RFL
Kigali

Paul Walker atarimo, murumuna we Cody Walker mu isura nshya, igice cya 8 cya Fast & Furious kiri mu nzira

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/07/2015 9:33
0


Nyuma y’uko yitabye Imana tariki 30 Ugushyingo umwaka ushize, mu gihe ibikorwa byo gufata amashusho ya filime Fast & Furious igice cya 7 yari itararangira, byabaye ihurizo rikomeye mu gukuramo nyakwigendera Paul Walker ariko filime iza gutabarwa n’uko afite murumuna we basa cyane aba ariwe uba amusimbuye.



Igice cya 7 cyarakozwe kirarangira, Brian O’Connor wakinwaga na Paul Walker aza kuzuzwa na Cody Walker, murumuna we basa cyane maze filime irarangira, ndetse irakundwa mu buryo bukomeye.

Kuri ubu imishinga yo gukora igice cya 8 cyayo irarimbanyije, ndetse n’itariki yo kuyishyira hanze yamaze kwemezwa, ariko Brian O’Connor akaba atazongera kugaragara muri iyi filime ukundi, n’ubwo benshi bari bishimiye imiterere ya Cody basaba aho benshi bifuzaga ko yasimbura Paul Walker ariko Brian ntazimire burundu.

http://www.gannett-cdn.com/-mm-/b2f6ce66e17931d8c1c84a7889cdfb3040c94fc0/c=5-0-3072-4089&r=537&c=0-0-534-712/local/-/media/2015/04/23/USATODAY/USATODAY/635654178229511574-GTY-470865618-72549202.JPG

Imishinga y'igice cya 8 igeze kure

Inkuru dukesha Franchise Herald ivuga ko, mu mishinga yo gukora igice cya 8 cy’iyi filime kizongera kugaragaramo abakinnyi basanzwe bazwi muri iyi filime barangajwe imbere na Vin Diesel irimbanyine, ariko ko Brian atazongera kugarukamo ahubwo bizavugwa ko yapfuye kugira ngo ajyane na nyakwigendera Paul Walker.

Soma inkuru bijyanye:

Nyuma y’igihe kitarenze ibyumweru 2 gusa isohotse, filime Fast & Furious 7 yesheje agahigo katigeze kabaho mu mateka

Ahubwo, birateganywa ko Cody Walker wari wasimbuye mukuru we mu irangizwa ry’iyi filime, azagarukamo ari undi muntu mushya ufite icyo apfana na Brian, aho azaba yitwa Jack O’Connor nk’uko bigaragara kuri IMDb y’iki gice cya 8 cy’iyi filime, akazaza yiyunga ku ikipe ya ba Dominic Toretto (Diesel) mu guhora urupfu rwa mwene wabo Brian.

http://www.splashnewsonline.com/wp-content/uploads/2014/05/spl755222_001-wm900.jpg

Uyu ni Cody Walker mu isura ya Paul Walker mu gice cya 7 cy'iyi filime

http://fr.eonline.com/eol_images/Entire_Site/2014927/rs_1024x759-141027133241-1024.Fast-Furious-7-Paul-Walker.ms.102714.jpg

Paul Walker wari usanzwe wikinira ari Brian, ariko urupfu rukamutwara hakiri kare

Muri iyi filime kandi, Jason Statham ukina mu isura ya Deckard Shaw uba uhanganye n’iyi kipe, igice cya 7 kirangira afunzwe azagaruka muri iki gishya nk’uko yabitangarije Access Hollywood ati “ubu turi kureba uburyo twakongera gukorana mu gice gishya, cya 8.”

https://cinematiccrashcourse.files.wordpress.com/2015/04/deckard-shaw-2.jpg

Jason Statham nka Deckard Shaw, ati ntunzi ariko ubu ugiye kumenya.Aha yabwiraga Dominic Toretto baba bahanganye bikomeye

Uretse Statham na Diesel bemeje kuzagaruka muri iki gice kandi, Michelle Rodriguez ukina yitwa Letty akundana na Dominic (Vin Diesel) nawe yiteguye kugaruka kimwe n’abandi nka Dwayne Johnsson, umuraperi Rudacris, Tyrese Gybson,… bikaba bivugwa ko hazaniyongeramo kandi umukinnyikazi Eva Mendes waherukaga kugaragara muri iyi filime ku gice cya 2, aho azagaruka ari maneko Monica Fuentes, ariko akazaba afite izindi nshingano zo kwivanga mu rukundo rwa Dominic na Letty.

 https://img.washingtonpost.com/wp-apps/imrs.php?src=https://img.washingtonpost.com/rf/image_908w/2010-2019/WashingtonPost/2015/03/30/Weekend/Images/wk-furious0403-1.jpg&w=1484

Letty na Dominic i Abu Dhabi muri Furious 7

http://media2.popsugar-assets.com/files/2014/07/10/609/n/1922153/78715734aa352c0e_thumb_temp_cover_file283854861362487500.xxxlarge/i/Eva-Mendes-Hair-Accessories.jpg

Eva Mendes mu isura ya Monica Fuentes, azaza aje kwivanga mu bya Dominic na Letty

Mu itangwa ry’ibihembo bya MTV Awards 2015, Vin Diesel yagarutse ku ikorwa ry’igice cya 8 aho yavuze ko zari inzozi za Paul Walker, ariko akaza kugenda zitagezweho bityo rero bakaba bagomba gukora kugira ngo umurage yabasigiye bawukurikire.

Vin yagize ati “burya umuvandimwe wawe iyo yavuze ikintu ariko akaba adahari ngo abashe kukigeraho, ni inshingano zawe zo gukoresha uko ushoboye kugira ngo bikorwe mu rwego rwo gukurikiza umurage we. Niba ariko ubuzima bwabishatse, nta kundi. 7 yari iya Paul, n’umunani ni uwa Paul.”

Furious 7

Iyi kipe iragarutse mu gice cya 8 havuyemo Paul Walker

Kugeza ubu uretse ikipe yari isanzwe izwi muri iyi filime, hari abandi bakinnyi bari kunugwanugwa ko bashobora kuziyongeramo harimo n’umunyamidelikazi wigeze gukundana na Michelle Rogriguez, uyu akaba ari umwongerezakazi Cara Delevingne, abandi bakaba ari Helen Mirren ku myaka 69, bikaba bivugwa ko  azaza yiyunga na Shaw (Jason Statham) mu guhangayikisha ikipe ya Dominic (Vin Diesel).

http://photos.laineygossip.com/articles/helen-mirren-18oct13-02.jpg

Mukecuru Helen Mirren agiye kuza gufatanya na Deckard Shaw mu guhangayikisha ikipe ya Dominic

Ntiharemezwa uzayobora iyi filime, kuko uwayoboye igice cya 7 James Wan biravugwa ko ashobora kutagaruka muri iki gice, hakaba hataratangazwa uzayobora iyi filime biteganyijwe ko izagera hanze tariki 14 Mata, 2017 nk’uko bigaragara kuri IMDb y’iyi filime.

Kugeza ubu igice cya 7 cy’iyi filime kimaze kwinjiza amafaranga agera kuri miliyari imwe n’igice, bikaba biyishyira ku mwanya wa mbere muri filime zinjije menshi muri uyu mwaka, ikaba iya 4 mu zinjije menshi mu mateka ya sinema nk’uko bigaragara kuri Box office mojo.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND