RFL
Kigali

Nyuma yo gukina Filime no gukora itangazamakuru namaze kuvumbura undi mwuga-Isimbi Alliance

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:3/09/2016 17:40
6


Simbi Alliance ni umwe mu bakinnyi ba filime bagiye bagaragara muri filime nyarwanda zitandukanye aho twavuga nka filime Rwasa yakinnyemo yitwa Nelly, Filime Nkuba yakinnyemo ari umugore wa Daniel Gaga n’izindi yagiye agaragaramo. Uretse gukina muri izi filime ni n’umwe mu banyamakuru ba Frash Tv aho akora mu kiganiro kitwa Taxi Moto. K



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Nzeri 2016 nyuma yaho yari asoje igitaramo yari yateguye ku nshuro ya kabiri kizwi ku izina rya Couplet Night.

 

Bamwe mu banyamakuru ba Flash  bari bitabiriye iki gitaramo

Iki gitaramo nkuko yabitangarije Inyarwanda.com yemeza ko ari umwe mu mishinga yicaye agatekerezaho igihe kinini, nyuma akaza kwitinyuka nk’umunyarwandakazi wifuza kugira icyo yageraho mu nyungu ze bwite ariko atibagirwe n’abandi., yifashishije impano afite yo gukina filime akaba yagira byibuze icyo abasha gukora nka rwiyemeza mirimo ufitiye abandi akamaro.

Ati,”Ubundi njye, nifuza kuba rwiyemezamirimo ariko ufite icyo amariye abantu, nkoresheje impano nahawe. Iki gitaramo maze kugikora inshuro ebyiri kandi kizagumaho ndetse cyaguke, n’igitaramo gihuza abakundana ariko n’ababandi bari mu bwigunjye, batabafite tukaba twabasha kubahuza n’abandi nabo batabafite. Kuri ubu n’ubwo ntanyungu ziravamo cyane ariko nishimira kuba harabo maze guhuza, kandi ubu babanye neza. Iyi nsanga arimwe mu nyungu ifatika kandi nishimira maze kubona burya kubaho hari abakwibuka ko wagize icyo ubafasha biba ariby’agaciro gakomeye.”

Kuri iyi nshuro ya kabiri n’ubwo abantu batari batangira kumenya iki gitaramo ari benshi, ariko bimaze kugaragara ko ababimenya bagenda ba bikunda ndetse ari nako abantu bakomeje kugenda biyongera bitandukanye n’inshuro yambere kiba.

Shaddy Boo, Asinah Era,na Lynka bamwe mu baje kwifatanya na Isimbi wambaye umutuku

Iki gitaramo cyari cyateguwe n’uyu mukinnyi wa Filime kitabiriwe na bamwe mu banyamuziki,abanyamideri,Abakinnyi ba Filime ndetse n’abanyamakuru batandukanye. Nk’uko bagiye babitangaza bari baje gushyigikira mugenzi wabo mu gikorwa yatangiye.

Asinah yaboneyeho umwanya wo kumurika indirimbo ye nshya yitwa Game over 

Isimbi wemeza ko gukina filime bitamuhombeye, ahubwo ibyo agezeho hafi ya byose abikesha kuba yaramenyekaniye muri filime arateganya kwagura iki gitaramo kikajya kiba mugihugu hose hagamijwe gukura mu bwigunge abadafite abakunzi no kurushaho gukomeza urukundo rw’abakundana cyangwa ababana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Bumwe muburyo bushya abakobwa Bi Kgli badukanye bwo gutwara cg gukurura abagabo nibi bitaramo bidasobanutse bisigaye byuzuye muma wkends muri Kgli
  • 7 years ago
    ibi bintu ntibisobanutse
  • sandrine akeza7 years ago
    iiibyo bintu utegura nta sense bifite biri useless utangiye nabi cyane ni gute utegure event ugatumira shaddy boo??niki mu bintu akora iki??warangiza ngo special guest ibintu byawe biri cheap cyane
  • ndanguza omar7 years ago
    couplet night nibiki???ubugoryi gusa nu buraya iki gikobwa cyararindagiye cyataye umutwe wowe uhamagara abantu nho baze kureba asinah na shaddy boo mayibobo zi kigali
  • marylin umurerwa7 years ago
    ngo event????shaddy boo koko burya hari abantu batekereza nki hene cg intama ubwose iyo event yakwitabirwa nu muntu muzima gute??fagraaaaaassssss
  • Eunice7 years ago
    Niyo utumira Kate biraruta!!!! Shaddyboo se koko kweri wamutumiye nkigiki? Reka nkugire inama niba ushaka gutegura events,jyutumira umuntu bitewe nicyo akora nibura azwiho cyashitura abantu.. ubuse Shaddyboo ni ikihe gikorwa cye tuzi.. NONSENSE





Inyarwanda BACKGROUND