RFL
Kigali

Rukara akomeje ubujura, Seburikoko na Feredariko ntibacana uwaka, kurikira agace ka 10 ka SEBURIKOKO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:27/10/2016 15:03
0


Mu gace ka 9 ka filime y’uruhererekane ‘Seburikoko’ duheruka Rurinda akubita pasiteri amusanganye n’umugore we bari gusenga. Kuri ubu agace ka 10 kamaze kugera kuri Youtube.



Uretse ibyakurikiyeho kwa Rulinda nyuma yo gukubita Pasiteri, mu gace gashya k’iyi filime Rukara akomeje kuyogoza ‘Gatoto’. Kuri iyi nshuro noneho yagiye  no kwiba ku muyobozi w’umudugudu. Mu gace gaheruka kandi Seburikoko ntiyacanaga uwaka na Feredariko, umuyobozi w’umudugudu wa Gatoto. Gushyamirana kwabo birakomereza no mu gice cya 10.

Tubibutse ko Filime ya Seburikoko yatangiye gushyirwa kuri Youtube nyuma y’ubusabe bwa benshi mu bakunzi bayo,  cyane ababa hanze y’u Rwanda (Diaspora)bifuzaga ko yajya  inyuzwaho mu rwego rwo kuborohereza kuyireba kuko batabasha kuyibona kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Filime y’uruhererekane Seburikoko, ikorwa na Afrifame Pictures, ikanyura  kuri Televiziyo y’u Rwanda(RTV) 2 mu cyumweru:Buri wa mbere na buri wa kane guhera saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z’umugoroba(18h45). Ku wa Gatandatu guhera Saa sita z’amanywa hakanyuzwaho ibice byombi byatambutse muri icyo cyumweru kugira ngo abacikanywe babashe kuyibona.

Tubibutse ko buri cyumweru tubagezaho agace gashya binyuze k’urububuga rwa Youtube rwa Inyarwanda TV.

Reba hano agace ka 10 ka SEBURIKOKO


Kanda like kuri paje ya facebook y'iyi filime Seburikoko ubashe kujya ukurikirana amakuru yayo ya buri munsi, harimo uduce dushya, amafoto y'abakinnyi n'ibindi. 

 KANDA IYI LINK UREBEHO IBICE BYOSE BIMAZE GUTAMBUKA HANO:

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND