RFL
Kigali

Ndahiro Salim wamenyekanye nka Remy muri filime Rucumbeka yagiye gutura ku mugabane w’uburayi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/07/2015 12:14
2


Ndahiro Salim yamenyekanye nka Remy muri filime Rucumbeka, kuri ubu nyuma yo kurongora umugore uherereye ku mugabane w’uburayi mu gihugu cya Suwede nawe yamaze kumusanga yo.



Mbere y’uko yurira rutemikirere kuri uyu wa 5 w’icyumweru dusoje yatangarije Inyarwanda.com ko yerekeje mu gihugu cya Suwede aho asanzeyo umugore we Assoumpta Mutimawurugo bari basanzwe baba impara kubiri dore ko Salim yabaga mu Rwanda umugore we bashyingiranwe mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba muri iki gihugu. Aha yagize yagize ati, “ubu ngiye Suwede gutangirana ubuzima bushya n'umudamu wanjye."

Ndahiro Salim na Mutimawurugo Assoumpta

Ubwo twamubazaga impamvu umugore we atari waje ngo babe mu Rwanda, Salim yagize ati, "kuva twakora ubukwe, yabaga muri Suwede nanjye mba inaha, ariko twararebye ku mpande zose, haba ku kazi kanjye ndetse n’akazi ke, amasomo ye, dusanga ni ngombwa ko musanga yo.”

Salim yakomeje avuga ko atazi igihe azagarukira mu Rwanda ariko akaba azakomeza kuhazirikana nko mu rugo iwabo, ndetse anavuga ko n’ubwo agiye adacitse burundu ku mwuga we wo gukina filime. Ibi yabitangaje ubwo umunyamakuru yari amubajije igihe azagarukira mu Rwanda ndetse na gahunda asigiye sinema.

Salim na mama we wamuherekeje ajya kugenda

Salim yongereyeho ko amasezerano yose yari afite yo gukora filime yarangiye akaba agiye nta muntu arimo umwenda w’akazi, akaba agiye asoje gukina filime 'Igikomere' nk’uko yabitangaje.

Mu kiganiro twagiranye kuri uyu wa mbere aho yamaze kugera mu gihugu cya Suwede yadutangarije ko kuri ubu ameze neza, ariko akaba yatangiye gukumbura u Rwanda nk'uko yabivuze ati, "nageze inaha (muri Suwede) mu gitondo cyo kuwa 6. Meze neza ariko ndumva natangiye gukumbura mu Rwanda kabisa."

Igice cya 2 cya filme Igikomere Ndahiro Salim asize akinnye cyasohotse kuri uyu wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • alphonse ndatimana8 years ago
    Azi gukina neza cyane film cyokora azatwibuke agaruke adukinire film
  • Joselyne4 years ago
    Nagukundaga none urigendeye amahirwe masa kbs.





Inyarwanda BACKGROUND