RFL
Kigali

Sinema nyarwanda mu migambi n’intego nshya mu mwaka wa 2017

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:3/01/2017 6:50
1


Dutangiye umwaka wa 2017, nka handi hose muri sinema nyarwanda hari imigambi n’intego batangiranye umwaka nyuma y’umusaruro muke wari wabonetse mu mwaka ushize wa 2016. Ese n’iyihe migambi n’intego abakora n’abayobora sinema nyarwanda batangiranye uyu mwaka wa 2017?



Iki ni kimwe mu bibazo twibajije ndetse mu rwego rwo gushakisha igisubizo cyabyo twegera abayobozi bagiye bahagararira inzego hafi ya zose ziyobora igice cy’ubuhanzi cya sinema aho dusangamo, intego n’ingamba by’abayobora amahuriro hafi ya yose ari mu mwuga wa sinema ndetse no mu rugaga nyarwanda rwa Sinema ari narwo ruhagarariye aya mahuriro. Ntabwo twagarukiye aho kuko twanakusanyije bimwe mu bitekerezo by’abayoborwa batandukanye bari muri aya mahuriro.

Bimwe mu byifuzo by’abari muri uyu mwuga, ari nabyo basaba abayobozi babo kwitaho muri uyu mwaka

Igice cy’abakina filime bifuza iki?

Muri benshi mu bo twaganiriye bagiye bifuza amahugurwa, gusaba ubuyobozi guca akajagari kagaragara mu ikorwa ry’amafilime ari nako basanga gatubura ubwambuzi aba bakinnyi bakunze guhura nabwo mu mafilime baba bakinnyemo

Igice cy’ abatekinisiye bifuza iki?

Mubo twaganiriye bahuriza cyane ku kuba hari abakora ibyo batazi n’ibyo batize bituma filime nyarwanda zigira isura mbi, bifuza ko izi nzego zashyiraho amategeko n’igenzura ry’ugiye gukora umurimo w’ubutekinisiye kuri filime hakarebwa ubumenyi afite niba bumwemerera gukora ibyo yifuza gukora.

Igicye cy'abayobora amafilime bifuza iki?

Bifuza ko hashakishwa amahugurwa kuri uyu mwuga ndetse bakanasaba ko abatari muri iri huriro batafata filime y'abandi ngo bayigireho, kandi bifuza ko ugiye muri iri huriro babanza kumenya koko ko ibyo akora hari ubumenyi abifiteho bakabona kumwakira.

Igice cy’abashoramari bifuza iki?

Abashoramari hafi yabose bagusha ku kibazo cyo kuba ntacyo inzego zibahagarariye zirabafasha , bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi hakarwanywa abamamyi babazengereje ikindi basaba kuba bafashwa gushakirwa uburyo habaho amasoko afite ireme ari nayo yabafasha kugira aho bageza filime nyarwanda nabo ubwabo.

N’izihe ntego n’ibiteganywa n’ubuyobozi bw’abakina filime?

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye n’umuyobozi w’abakina filime Rutabayiro Eric  yadutangarije intego na bimwe mu byo bateganya kugeraho muri uyu mwaka aho yagize ati,” Twe nk’abakinnyi ba filime turateganya gukora byinshi muri uyu mwaka, aho navuga ko ikihutirwa kugeza ubu tugiye no gushyiramo imbaraga cyane ari ugukomeza gushakisha ibyangombwa byuzuye kuri ubu tubirimo nanabwira abanyamuryango bacu ubu hari icyizere cy’uko bigiye kuboneka kuko ubu biri muri RGB.

Yongeyeho ko hari gahunda batakoze yo gufasha umuntu w'i Ntarama ariko muri uyu mwaka wa 2017 bakaba bagiye kuyisubukura. Yagize ati: Ikindi hari gahunda y'umuntu tutakoreye ibyo twagombaga kumufasha w’i Ntarama hanyuma turateganya n’inama rusange vuba aha kuko komite ituzuye nkuko babizi, tugomba kuyuzuza hanyuma dufatanyije na federation (Federasiyo), n’andi mahuriro turashaka ko ibyo twagiye dusinya bishyirwa mu bikorwa, kugira ngo inyungu z'umukinnyi ziboneke atarenganyijwe,hanyuma ikindi ni uko dukomeje n’ibarura ku banyamuryango, gukomeza gushakisha amahugurwa, tuzavugurura imikorere yacu kugirango birusheho kugenda neza,  ibindi nabyo tuzagenda tubibagezaho.”   

Intego n’imigambi by’abanditsi b’amafilime n’izihe?                   

Mu kiganiro twagiranye na Niyomwungeri Aaron uyobora ihuriro ry’abanditsi yagize ati,”Ntekereza ko ikigoye tugiye kurwana nacyo ni ukuganira uburyo twarema identite mu inkuru z'abanyarwanda ku buryo wajya ureba filime ukamenya ko ari inyarwanda, ubukangurambaga mu 'banditsi no kubahesha ishema nkabafite isoko ya filime nyarwanda, ikindi ni kurwana no gushyiraho isoko ry'inkuru nyarwanda mu ruhando mpuzamahanga. Gukora Ubukangurambaga bwo gusaba abanditsi babikora nk'impano gushaka ubumenyi bwibanze no kudashishura ibihangano by'abandi.”

