RFL
Kigali

Nyuma yo kureba filime The Fault In Our Stars, Sofie Lynott w’imyaka 17 yasanze arwaye kanseri

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:21/10/2016 13:08
0


Sofie Lynott ni umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ukomoka mu majyaruguru y’umujyi wa London yavumbuye ko arwaye kanseri kubera kureba filime The Fault In Our Stars, ngo uyu mwana yari asanzwe afite utubyimba tumubabaza mu nda ariko ntabyiteho cyane, kureba iyi filime byatumye yitekerezaho neza.



Filime The Fault In Our Stars yasohotse ku ya 06 Kamena 2014, abakinnyi b’imena bayikinamo ni Ansel Elgort na Shailene Woodley, irimo inkuru ibabaje y’umukobwa uba urwaye kanseri, uyu ni Shailene muri iyo filime aba yitwa Hazel Grace, ku myaka 16 yari yarashegeshwe na kanseri, ababyeyi be mu rwego rwo kumufasha kwakira ibyamubayeho bamuhatiye kujya mu itsinda ry’abantu bafite ibibazo bitandukanye bahura bagasenga ryitwa Literal Heart of Jesus. Aha niho yahuriye n’undi musore witwa Augustus Walters (Ansel Elgort) w’imyaka 18, uyu nawe yari arwaye kanseri byaratumye bamuca akaguru.

Ansel Elgort na Shailene Woodley nibo bakinnyi b'imena muri The Fault In Our Stars

Nyuma aba bombi baje gukundana ndetse inkuru yabo ikomeza yerekana ubuzima butoroshye abantu barwaye kanseri bahura nabwo cyane cyane ku bakiri bato. Sofie Lynott ubwo yari mu rugendo ajya gusura nyirakuru muri Denmark, bamujyanye kureba iyi filime, nibwo yatangiye gutekereza ku tubyimba agira tumubabaza mu nda, filime irangiye yabiganirije nyina na nyirakuru w’umuganga nuko bamujyana kwa muganga bihuse, nk’uko yakabiketse basanga koko arwaye kanseri.

Sofie akunze kuba ari mu bitaro kubera kanseri

Nyina wa Sofie yagize ati “ku manywa nabaga nikomeje ngo ntamuca intege ariko ijoro ryose nararaga ndira. Ngerageza kwikomeza kuko ntibiba byoroshye. Akimara kubimenya (Sofie) yagize ubwoba bwinshi birumvikana ariko nashimishijwe n’ukuntu yitwaye kigabo. Byose yabyitwayemo neza”. Bikimara kumenyekana, Sofie nta kindi yagombaga gukorerwa (chemotherapy), gusa bakanamwibutsa ko kanseri iba ishobora kugaruka.

Sofie na nyina n'umuvandimwe we, yamaze kwakira ibyamubayeho

Sofie ibumoso, agifite umusatsi, aha ari kumwe n'incuti ye

Utu tubyimba tubabaza Sofie yari yaratangiye kutwumva muri 2014, basanze kanseri imaze gutembera mu bice byinshi by’umubiri we, gusa ngo ubuvuzi burakomeje aho biteganywa ko bamujyana kwivuza mu Budage gusa bikaba bizasaba amafaranga menshi, abagiraneza batandukanye bakaba barahagurukiye kumushyigikira. Uyu mwana kandi ubu burwayi ntibutuma abasha kwiga kuko akunze kuba ari mu bitaro, kugeza ubu amaze gukorerwa Chemotherapy inshuro 31, agahorana umunaniro n’intege nke, ari nako umuryango we ugerageza kumugaburira ibiryo bidatuma kanseri ye yiyongera.

Source: Dailymail 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND