RFL
Kigali

SEBURIKOKO24: Sebu yanze kujya i Kigali yinjira Mukamana, Rukara atabwa muri yombi azira ubujura-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2017 14:28
3


Mu gice giheruka cya 23 muri Filime y'uruhererekane ya Seburikoko twabonyemo SEBU avuga ko agiye gusura umukobwa we Mutoni urembere i Kigali kubera impanuka yakoze, gusa muri iki gice gishya cya 24, byatahuwe ko Sebu atigeze ajya i Kigali ahubwo ko amaze iminsi 7 yarinjiye Mukamana bakaba bari gusangira igice cy'amafaranga yari ashyiriye Mutoni.



Ikintu ngo cyatumye Seburikoko afata umwanzuro wo guca inyuma umugore we Siperansiya nkuko Setako inshuti ye ya hafi yabitangarije Siperansiya, ngo ni uko Sebu yifuza kubyara umwana w’umuhungu ikindi akaba arambiwe gusererezwa na Siperansiya uvuga ko Sebu ngo atajya abyara ndetse na Mutoni ngo si umwana wa Sebu.

Muri iki gice cya 24 tubonamo Rukara yafashwe n’abayobozi nyuma yo gushinjwa kwiba ibishyimbo byo kwa Seburikoko ndetse no kwiba ingo nyinshi nkuko Kadogo uvuga ko yamwifatiye abihamya. Tubonamo kandi Siperansiya afata umwanzuro wo kujya kwa Mukamana kugira ngo agwe gitumo umugabo we Sebu wamubeshye ko agiye i Kigali ariko ntajyeyo ahubwo akinjira Mukamana.

Byinshi kuri Filime Seburikoko

Filime y’uruhererekane Seburikoko ni inkuru ikinwa hashingiwe cyane ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage bo mu cyaro ndetse ikaba ari na filime igamije kwigisha abaturage uburyo umuntu ashobora kuba yakwiteza imbere. Ni Filime yigisha kandi uburyo umuntu yakwirinda indwara zitandukanye, imibanire myiza y’abantu n’ibindi.

Iyi filime ikorwa na Afrifame Pictures, ni filime ikunzwe n’umubare munini w’abanyarwanda ikaba itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa Gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’). Buri wa mbere Inyarwanda.com tukaba tubagezaho igice gishya kiba cyageze kuri Youtube nyuma yo kubisabwa n'abakunzi bayo cyane cyane ababa hanze y'u Rwanda. Kuri ubu mukaba mugiye  gukurikirana igice cya 23.

REBA HANO IGICE CYA 24 CYA FILIME SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lil7 years ago
    Rukara nibakumanuke
  • Maumo7 years ago
    HHHHHhhhh Bagiye kumufungana 40k azavamo yerekeza Kigali kuko Rurinda ararangaye!
  • ishimwe clement7 years ago
    turashaka nigice gikurikiraho





Inyarwanda BACKGROUND