RFL
Kigali

Abakora sinema nyarwanda bifatanyije n'abatuye umudugudu wa AVEGA Kimironko mu ijoro ryo kwibuka, imvura iba kidobya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/04/2015 11:29
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 tariki 24 Mata nibwo ku mudugudu wa AVEGA Agahozo ku Kimironko habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe Abatutsi, aho abakora sinema mu Rwanda bari bagiye kwifatanya n’abatuye uyu mudugudu muri iki gikorwa.



Iki gikorwa cyari giteganyijwe kubimburirwa n’urugendo rwo kwibuka rwari guhera kuri gereza ya Kimironko rukarangirira muri uyu mudugudu aho igikorwa nyirizina cyabereye, ariko kubera ikibazo cyo kutubahiriza amasaha ntirwabasha kuba.

Babanje gufata umunota 1 wo kunamira Abatutsi basaga miliyoni bazize Jenoside yo mu 1994

Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka 21: Haranira kubaho kuko ejo ni heza” cyaranzwe n’ubutumwa bunyuranye, indirimbo, imivugo n’ubuhamya biganisha ku kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mivugo n'indirimbo, aba bahanzi bafashije abari aho gukomeza kwibuka no kwiyubaka

Mugabo Adelite wari uhagarariye umuryango wa REFTA, ukaba ari umuryango uhuza urubyiruko rwarokotse Jenoside we yemeza ko kwibuka abifata nk'umunsi mukuru w'amavuko ku barokotse kuko nyuma y'imyaka 21 Abarokotse Jenoside bariho kandi babashije kwiyubaka.

Mu ijambo rye Adelite yagize ati: "njye igikorwa nk'iki nkifata nka Anniversaire y'abarokotse Jenoside. Nyuma y'imyaka 21 turiho kandi tubayeho neza ndetse dufite ikizere. Abatwiciye njye mbona tubarusha kubaho neza, turi smart."

Ubuhamya bwa MUDAHOGORA Ernestine warokokeye I Ntarama ahiciwe abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside bwakoze ku mitima ya benshi. Aho yavuze inzira y'umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside kugeza igihe yisanga asigaye wenyine mu muryango w'abana 8 bavukanaga, akaba yararokokeye mu rufunzo rwa Ntarama.

Hacanwe urumuri rutazima nk'ikimenyetso cy'ikizere cy'ejo hazaza, rwacanwe na madamu Umuhire Arlette wari umushyitsi mukuru

Mu butumwa bwatanzwe na Bwana Ahmed Harerimana wari uhagarariye urugaga nyarwanda rwa sinema (Rwanda Film Federation), akaba ari umunyamabanga w’uru rugaga yagarutse ku ruhare rwa sinema mu kubaka kimwe n’uruhare ishobora kugira mu gusenya.

Aha, Ahmed yagize ati: “sinema ikoresha amashusho n’amajwi mu gutambutsa ubutumwa. Nk’igikoresho gikoreshwa mu kugeza ubutumwa kuri benshi, ishobora kwifashishwa mu kwigisha ubutumwa busenya, kimwe n’uko yakoreshwa mu gutanga ubutumwa bwubaka. Ngira ngo muzi filime Untold Story yakoreshejwe mu gupfobya Jenoside. Aha abakora sinema, tugomba gukora filime, imwe, 2 cyangwa 3, tukanyomoza ibinyoma byavuzwe n’abapfobya Jenoside bakoresheje iriya filime, tukagaragaza ukuri tutaguciye ku ruhande kuko nitwe tukuzi, tugakoresha sinema mu gutanga ubutumwa bwiza bwubaka.”

Bwana Ahmed Harerimana wari uhagarariye urugaga nyarwanda rwa sinema akaba n'umunyamabanga warwo

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango wari Madamu Umuhire Arlette, akaba ari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yashimiye umuryango w’abakora sinema batekereje kwifatanya n’ababyeyi batuye uyu mudugudu muri uyu muhango, ndetse kandi ashimira n’aba babyeyi n’abarokotse Jenoside bose uburyo bakomeje kubaho kandi bagiye biyubaka mu myaka 21 ishize.

Umusuwisikazi Andrea Grieder ukunze gufasha abanyarwanda mu bikorwa by'ubuhanzi nawe yari yitabiriye iki gikorwa

Byari biteganyijwe ko muri uyu muhango herekanirwamo filime KINYARWANDA, igaragaza uruhare abayoboke b’idini ya Islam bagize mu kurokora abatutsi muri Jenoside, gusa imvura yaje kugwa filime imaze iminota mike itangiye ihita ihagarikwa, umuhango usozwa utyo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND