RFL
Kigali

Nta gahunda yari yategurwa yo gushyira Filime nyarwanda mu rurimi rw’igishinwa binyuze kuri Star Times

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:6/10/2016 20:26
0


Hari hashize iminsi micye bamwe mu bakora Filime nyarwanda bumvise inkuru zivuga ko ikigo cy’ubucuruzi cya Star Times kigiye gufatanya na Leta y’u Bushinwa, gufata Filime nyarwanda bakazishyira mu rurimi rw’ Igishinwa bagafata na Filime z’igishinwa bakazishyira mururimi rw’ikinyarwanda binyuze mu buryo bwa Dabingi.



Nyuma y’iminsi micye habaye inama yahuje ubuyobozi bwa Star Times n’ ubuyobozi bw’igitangazamakuru cya Leta, RBA, mu gikorwa cyatumiwemo ibitangazamakuru bitandukanye, abatumiye iyo nama baje gusobanurwa kuri gahunda bafite yo guhuza imikoranire binyuze muri filime z’abashinwa. Aha benshi mu bakora uyu mwuga babyumvise, ntibabashije gusobanukirwa neza cyane  bigendeye ku buryo bagiye basobanurirwa iyi gahunda na bimwe mu bitangazamakuru.

Ibi byatumye Inyarwanda.com yegera Hussein Kamanzi (Marketing  Director ) umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Star Times maze adusobanurira gahunda ihari n’uburyo izakorwa, aha yagize ati,”Ni byo hari gahunda ihari aho Ikigo kitwa Beijing Global  Film Festival iki kigo kikaba ari cyo gishinzwe kwamamaza filime z’ubushinwa n’imico yabo itandukanye ikayamamaza ku rwego rw’isi aha hakaba harimo n’Afurika. Iki kigo gikora ku bufatanye  na Leta y’u Bushinwa hari igikorwa ngarukamwaka kijya kiba mu bindi bihugu aho cyatangiriye mu gihugu cya  Tanzania kijya muri Nigeria, Afurika y'epfo none ubu kigeze mu Rwanda.”

Hussein Kamanzi yakomeje atubwira ko nka Star Times ari yo ihagarariye iki gikorwa nk'abantu bafite ikigo gisakaza amashusho muri Afurika binyuze ku murongo wa Star Times witwa Cine Drama, unyuzaho amafilime y’abashinwa y’ubwoko bwose.

Uko uyu murongo ukorana na Star Times bakora icyo bita Dabingi (uburyo basobanura filime mu rurimi ubona basa n'abakina muri urwo rurimi ) aho iki kigo kimaze gukora amwe muri aya mafilime, bakayashyira mu zindi ndimi aho banayashyize mu rurimi rw' Igiswahire. Uyu muyobozi yaje gushimangira ko nta gahunda ihari yo gufata filime z'inyarwanda bakazishyira mu gishinwa mu gihe iyo nkuru hari bamwe bari bamaze kuyifata nk'ukuri. Akomeza agira ati

Uko tubishaka rero mu gihe kizaza turashaka ko n’izi filime z'igishinwa zashyirwa mu Kinyarwanda binyuze muri ubwo buryo bwa Dabingi ni ubwo bukiri mu mishinga ariko ibijyanye no gufata Filime z'inyarwanda tukazishyira mu gishinwa byo nta bwo biraba nta n’ubwo turabiteganya, RBA rero twarimo  dufatanya gufungurana iki gikorwa kuko akenshi niyo ikunze kunyuzaho aya mafilime ari na ho yahereye isaba  ko izi filime nazo zajya zishyirwa mu Kinyarwanda nkuko zishyirwa no mu zindi ndimi niyo gahunda twarimo ni nabyo twaganiragaho uburyo byazatangizwa.

Hussein Kamanzi asoza ikiganiro twagiranye yemeza ko iki gikorwa batagikoze mu bwiru kuko bagerageje gutumira abayobozi bamwe bo muri sinema ariko ,hakaba nta n'umwe wigeze ahagera.  Yaboneyeho no gusaba abayobozi bo muri Sinema guhaguruka bakegera ibi bigo bakaba bafatanya muri bimwe na bimwe. Kuri we asanga nibakomeza kwiyicarira batazapfa kubamenya. Naho ubwo twageragezaga kubaza ubuyobozi bw’Urugaga rwa Sinema mu Rwanda ku bijyanye n’iyi gahunda, badutangarije ko batigeze babona uko babikurikirana kuko bari mu Itorero ry’Igihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND