RFL
Kigali

Nyuma yo gukinana muri Rucumbeka benshi mu bayikinnyemo bongeye guhurira muri Filime Ntibikwiye

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:12/09/2016 17:03
0


Hashize igihe kitari gito benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda babonye filime Rucumbeka yakunzwe na benshi yarimo bamwe mu bakinnyi bari bakunzwe. Nyuma y'igihe cyari gishize benshi muri abo bakinnyi batari baherutse kugaragara ku isoko rya filime nyarwanda bongeye guhurira muri filime Ntibikwiye.



Ntibikwiye ni filime nyarwanda iteganywa gushyirwa ku isoko mu kwezi kwa 10 uyu mwaka aho izagaragaramo benshi mu bakinnyi bakinnye muri filime Rucumbeka nk’abakinnyi bayo b’imena.

Bamwe mu bakinnyi twavuga bagiye kongera kugaragara muri filime 'Ntibikwiye' harimo: Kayonga Christella , Gahongayire Solange, Rukundo Arnold na D'amour Seleman. Uretse aba bakinnyi bigeze guhurira muri  filime imwe, muri iyi filime igiye kujya hanze, harimo n’abandi bakinnyi basanzwe bamenyerewe mu ri filime nyarwanda nka Uwamahoro Antoinette ( iperansiya) Mukakamanzi Beatha n’abandi.

Aba ni bamwe mu bakinnyi bazagaragara mur'iyi filime

Nkuko twabitangarijwe n’umushoramari (Producer ) w’iyi filime Jado Waze, avuga ko aba bakinnyi bahuriye muri filime 'Ntibikwiye' izajya ku isoko rya Filime nyarwanda ku itariki ya 03 Ukwakira 2016, ari inkuru ivuga ku buzimwa bw’umwana w’umukobwa uteseka agahura n’ibigeragezo byinshi kubera ko yahohotewe na Se umubyara akamufata kungufu mu gihe muri bose nta n’umwe wari uzi undi.

Kubazabasha gukurikirana iyi filime nibo bazabasha kumenya iherezo ry’ibi bibizo ari naho hibazwa uko bizagenda nyuma yogusobanukirwa ko uwafashwe kungufu ari  umubyeyi w’uwo yafashe.

Reba hano incamake ya Filime Ntibikwiye hano







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND