RFL
Kigali

SEBURIKOKO23: Byatahuwe ko Rukara ari we wibye kwa Seburikoko, Setako yitwa injajwa na Siperansiya-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2017 7:55
0


Nk'uko Inyarwanda.com dusanzwe tubagezaho igice gishya cya Filime y’uruhererekane mukunda muri benshi ari yo Seburikoko, kuri ubu tugiye kubagezaho igice cya 23 aho mushobora kugikurikirana munyuze kuri Youtube.



Muri iki gice cya 23, tubonamo Rukara avumburwa na Rulinda akamushinja kwiba ibishyimbo byo kwa Seburikoko akabafatanya n’ibibazo barimo dore ko umukobwa wabo Mutoni yakoze impanuka akaba arembeye i Kigali muri CHUK. Seburikoko agaragara muri iki gice ajya gusura umukobwa we i Kigali kuko ngo aramutse apfuye Sebu atamusabye imbabazi z'amakosa yamukoreye, Sebu ngo n'ikuzimu yajyayo akagaruka.

Muri iki gice kandi tubonamo Setako abwira Siperansiya amakuru mashya amufitiye y’uko umugabo we Sebu yamuciye inyuma akaba yarinjiye Mukamana umugore wa Rurangwa witabye Imana. Ibi byamaganirwa kure na Siperansiya ndetse akirukana Setako shishi itabona akavuga ko ari injajwa kuko yizeye bihagije ko umugabo we Sebu ngo atamuca inyuma, ibyo amuziho gusa akaba ari ukumwiba no gusinza. Yagize ati 'Setako,.mvira mu murima, akantu k'akagabo karuswe n'amagambo'

Seburikoko

Setako asanga Siperansiya mu murima akamubwira uburyo Sebu yinjiye Mukamana

Filime y’uruhererekane Seburikoko ni inkuru ikinwa hashingiwe cyane ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage bo mu cyaro ndetse ikaba ari na filime igamije kwigisha abaturage uburyo umuntu ashobora kuba yakwiteza imbere. Ni Filime yigisha kandi uburyo umuntu yakwirinda indwara zitandukanye, imibanire myiza y’abantu n’ibindi.

Iyi filime ikorwa na Afrifame Pictures, ni filime ikunzwe n’umubare munini w’abanyarwanda ikaba itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa Gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’). Buri wa mbere Inyarwanda.com tukaba tubagezaho igice gishya kiba cyageze kuri Youtube nyuma yo kubisabwa n'abakunzi bayo cyane cyane ababa hanze y'u Rwanda. Kuri ubu mukaba mugiye  gukurikirana igice cya 23.

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 23 CYA FILIME 'SEBURIKOKO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND