Abakunzi ba Filime y’uruhererekane ya Seburikoko bashyizwe igorora, ubu bagiye kujya bareba igice cy’iminota 30 mu gihe bari basanzwe bagezwaho igice cy’iminota 15. Ibi bibaye nyuma y’ubusabe bwa benshi mu bakunda iyi filime.
Ku bakunzi ba Seburikoko kandi ntitwabura kubatangariza ko Rukara mwaherukaga cyera ubu na we agiye kongera kugaragara muri iyi filime mukunda muri benshi kuko yamaze gufungurwa nyuma y’iminsi itari micye yari amaze mu gihome.
Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bwa Afrifame Pictures bufite mu nshingano iyi filime ni uko abakunda iyi filime bahishiwe ibyiza byinshi. Ubuyobozi bwa Afrifame bwatangaje ko guhera tariki 19/06/2017 abakunzi ba filime Seburikoko bazatangira kubona Episode nshya z’iminota 30. Babitangaje muri aya magambo "Seburikoko igiye kuva ku minota 15 ijye ku minota 30. Ibyo ni nyuma yuko abakunzi bayo bakomeje kubidusaba. Guhera tariki 19/06/2017 bazatangira kubona Episode nshya z'iminota 30." Muri iyi filime hazagaragaramo kandi abakinnyi bazobereye mu gukina amafilime.
Rukara agiye kongera kugaragara muri iyi filime
Seburikoko ni filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda. Benshi mu banyarwanda, cyane cyane ababa hanze y'u Rwanda (Diaspora) batabasha gukurikirana iyi filime kuri iyi Televiziyo bagiye basaba ko yajya ishyirwa no kurubuga rwa YouTube. Nyuma y'ubwo busabe bw'abakunzi bayo, ubu ushobora kurebera kuri YouTube ibice bitandukanye by'iyi filime.
Tubibutse ko Seburikoko inyura kuri televiziyo y’u Rwanda, buri wa mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’).
Rukara (hagati) muri Seburikoko
Seburikoko imaze kuba ubukombe mu Rwanda
Seburikoko ikunzwe n'abanyarwanda batari bacye
Abakinnyi b'iyi filime ntibasiba gutwara ibikombe ku rwego rw'igihugu
REBA HANO IBICE BYOSE BYA FILIME SEBURIKOKO
REBA HANO IGICE CYA 29 CYA FILIME SEBURIKOKO
TANGA IGITECYEREZO