RFL
Kigali

SEBURIKOKO29: Zabyaye amahari hagati ya Rulinda na Sebu bapfa isambu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2017 17:16
2


Muri Filime y’uruhererekane yitwa Seburikoko, Rulinda na Seburikoko bari basanzwe ari inshuti z’akadasohoka bitewe n’ibintu Sebu yajya agurisha Rulinda, gusa kuri ubu mu gice gishya cya 29 cyagiye hanze umwuka si mwiza hagati yabo kuko bahanganye mu buryo bukomeye bapfa isambu.



Si ugutongana gusa kuko banageze aho bagashaka kurwana. Rulinda na Sebu bashwaniye imbere y’ubuyobozi bwari buzanywe no kubaza Rulinda impamvu yigaruriye umurima w’abandi nyuma y'aho Siperansiya atanze ikirego. Iki kibazo cyavutse ubwo mu minsi ishize Siperansiya yajyaga guhinga mu murima we na Sebu yagerayo agasanga umugabo atazi arimo guhinga mu murima wabo, uwo mugabo akavuga ko yoherejwe na Rulinda kuko ari we ngo waguze uwo murima.

Rulinda na we ntabihakana kuko avuga ko ari Sebu wamugurishije uwo murima, gusa yabazwa impapuro n’abagabo babihamya akavuga ko batigeze basinya kuko ngo yamwishyuye igice. Sebu azabiranwa n’uburakari, akabihakana byose, agashwana na Rulinda ndetse bagahangana mu buryo bukomeye. Rulinda na we ahita arakara cyane, nuko agahita amufata mu mashati bagakizwa n’ubuyobozi.

REBA HANO IGICE CYA 29 CYA FILIME SEBURIKOKO

REBA HANO IBICE BYOSE BYA FILIME SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mapozi7 years ago
    Niba bajya basoma ibitekerezo byacu abafana babo turabasaba kwongera iminota bakina byibura ikaba nka 30 kuko bakina bike bikabije
  • 7 years ago
    ni sawa arko umwanya ni muto cyane ni mwongere umwanya





Inyarwanda BACKGROUND