RFL
Kigali

Sinema yo mu gikari cyo kwa Rubangura mu marembera, federation irashinjwa kudashyira ingufu mu gukemura iki kibazo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/08/2015 18:48
4


Muri iyi minsi nta kindi kibazo kiri kuvugwa mu gikari cyo kwa Rubangura ahasanzwe hazwi nko ku isoko rya filime nyarwanda uretse ikibazo cy’uko ‘sinema iri mu marembera’ bitewe n’ikibazo cy’isoko ryahungabanye mu buryo bukomeye.



Benshi bavuga ibitandukanye kuri iki kibazo, ndetse bavuga impamvu zitandukanye kuri iki kibazo, ariko abenshi bashyira mu majwi ikibazo cya ‘PIRATAGE’ ko aricyo gikomeje kuyogoza iri soko kugeza aho benshi mu bari baririmo bahisemo gufunga imiryango, babika camera basubira ku isuka (nk’uko benshi babivuga).

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yatembereraga muri iki gikari, yaganiriye n’abacuruzi ba filime bahakorera maze batangaza byinshi ku buryo iri soko rihagaze (nabi), icyo babona kibitera ndetse n’icyakorwa kugira ngo bisubire mu buryo.

Umwe mu bacuruzi twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa yatangiye atunyuriramo uko isoko rihagaze agereranya n’uko byahoze. Aha yagize ati, “muri iri soko nta kigenda pe. Mbese biri inyuma ya zero. Ukurikije uko twakoraga, ubundi mbere wasohoraga filime ukaba wizeye ko amafaranga washoye uri buyagaruze ukagira n’akantu ubonaho. Ariko ubu nta kigenda, ni ugukora n’ayawe ntagaruke, yewe na kimwe cya 2 cy’ayo washoye ntuyabone. Mbese ubu noneho ntabwo tukiririmo nka business, tubirimo kubera kubikunda gusa no gushaka ko abantu batibagirwa sinema ariko ubundi nta kigenda.”

Utu tubati nitwo bamanikamo filime bacuruza, ariko utwinshi turimo ubusa bitewe n'uko benshi babiretse

Uyu mucuruzi avuga ko ubundi mbere basohoraga filime ugasanga hasohotse filime nk’enye ku munsi umwe, ndetse buri muntu ku munsi wa mbere agacuruza DVD zigera ku 3000 ikajya kuva ku isoko imaze gucuruzwaho nka DVD 15000 (wakuba n’1000 igurishwa ugasanga yinjije miliyoni 15,000,000 FRW), ariko kuri ubu hariho n’igihe nta filime nshya isohoka ndetse n’isohotse ugasanga nta na DVD 100 bacuruje ku munsi wa mbere ku buryo usanga filime ijya kuva ku isoko itanacurujweho DVD 500.

Uyu mucuruzi avuga ko ibintu byatangiye kujya irudubi guhera mu myaka 2 ishize, akaba avuga ko aribwo filime zatangiye gutangira guhomba ndetse bamwe nka Theo Bizimana batangira kuva ku isoko, cyane ko aribwo ikibazo cya piratage cyari gitangiye gukara cyane.

“Igikomeye kiri inyuma y’ibyo byose ni abapirateri. Piratage imeze nabi, imeze nabi cyane. Kuko iri ku rwego… sinzi uko nabivuga. Kuko ubu uragera ahantu hose ugasanga abantu bari gucuruza filime zacu kuri Flash, umuntu akajyana flash bakamushyiriraho filime ku mafaranga 200 akumva ko ataza kugura DVD y’ibihumbi. Njye mbona ahanini aricyo kintu cyatwiciye isoko.” Uku niko uyu mucuruzi yakomeje avuga.

Aka gace iri soko riherereyemo, ubusanzwe kabaga karimo abasore n'inkumi benshi bari gutembereza filime, ariko ubwo twahageraga nta n'umwe twabonye ahubwo abenshi bari bahari bacuruzaga imyenda.

Ubwo twamubazaga icyo federation ya sinema mu Rwanda iri kubafasha muri iki kibazo cya piratage, yagize ati, “Federation ikiza twari tuziko igiye kudufasha, ndetse bahita bagira vuba vuba bahagarika abantu bajyaga gufata abo bapirateri bavuga ko bagiye guhita bagikurikirana vuba vuba ariko siko byagenze ahubwo bahise babatiza umurindi. Ubundi itegeko rivuga ko umuntu agomba gukurikirana igihangano cye, kandi ni nako byakorwaga mbere ugasanga umuntu ari kugenda afata abapirateri bamucururiza filime bikabaca intege. Ariko federation yarabahagaritse, ku buryo ahubwo iyo ufashwe ufata abapirateri ari wowe witwa umunyabyaha. Njye mbona federation yarihuse cyane guhita ihagarika gufata abapirateri noneho kandi ntinagire icyo ikora ku buryo buri gihe usanga tuvuga iki kibazo ariko ntihagire icyo bagikoraho. Mbese iri kubigiramo intege nke kandi twe turababaye ku buryo mu mezi atarenze 5, mu gihe ntagikozwe uzasanga sinema nyarwanda yabaye amateka.”

Mapendo ufite iduka rya Africa Movie Market ricuruza filime nawe yunga mu ry’abandi bacuruzi, nawe avuga ko amaze guhomba kuri filime nyinshi aho yaduhaye urugero kuri filime Rwasibo yahombyeho agera kuri miliyoni 4 avuga ko kuri ubu bahanze amaso federation ngo ishyire mu bikorwa ibyo yabasezeranyije ariko akaba avuga ko biri gutinda mu gihe isoko ryo riri kurindimuka.

Mapendo yemeza ko amaze guhomba bikomeye mu bucuruzi bwa filime

Mapendo kandi yongereyeho ko, “ikindi kandi hari abantu bakora filime mu by’ukuri zitagakwiye kuba zikorwa. Uko kuba isoko ryarapfuye biri gutuma abantu bikorera filime uko bishakiye ugasanga mu by’ukuri barakora filime zo ku rwego rwo hasi ziduteza abanyarwanda, nabyo ukabona ko bikomeza kwica sinema nyarwanda.”

Theo Bizimana, ni umushoramari wa filime wamamaye mu Rwanda muri iyi myaka ishize nko kuri filime Rwasa, Ryangombe, Inzozi,… aho yaje gutangaza ko sinema ayihagaritse kubera iki kibazo cy’isoko, nawe hari uko abibona.

Theo Bizimana (ibumoso) ari kumwe na Jean Bosco Nshimiyimana (uri kuri camera) na Baptiste (iburyo) mu ifatwa ry'amashusho ya Rwasibo ari nayo ya nyuma yasezereyeho

Theo we abona ko, “Ikibazo gihari abantu batinya gushora, nonese uzasohora film isohokere I Kigali mu gikari gusa maze uvuge ngo uzacuruza? Birakwiriye ko abantu bashyira hamwe bakagwiza imbaraga noneho bagafungura selling points no mu turere tundi tw'igihugu bityo film ikajya isohokera hamwe mu gihugu. Abantu rero turi muri industry ya cinema turavuga gusa ariko twagera aho gushyira ibintu mu bikorwa abantu tukabura! Usanga turira ngo abapirateri, nonese niba wananiwe kugezayo film umupirateri azabuzwa n’iki kuyihakugereza? Abantu turashaka gusarura aho tutabibye, ibyo bihangano utakoreye promotion utekereza ko uzagurisha bingahe?”

Theo kandi yongereyeho ko, “Duhora mu manama ariko atagira icyo ageraho, ikindi muri cinema hinjiyemo abantu bibwirako bazi iby'isoko kdi ntabyo bazi bigatuma batanga ibitekerezo bidafite aho bihuriye n'ukuri kuri ku isoko. Abayobozi benshi bayoboye inzego zitandukanye muri cinema tuzi icyo dushaka ariko uburyo bwo kukigeraho bwaratwihishe cyane ko abenshi muri twe tutanasobanukiwe uko iyo local market iteye, uko ikora ndetse n’ukuri kw’ibyo kuri terrain.”

Ahereye kuri ibi bibazo, abona umuti waboneka mu gihe, “habonetse umushoramari cg itsinda ry'abashorama bashobora gushyira mu turere twose tw'igihugu na za centre z'ubucuruzi za selling points aho film nyarwanda yajya ibonekera kandi film igasohokera rimwe mu gihugu hose. Hakenewe unity muri police y'igihugu ishinzwe kurwanya piratage. Ibihangano bikorerwe iyamamaza mu nzira zose za media zishoboka.”

Iki nicyo gikari filime z'inyarwanda zicururizwamo. Abenshi bavuga ko naho ubwaho atari ahantu hahesha ishema sinema nyarwanda bitewe n'uko hameze

Federation ivuga ko ikibazo cya piratage ndetse n’ubucuruzi bwa filime (distribution) muri rusange kiri mu bibazo bihangayikishije uru rugaga biza imbere, ariko bari gukora ibishoboka byose ngo bikemuke, ariko ngo abakora sinema ubwabo nibo biyiciye isoko.

Jackson Mucyo Havugimana, akaba ari umuvugizi wa Federation yagize ati, “Hari abo byababaje kuvuga ko tudashyigikiye abajya gufata abapirateri. Twe tunabona ko piratage urwego iriho ubu, aho iri ku rwego rwo hejuru byagiye biterwa n’abo bantu bajyaga gufata abapirateri. Niba uyu munsi nta muntu n’umwe urahanwa kubera piratage, kandi bafatwa, ni ukuvuga ko ari twe tuyitiza umurindi ubwacu.”

Jackson Mucyo Havugimana, umuvugizi wa federation nyarwanda ya sinema

Jackson akomeza avuga ko kuri ubu ikibazo cya piratage ndetse n’icy’imicururize ya filime biri kwigirwa umuti ku buryo uyu mwaka uzarangira hari ibisubizo bibonetse birimo kubaka uburyo buhamye isoko rya filime nyarwanda rizakorwa. Ikindi Jackson yavuze Federation iri gushyiramo ingufu, ni ukunoza imikoranire na polisi ku buryo izashyiraho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya iki cyaha ubusanzwe gifatwa nka magendu ndetse n’izindi ngamba zizatuma iri soko rigarura isura.

Gusa Jackson avuga ko federation yagiyeho n’ubusanzwe mu gihe iki kibazo cyari gihari, ku buryo atari ibintu yahita ikora ako kanya, ari ibintu bisaba kwitondera mu kubishyira mu bikorwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Nta federation mbonye aho , jye igitekerezo natanga nasaba leta igafasha cinema igashyiraho uburyo bwo kurinda inyungu z'abashora muri cinema kuko cinema yo ubwayo yatanga akazi ku banyarwanda benshi cyane , wenda nabo bakajya batanga imiasoro. Mu by'ukuri birababaje cyane kubona abajura biba izuba riva bo bagakira abashoye bagahomba.
  • h8 years ago
    mu Rwanda ibintu bya bureaucracy nibyo byica ibintu, izo za federations nazo ziza zije kurya akantu, ntabwo turaba serious muri business
  • EMMY8 years ago
    nibongere ubushobozi bwa sinema ku isoko nabo barebe ko leta itazabishiramo imbaraga none se urareba filme ugatangira kwicuza impamvu wayiguze kuko uyigura wayiguze bakubwira ko harimwibishya gusa , ubu twihitiyemo za TV kuko arizo nyine zitanakubeshya naho abandi bo nakajagari gusa Leta izagufasha yego ariko nawe ukina cg ukora filme kora izishimirwa na rubanda nudushya umuntu akajya gutangira filme akamenya uko iri burangire utaranamara na iminota 10 (icumi) uyireba. mwarangiza pirate aha....... mukore nibifite Qualite na Leta cg federation ibishinzwe nayo imenye aho ihera
  • Ben8 years ago
    nonese ko mugira za century cinement mwazikwije mugihugu hanyuma Film yasohotse mbere yuko igurishwa ikabanza kwerekanwa nkukwezi cg amezi abiri noneho mugashinga naza selling post nyinshi bakaba aribo bonyine bemerewe kuzicuruza mukareba ko mutinjiza yanasaguka mubihugu byateye niko babikora kandi nashishikariza abanyarwanda guha agaciro ibyabo mbere yuko batangira kubinenga icyangombwa nuko ari film nyarwanda.





Inyarwanda BACKGROUND