RFL
Kigali

SEBURIKOKO y'iminota 30 aho kuba 15 itangiranye na Rukara ava muri Gereza

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2017 18:11
5


Abakunzi ba Filime y’uruhererekane ya Seburikoko bashyizwe igorora, ubu bagiye kujya bareba igice cy’iminota 30 mu gihe bari basanzwe bagezwaho igice cy’iminota 15. Ibi bibaye nyuma y’ubusabe bwa benshi mu bakunda iyi filime.



Ku bakunzi ba Seburikoko kandi ntitwabura kubatangariza ko Rukara mwaherukaga cyera ubu na we agiye kongera kugaragara muri iyi filime mukunda muri benshi kuko yamaze gufungurwa nyuma y’iminsi itari micye yari amaze mu gihome.

Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bwa Afrifame Pictures bufite mu nshingano iyi filime ni uko abakunda iyi filime bahishiwe ibyiza byinshi.  Ubuyobozi bwa Afrifame bwatangaje ko guhera tariki 19/06/2017 abakunzi ba filime Seburikoko bazatangira kubona Episode nshya z’iminota 30. Babitangaje muri aya magambo "Seburikoko igiye kuva ku minota 15 ijye ku minota 30. Ibyo ni nyuma yuko abakunzi bayo bakomeje kubidusaba. Guhera tariki 19/06/2017 bazatangira kubona Episode nshya z'iminota 30." Muri iyi filime hazagaragaramo kandi abakinnyi bazobereye mu gukina amafilime.

Image result for Rukara Seburikoko

Rukara agiye kongera kugaragara muri iyi filime

Seburikoko ni filime y’uruhererekane ikorwa na Afrifame Pictures ikanyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda. Benshi mu banyarwanda, cyane cyane ababa hanze y'u Rwanda (Diaspora) batabasha gukurikirana iyi filime kuri iyi Televiziyo bagiye basaba ko yajya ishyirwa no kurubuga rwa YouTube. Nyuma y'ubwo busabe bw'abakunzi bayo, ubu ushobora kurebera kuri YouTube ibice bitandukanye by'iyi filime.

Tubibutse ko Seburikoko inyura kuri televiziyo y’u Rwanda, buri wa mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’).

Image result for Seburikoko amakuru

Rukara (hagati) muri Seburikoko

Image result for Seburikoko amakuru

Seburikoko imaze kuba ubukombe mu Rwanda

Image result for Seburikoko amakuru

Seburikoko ikunzwe n'abanyarwanda batari bacye

Image result for Seburikoko amakuru

Abakinnyi b'iyi filime ntibasiba gutwara ibikombe ku rwego rw'igihugu

REBA HANO IBICE BYOSE BYA FILIME SEBURIKOKO

REBA HANO IGICE CYA 29 CYA FILIME SEBURIKOKO 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hakizimana jmv6 years ago
    nigute umuntu yabona uduce twose twiyi film
  • Ihogoza Aline bebe 6 years ago
    None muri seburikoko nabandi muzashyiramo bashya murakoze
  • Moisol Mozlee6 years ago
    Mwiriwe none ko kuri youtube uduce turiho tugarukira kuri 41 kandi kuri RTV ikaba igeze kuremwadufasha iki kugirango tubashe no kubona ibindi bice bikurikira 41 tukabibonera icyarimwe? Murakoze
  • Ihimbaze Jeando Dieu6 years ago
    Ndabakunda Cyane
  • daniel4 years ago
    ese nkabantu badafite tachi nigute ba down loadng firm kuri opera min nishimiye ibisubizo byanyu murakoze





Inyarwanda BACKGROUND