RFL
Kigali

Perezida wa Gambia yagabiye ibyamamare bya filime bya Nigeriya na Ghana amasambu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:12/10/2015 18:44
0


Perezida w’igihugu cya Gambia, Sheik AJ Jammeh yagabiye bamwe mu bakinnyi ba filime b’ibyamamare bo muri Nigeriya na Ghana impano z’amasambu mu gihugu cye mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu kwamamaza umuco wa Afurika babinyujije mu gukina filime.



Uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru, aho perezida yari ahagarariwe na visi perezida Isatou Njie, wabereye mu nzu ya perezidansi i Banjul, aho abakinnyi ba filime b’ibyamamare bo muri Nigeriya barimo Chinedu Ikedieze na Osita Iheme bazwi ku mpano zo gukina filime nk’abana bato kandi ari bakuru, Francis Duru, Segun Arinze, Monalisa Chinda, Patience Ozokwor,Eucharia Anunobi, Ejike Asiegbu, Tony Umez, Ngozi Ezeonu, Kanayo O Kanayo, Chika Okpala Harry B Anyanwu, Rukiat Masud ndetse na Jackie Appiah wo muri Ghana aribo bagabiwe amasambu.

Nk’uko Naija24News dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, Perezida wa Gambia yavuze ko impamvu yahaye ibi byamamare izi mpano z’ubutaka ari uruhare byagize mu kwamamaza umuco wa Afurika binyuze muri filime bakina. Yavuze kandi ko uretse kubashimira, yabikoze ari no mu rwego rwo kubakurura ngo baze mu gihugu cya Gambia bahagire nko mu rugo.

Perezida wa Gambia kandi yasabye aba bakinnyi ba filime gukomeza gukora nk’ibyo bakora (gukina filime) bakamamaza umuco wa Afurika, aho yavuze ko bamamaza ibyiza bya Afurika kurusha uko abanyamahanga babikora, ndetse ko abanyafurika babafataho urugero ndetse abasaba gukoresha ubutaka bahawe bubakaho amazu bazaturamo nk’abaturage ba Gambia.

Uwari uyoboye itsinda ry’aba bakinnyi bagabiwe amasambu, Francis Duru yashimiye perezida wa Gambia kuri izi mpano abahaye ndetse amwizeza ko bazakora ibishoboka byose impanuro abahaye bakazishyira mu bikorwa, harimo gufasha uruganda rwa sinema rwa Gambia kuzamuka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND