Kuri iki cyumweru tariki 30 Ugushyingo nibwo umukinnyikazi wa filime Marie France Niragire wamenyekanye cyane hano mu Rwanda nka Sonia muri filime Inzozi yasabwe, aranakobwa mu muhango wabereye ku Kicukiro.
Mbere y’uko ubu bukwe bwa Kinyarwanda buba, Marie France yari yasezeranye na Murwanashyaka Nehema Nelson imbere y’amategeko, umuhango wabaye tariki 14 Ugushyingo.
Tariki 14 Ugushyingo nibwo Marie France yasezeranye na Nehema nelson imbere y'amategeko
Iyi niyo kanzu Marie France yari yambaye asezerana imbere y'amstegeko "gutera igikumwe"
Kuri iki cyumweru nibwo habaye umuhango wo kumusaba no kumukwa
Akanyamuneza kari kose kuri Nelson na Marie France nyuma yo kwemererwa n'imiryango kubana
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko y’u Rwanda ndetse agasabwa akanakobwa, biteganyijwe ko azasezerana imbere y’imana n’umukunzi we Nelson kuri uyu wa 6, tariki 6 z’uku kwezi.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO