RFL
Kigali

Siperansiya winjirizwa atari macye na Filme 'Seburikoko' asanga imaze kumukuraho isura mbi yari afite

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:4/10/2016 18:49
1


Uwamahoro Antoinette wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye cyane nk’umugore w’umugome, kuri ubu asanga filime y’uruhererekane Seburikoko arimo gukinamo hari indi sura nziza imaze kumuha mu bantu bamwitaga umugome.



Uwamahoro umaze gukina muri filime nyinshi zitandakanye,aho akunze kugaragara ari nk’umugore w’ amahane menshi, cyane aho twavuga yagaragaye muri filime Intare y’Ingore yakinnyemo ikanamwitirirwa kuri iryo zina, filime Giramata yakinnyemo naho agaragara nk’umugore w’umunyamahane yitwa Fifi n’izindi. Kuri ubu yemeza ko isura abantu bamubonagamo itangiye kugabanuka bitewe no gukina muri filime y’ uruhererekane Seburikoko.

Muri iyi filime  Uwamahoro akinamo ku izina rya Siperansiya, agaragara akina nk’umugore uharanira guteza urugo rwe imbere,  ariko agahorana agahinda n’ibibazo aterwa na Sebu ariwe ukina muri iyi filime nk’umugabo w’uyu mugore. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com  yadutangarije uburyo abona  itandukaniro rya Filime y’uruhererekane Seburikoko n’izindi filime yagiye akinamo aho yagize, ati:

Filime Seburikoko ni filime nziza kandi ni filime ifite aho itandukaniye na nyinshi muri Filime nagiye nkinamo, iyi filime uretse kuba imaze igihe inyinjiriza ku buryo bw’amafaranga navuga ko ari n’imwe muri filime imaze kutuzamura mu buryo bwo kumenyekana , cyane ko na benshi bari banzi nk’umugore w’umugome benshi muri bo bamaze kujya bahinduka bakambona mu yindi shusho , navuga ko noneho  ari nziza ugereranyije niyo bambonagamo mbere.

Siperansiya, Rurinda na Sebu ni bamwe mubakinnyi b'imena ba filime Seburikoko

Uyu mugore mu buzima busanzwe akaba asanzwe akijijwe. Twamubajije uburyo abifata iyo bamufata nk’umuntu mubi kandi atariko ateye maze agira ati:

"Burya gukina filime ni impano kandi ni impano nziza yigisha,  kuko ahanini ibyo dukina bibaho. Rero iyo twerekanye izo ngorane zibaho abantu bakamfata mu isura ya wa mugore nyine mubona muri filime w’umugome , njye biranshimisha akenshi kandi bikanyongerera n’imbaraga kuko mba numva ko ubutumwa nashatse gutanga cyangwa natanze bwumvikanye nkuko mba mbyifuza, bityo bukagera ku bo  bugenewe neza. Navuga ko ntacyo bintwara cyane kuko mu buzima busanzwe atari ko nteye hariya mba ndi mukazi.”

Reba Hano Filime Seburikoko agace ka 7

 

Uwamahoro Antoinette ni umugore ufite umugabo n’abana 3 aho imfura ye ari umukobwa w’imyaka 20. Uretse kuba akina muri iriya sura ubusanzwe ni umwe mu bakinnyi bakunze guhuza na bagenzi babo no kubagira inama , aho benshi banamufata nk’inshuti ya hafi yabo  dore ko ari n’umuyobozi mu nzego zitandukanye z’abakora filime.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Donatien7 years ago
    Ndamushimiye uyu mudamu! Byukuri ibyo akina bibaho cyane! Kdi burya impamvu nyamukuru itera abahanzi guhanga, baba bashaka guhindura society! Ahubwo courage rwose! Dukeneye impinduka bagizemo uruhare,ziturutse ku bihangano byabo! Muzampuze nawe hari igitekerezo nshaka ko yamfasha! Nanjye nifuza gutanga isomo kuri society nkoresheje filimi





Inyarwanda BACKGROUND