Intego abayobora amafilime (Directors)batangiranye umwaka zo ziteye zite?

Ni mu kiganiro n’umuyobozi w’abayobora amafilime Dusabimana Israel yagize ati,”Kugeza ubu navuga ko twihaye intego zikurikira, Uku kwezi kwa mbere kugomba kurangira ibyangombwa byacu biri muri RGB.Njyewe na bagenzi banjye turimo turakora urutonde rw'abayobozi ba Filime na tunashaka aho baherereye kugira ngo tubashishikarize kujya mu ihuriro,Ibi nabyo birarangirana n'ukwezi kwa mbere. Imikorere yacu, izakomeza ishyirwe mu bikorwa harimo ubuvugizi, ubukangurambaga, amahugurwa na networking (kubahuza n’abandi).”

N’izihe ntego abashoramari  (Producers) bafite muri uyu mwaka?

Mu kiganiro n’umuyobozi w’abashoramari Rukundo Arnold yagize ati,”Uyu mwaka turateganya gukora byinshi byateza imbere abashoramari harimo kuba tugiye kubarura abanyamuryango bose dufite kugira ngo tumenye uko dufatanyiriza hamwe kubaka ihuriro ryacu, twifuza kandi ko uyu mwaka twashishikariza abanyamuryango bacu kugirana amasezerano n’abakinnyi kugirango hatagira ubangamira undi, gukora ubuvugizi ngo hashakishirizwe amahugurwa abanyamuryango bacu, turimo gushaka ibyangombwa byose mu rwego rwo kwirinda no guca akajagari, gushishikariza abakora amafilime kujya bamurika filime mbere yuko ijya ku isoko ari nako dushakisha ibyumba byiza byazajya byerekanirwamo filime no kubikundisha abantu byibuze kugirango n’umushoramari agire icyo aronkera muri iri murika rya filime ikindi twifuza kugeraho ni ubufatanye n’andi mahuriro yopse kugirango turushe ho kubakira hamwe sinema”

Mu rugaga nyarwanda rwa Sinema bafite iyihe migambi?

Nyuma yo kuganira n’aba bose twegereye John Kwezi  uyobora Urugaga nyarwanda rwa Sinema agira bimwe mubyo asubiza kuri ibi bibazo bivugwa muri sinema nyarwanda n’ibyo bateganya gukora nk’urugaga rureberera sinema muri rusange aho yagize ati:

Uyu mwaka ukijya gutangira twabanje kujya inama kubyo tugomba gukora na bagenzi banjye dusanga ikintu cya mbere ari ugushyira imikorere inoze na gahunda mu bakora uyu mwuga dushakisha uko duca icyo nakwita nk’akajagari kari muri uyu mwuga kandi kugira ngo ibi byose tuzabigereho nuko tugomba gufatanya twese, ikindi nka federasiyo nuko turimo gukorera ubuvugizi abanyamuryango bacu kugira ngo bagire uko batera imbere, ubu buvugizi bukazibanda cyane mu gushakisha amasoko haba ayi imbere n’ayo hanze , mu guca ubutubuzi (Piratage), gushakira abakora uyu mwuga amahugurwa n’ibindi. Ibi byose bikaba byaratangiye gushyirwa mu bikorwa.”

Kuri ubu John asanga nta gihe yakwizeza aba banyamuryango kugira ngo ibi byose bibe byagezweho, ahubwo agasanga bakwiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ibyo bateganya bitazaba baringa ku banyamuryango. Ikindi asoza abasaba guhaguruka bagafatanyiriza hamwe gushaka icyateza sinema nyarwanda imbere aho asanga badakwiye kumva ko ibi byose bizabageraho biyicariye, ahubwo nabo yemezako bakwiye guhaguruka bagafatanyiriza hamwe gushaka icyabageza ku iterambere badatumbereye ku nyungu z’ubu cyangwa umwaka utaha ahubwo ibi byose bakabikora bagamije kubaka sinema y’igihe kirambye mu Rwanda.

Nyuma yuko umwaka wa 2016 warangiye ntacyo bagezeho ese ubu noneho haba hari ikigiye gushyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka? Tubifurije amahirwe kubyo bifuza kugeraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lucien karibushi7 years ago
    bjr mbashimiye neza imigabo nimigambi bafite arko bage bashishoza kd bagere nomuntara urugero nkange ndangije kwiga film production muri kaminuza turangije turabanyeshuli icumi kuki abobayobozi batatugeraho ngo dufatanye kuzamura sinema nyarwanda pls ko twebwe tuba twaragize amahirwe tukicara kuntebe yishuli murakoze





Inyarwanda BACKGROUND