RFL
Kigali

Tanzania: Muri Filime zizitabira iserukiramuco rya ZIFF 2017 harimo na Filime nyarwanda-URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/05/2017 17:43
0


Tariki 19 Gicurasi 2017 muri Tanzania mu mujyi wa Dar es Salaam hatangarijwe Filime zizitabira iserukiramuco ry’amafilime rizwi nka Zanzibar International Film Festival (ZIFF). Ku nshuro ya 20 iri serukiramuco ZIFF rigiye kuba, muri uyu mwaka wa 2017,biteganyijwe ko rizaba hagati ya tariki 8-16 Nyakanga 2017.



ZIFF 2017 izabera mu Mujyi wa Stone Town mu birwa bya Zanzibar. Fabrizio Colombo umuyobozi wa Zanzibar International Film Festival yatangaje ko gutoranya filime zizitabira iserukiramuco ry’amafilime muri uyu mwaka wa 2017 bitari byoroshye bitewe n’umubare munini wa filime zandikishijwe dore ko ngo izo bakiriye zirenga 600. Yagize ati:

Byari ibintu bikomeye gutoranya filime zizitabira iyi Fesitavale (ZIFF 2017), gusa filime zatoranyijwe mu zivuye hirya no hino ku isi, ni ikimenyetso cy’uko  Zanzibar International Film Festival imaze kuba iserukiramuco rikomeye ku mugabane wa Afrika no ku rwego mpuzamahanga.

Abantu bakora amafilime bo mu bihugu bisaga 70 ni bo banditse basaba ko filime zabo zakwitabira ZIFF 2017. Ibyo bihugu baturukamo harimo; Kenya, Canada, Espagne, u Bufaransa, Afrka y’Epfo, Tanzania, u Buhinde, Australia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigera, Rwanda, Brasil, Ghana, Chad, Uganda,Mozambique, Hungary, u Bwongereza, Ethiopia n’ibindi.

Filime zizahatana muri ZIFF 2017 ziri mu byiciro bitandukanye birimo; Best African film, igihembo cya The Adiaha Award kizahabwa umugore wakoze filime mbarankuru igakundwa ku rwego rwa Afrika, Filime nziza ku rwego mpuzamahanga (Best International Film) n’ibindi.

Muri Filime zigaragara ku rutonde rw’izizitabira iri serukiramuco rya ZIFF 2017, harimo na filime nyarwanda aho twavugamo; "It works" ya Munezero Emma Harris, "Ibanga ry’umunezero (The Secret of Happiness)" ya Mutinganda wa Nkunda na filime "Ishyaka: The will to live" ya Joseph Bitamba.

Abazitabira ibirori byo gutangiza  Zanzibar International Film Festival 2017 bazareba filime iri ku rwego mpuzamahanga yitwa "T-Junction" yakorewe muri Tanzania ikayoborwa na Amil Shivji. Ni filime igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Magdalena Christopher na Hawa Ally. Hazerekanwa kandi filime "Kati Kati" yo muri Kenya yanatwaye igihembo cya International Film critics mu iserukiramuco rya TIFF muri Canada. Mu zindi zizerekanwa muri ZIFF 2017 harimo "Katutura" yo muri Namibia, "Klumeni" yayobowe na Ernest Napoleone n’izindi.

Mu bice bitandukanye mu mujyi wa Stone Town bazareba filime zisaga 100 zizerekanwa mu minsi icyenda iri serukiramuco rya ZIFF 2017 rizamara ubwo rizaba riba ku nshuro ya 20. Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ya ZIFF, hari gutoranywa filime 15 zizatangazwa mu gihe cya vuba ndetse zikazerekanwa muri iri serukiramuco, filime izaba iya mbere ikaba yaragenewe igihembo.

Urutonde rwa Filime zitabiriye ZIFF 2017

ZIFF2017ZIFF2017ZIFF2017ZIFF2017ZIFF2017ZIFF2017ZIFF2017ZIFF2017

Izi ni zo filime zitabiriye iserukiramuco ZIFF 2017

Muri iri serukiramuco kandi hazabera isoko ry'imishinga ya filime ryiswe "Soko Filam" rizahuza abafite imishinga ya filime, abashoramari ba filime, abayobozi b'amateleviziyo...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND