RFL
Kigali

Umuhindekazi Reginald Caroline w'impuguke mu bya Cinema yageze i Kigali aho yitabiriye Rwanda Christian Film Festival

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2018 13:15
0


Umuhindekazi Reginald Caroline usanzwe ari impuguke mu bya Cinema, yamaze kugera mu Rwanda aho yitabiriye Iserukiramuco ry'amafilime ya Gikirisito (Rwanda Christian Film Festival) rigiye kuba ku nshuro ya 6. Yageze i Kanombe mu gitondo cy'uyu wa Gatanu.



Reginald Caroline uri kubarizwa mu Rwanda, ni Umuhindekazi usanzwe ari impuguke muri Sinema ndetse akaba n'umu 'producer' na 'Director' w'amafilime. Yatumiwe muri Rwanda Christian Film Festival igiye kuba ku nshuro ya 6 bikaba byitezwe ko azatanga amahugurwa mu bya Sinema ku bantu bazitabira iri serukiramuco rizabera muri Kigali Convention Centre, hejuru y'iyi nyubako aherekanirwaga umupira mu gihe cy'Igikombe cy'Isi.

RCFF

Reginald Caroline yakiriwe na Chris Mwungura i Kanombe ku kibuga cy'indege

Reginald Caroline wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ahagana Saa kumi n'imwe n'iminota 15, azitabira Rwanda Christian Film Festival asangize ubumenyi abanyarwanda bafite bakora muri Sinema nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival. Yagize ati: Ni Umuhindekazi w'impuguke mu bya cinema, haba Canada, India na UK. Azagira umwanya wo gusangiza ubumenye afite n'abakora cinema hano mu Rwanda."

RCFF

RCFF 2018 izabera muri Kigali Convention Centre

Rwanda Christian Film Festival (RCFF) igiye kuba ku nshuro ya 6, izaba tariki 05/08/2018 kugeza tariki 12/08/2018. Umwihariko uri muri Rwanda Christian Film Festival 2018, ni uko izaba mu kwezi kwa Kanama (8) mu gihe yari isanzwe iba mu mpera z'umwaka mu Ugushyingo (11). Chris Mwungura yavuze ko ibi babikoze mu korohereza abantu bazitabira iserukiramuco kugira ngo bazabashe kwitabira nta komyi dore ko mu mpera z'umwaka babaga bikanga imvura n'abaturutse hanze y'u Rwanda bikabagora kwitabira.

Iserukiramuco ryo muri uyu mwaka, rizabera hanze (Outdoor) mu gufasha abazitabira kuryoherwa cyane no kwidagadura. Kugeza ubu Ibihugu bimaze kohereza filime zizitabira iri serukiramuco harimo; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigeria, Tanzania, Kenya, RDC, Burundi n'ibihugu binyuranye by'i Burayi. Muri Rwanda Christian Film Festival (RCFF) 2018 hazaba hari abahanzi banyuranye bazasusurutsa abazitabira iri serukiramuco. 

Rwanda Christian Film Festival igiye kuba ku nshuro ya 6

Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival 

REBA HANO IBYO WAMENYA KURI RCFF2018







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND