RFL
Kigali

Shene ya televiziyo ya Netflix yageze mu Rwanda. Ese ibi biramarira iki sinema nyarwanda?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/01/2016 13:00
6


Netflix ni shene ya televiziyo ikorera kuri interineti, ikaba ikora by’umwihariko mu ruganda rwa sinema aho itambutsaho filime nshya n’ibiganiro bya televiziyo ikorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika.



Ni mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, iyi shene yari isanzwe ikorera mu bihugu bigera kuri 60 hirya no hino ku isi yaguye imipaka yayo maze yongera ibindi bihugu 130 ku isoko ryayo, harimo n’igihugu cy’imisozi 1000: u Rwanda, kuri ubu ikaba igeza serivisi zayo mu bihugu bigera ku 190 ku isi yose.

Zimwe muri filime zamenyekanye cyane zaba izisanzwe ndetse na filime z’uruhererekane nka Beasts of No Nation, Sense8, Daredevil, House of Cards, Orange is the New Black,… ni zimwe mu zacurujwe n’iyi televiziyo, aho ureba filime yishyura kugira ngo iyi serivisi imugereho.

Ubwo hamurikwaga iri yagurwa ry’isoko I Las vegas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, umwe mu bayishinze akaba ari nawe muyobozi mukuru wayo Reed Hastings yagize ati, “uyu munsi muraba abahamya b’ivuka ry’indi televiziyo isakara ku isi yose binyuze kuri internet. Kuva uyu munsi, abareba filime hirya no hino ku isi – kuva I Singapore kugera I St. Petersburg, kuva San Francisco kugeza Sao Paulo – bazajya babasha kunezezwa na filime z’umwimerere. Nta gutegereza. Tubifashijwemo na Interneti, turashyira imbaraga mu maboko y’abakunzi ba filime, kugira ngo bazirebe aho ariho hose, igihe icyo aricyo cyose, ndetse no ku gikoresho icyo aricyo cyose.”

Reed Hastings, umuyobozi mukuru wa Netflix

 

Netflix ni iki? Ikora ite?

Netflix ni shene ya televiziyo y’abanyamerika itambutsa filime ndetse n’ibiganiro bya televiziyo binyuze kuri internet, ikaba ikora guhera mu mwaka w’1997, ubwo Reed Hastings na Mark Landolph bayitangizaga I Scotts Valley muri California ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iyi televiziyo yatangiye ikorera muri Leta zunze ubumwe za Amerika gusa, yaje kwagura imipaka mu mwaka wa 2007 maze yongera ibihugu nka Canada, ibihugu by’iburayi, n’ibindi byose hamwe bigera kuri 60 ku isoko ryayo.

Kugeza ubu mu mwaka wa 2016, iyi shene yongereye imipaka maze yongera ibindi bihugu 130 byo hirya no hino ku isi ku isoko ryayo, ukuyemo u Bushinwa kuri ubu bakiri mu mishyikirano y’isoko, ibihugu nka Koreya ya Ruguru, Syria ndetse na Crimea bikaba bitazagezwamo iyi serivisi bitewe n’ibibazo bya politiki bibuza ibigo bikomoka muri Amerika gushora imari muri ibi bihugu.

Iyi karita y'isi iragaragaza ibihugu Netflix yagezemo (mu ibara ritukura) naho mu ibara y'umukara bikaba ari ibihugu itarageramo

Muri uyu mwaka wa 2016, Netflix irateganya kwerekana filime z’uruhererekane zigera kuri 31 zaba inshya ndetse n’izizongera gutambutswa, filime zisanzwe zibarirwa muri 20, ibiganiro by’urwenya (stand-up comedy), n’ibindi.

 Kugira ngo ubashe kureba icyo wifuza kuri iyi televiziyo, usabwa kwishyura ifatabuguzi ry’ukwezi kuri ubu ribarirwa mu madolari ya Amerika 7.99 (angana n’amafaranga y’u Rwanda 6000) ndetse ukaba ufite igikoresho cyerekana amashusho kigerwaho na internet nka mudasobwa, telefoni ya smartphone, Smart TV n’ibindi byo muri ubu bwoko.

Kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2015, iyi shene yari imaze kugira abafatabuguzi bagera kuri miliyoni 69.17 ku isi yose, barimo 43 bo muri Amerika gusa. Uretse kurebera filime ku rubuga rwayo arirwo Netflix.com, Netflix ifite na serivisi yo gutiza filime kuri DVD, ariko ukishyura.

Netflix, intare yakanze andi mashene ya televiziyo muri Afurika

Nyuma y’uko hatangajwe ko Netflix yageze no mu bihugu bya Afurika, andi mashene ya televiziyo yakoreraga ubu bucuruzi muri Afurika yatangiye kuyitinya nk’udukoko tubonye intare yinjira ishyamba.

Mu bihugu nka Kenya, Nigeriya na Afurika y’epfo byari byarateye imbere muri televiziyo, ubwoba ni bwinshi ku mashene yari yihariye isoko. Ibi byagaragariye cyane ku rubuga rwa Twitter, ubwo benshi bagaragazaga ibyishimo ndetse n’impungenge ukuza kwa Netflix bibateye.

Aha ni muri Kenya, bifashishije ifoto ya Christiano Ronaldo bagaragaje uburyo benshi bakuwe umutima n'uko Netflix yahageze

Calvin Petersen, umunyamideli w'umunyafurika y'epfo nawe yagize ibyishimo kuba Netflix ihageze

Ubwo CNN Africa yakoraga amatora ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho yabazaga niba kuba Netflix yageze muri Afurika y’epfo DStv yagira impungenge, abagera kuri 65% batoye “Yego”, bamwe batangira no kuyisezerera (DStv). Ibi bikaba ari ibihe by’ubwoba ku mashene nk’aya yari asanzwe akorera muri Afurika cyane ko Netflix yashyize hasi ibiciro ku kwezi, ndetse na serivisi zayo zikaba zitagira amasaha ni ukuvuga aho ushakira hose wareba filime cyangwa ikiganiro ushaka.

Gusa ariko, izindi mbogamizi Netflix igifite ku kwigarurira isoko, ni ikibazo cy’umuvuduko wa internet kigiteye inkeke muri bimwe mu bihugu 54 byose by’uyu mugabane iyi serivisi yagejejwemo, dore ko ikorera kuri internet gusa.

U Rwanda ruzahaha, ariko gucuruza kuri Netflix ni inzozi

Netflix yageze mu Rwanda! Twatangiranye inkuru n’umtwe ugira uti “Ese ibi biramarira iki sinema nyarwanda?”

Abanyarwanda ni abakunzi ba filime n’ibiganiro bya televiziyo byo muri Amerika, ndetse usanga bimwe babirebera ku mashene ya televiziyo asanzwe. Netflix isaba amafaranga ibihumbi bitandatu by’amanyarwanda ku kwezi, ishobora gutuma benshi bakunda filime bibagirwa izindi shene za televiziyo bakayoboka iyi shene.

Ariko ku rundi ruhande: Gutega amaso kuzacuruza filime kuri iyi televiziyo, zaba ari inzozi zo ku manywa y’ihangu!

Ubusanzwe Netflix ni ikigo cy’ubucuruzi kandi gikorana n’abashoramari bakomeye, bigatuma filime n’ibiganiro gicishaho biba bifite abafana benshi babitegereje, akaba ari naho bakura amafaranga.

Kugeza ubu kuva yashingwa, nta filime n’imwe yo mu kindi gihugu cyo hanze ya Amerika yaba yarigeze ikandagira kuri iri soko rya Netflix. Ibihugu bizwi nk’ibifite isoko rya sinema rikomeye ku isi nka Nigeriya n’Ubuhinde, ntibiragira filime n’imwe igurishwa na Netflix.

Gusa bishobora kuba bigiye guhinduka, kuko ubwo hashyirwaga ku isoko iri yagurwa rishya, umuyobozi wayo Hastings yagize ati, “kuva uyu munsi, tuzumva kandi tuziga ndetse tuzongeramo izindi indimi nyinshi. Byinshi bizakorwa, ndetse no mu nzira nyinshi kugira ngo benshi bazatwibonemo.  Turizera kugeza ku bantu inkuru nyinshi zituruka hirya no hino ku isi, ku bantu bo hirya no hino ku isi.” Ibi yabitangaje nyuma yo gutangaza ko Netflix yongereye izindi ndimi zigera kuri 17 kuri iyi serivisi, dore ko yakoreshaga icyongereza gusa, ibi bikaba ari mu rwego rwo gukurura abakiliya.

N’ubwo Netflix yakwagura isoko ariko igatangira no gucuruza filime zo mu bindi bihugu, uguhatana kw’isoko kuri iyi televiziyo byaba ari inzira y’imisumari kuri sinema nyarwanda ishobora kutazarenga, mu gihe ibindi bihugu 189 [byaba] bihanganye n’u Rwanda [byaba] biruri imbere mu kugira isoko rihamye rya sinema.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ibrahim8 years ago
    Eh nize kabsa wenda natwe za nzozi zagerwaho, gusa nta mwana uvuka agenda ariko n'amaherezo y'inzira ni munzu. mbashimiye inkuru nziza mutugezaho.
  • Danny8 years ago
    Netflix nize turebe, woaw
  • Danny8 years ago
    Netflix nize turebe, woaw
  • bb kox8 years ago
    mutegure ubutabera mu banyarda niba netflix yabagezeho ........ MUZAMBWIRA
  • mr kind8 years ago
    Ntakintu kidashoboka ku isi biterwa nu ubuhanga cgw ubushishozi wabikoranye kuba film nyarwanda zanyuraho bizashoboka arik naone sitwavuga ko ari ako kanya turacyacyeneye kwiga kuri cinema .Film itandukanye nkuko tuyizi bisanzwe.
  • Unymous 8 years ago
    None se ubwo murumva uretse ubujura ayo 6000frw umuntu azaba yishyura ayiki kandi ikorera kuri net? Icya kabiri none se Ko leta yayemereye Ko ikorera Mu Rwanda kandi abanyarwanda ntacyo bazayungukiramo?(ntabwo bazabasha kugurishirizaho) ahubwo baje kurya udufaranga twacu Bihise byumvikana Ko babanje gupfumbatisha banyakubahwa iyo television ntabwo yemewe Mu bihugu byishi kuko aho ntuye leta yarayanze bisobanura Ko leta zindi zayanze bahitamo kuza kurya amafranga yaba niggas dore Ko badufata nkinjiji namwe mukajya aho ngo ni terambere





Inyarwanda BACKGROUND