RFL
Kigali

RWANDA MOVIEAWARDS 2015: Igihe cyo kohereza filime muri aya marushanwa cyongerewe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:31/12/2014 9:46
1


Rwanda Movie Awards ni ibihembo bisanzwe bitangwa muri sinema nyarwanda, aho filime n’abazikozemo bitwaye neza bahembwa, iyi ikaba ari inshuro ya 4 bigiye gutangwa.



Tariki ntarengwa yo kohereza filime muri aya marushanwa yari 31 Ukuboza uyu mwaka, ariko abategura ibi bihembo bongereyeho ikindi cyumweru, bikaba bizageza kuwa 3 tariki 7 Mutarama, 2015.

Nk’uko Mucyo Jackson uhagarariye Ishusho Arts itanga ibi bihembo abisobanura mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com: “kubera ko habayeho iminsi y’ikuruhuko myinshi kandi natwe twari dufite iminsi 15 gusa yo kwakira filime, ubwo hakavaho iminsi igera kuri 6 y’ikiruhuko, urumva ko hari abashobora gucikanwa n’ubwo izo tumaze kwakira ari nyinshi, ariko ntidushaka ko hagira ucikanwa.”

Twabibutsa ko ahantu wakohereza filime ari mu gikari cya Fantastic muri African Movie Market ahazwi nko kwa Mapendo, I Remera kuri Stade ku muryango wa 5, ndetse no kuri Samples Studios iherereye Kabeza kwa Richard Mugwaneza KANDA HANO UREBE IBISABWA.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ndashaka Amafoto





Inyarwanda BACKGROUND