RFL
Kigali

"Adventure Film Festival" iserukiramuco rya filime rishya rivutse mu Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/05/2015 13:37
0


“Adventure Film Festival” ni iserukiramuco rya filime ry’umunsi 1 rigiye kuba mu Rwanda, rikaba rizahuriramo filime z’ubukerarugendo no gutembera bizwi nka Aventure mu rurimi rw’igifaransa.



Iri serukiramuco rizaba tariki 29 z’uku kwezi kuri Juru Park ku Irebero, ryateguwe n’ishuri ry’ababiligi rikorera mu Rwanda ( Ecole Belge de Kigali), rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 4 ariko bikaba ari ubwa mbere rishyizwe ahagaragara ubusanzwe kikaba cyari igikorwa cyaberaga muri iki kigo nk’uko Prince Munyaneza, umwe mu bategura iri serukiramuco yabitangarije Inyarwanda.com

“ubusanzwe iri serukiramuco ryaberaga mu kigo cyacu (Ecole Belge de Kigali) aho abantubakora muri iki kigo  bagaragazaga amashusho agaragaza aho bagiye batemberera. Ni ubwa mbere rigiye kubera hanze, ibi bikaba biri mu rwego rwo kugaragaza ko filime atari zimwe twari ddusanzwe tuzi gusa, ahubwo hari n’izindi filime z’ubukerarugendo umuntu ashobora gukora atateguye, watemberera ahantu ukahafatira amashusho utabiteguye kandi akavamo filime ifite ikintu kinini ivuga.”

Muri iri serukiramuco hazerekanwa filime ngufi zakozwe muri ubu buryo bw’ubukerarugendo zizaba ziturutse hirya no hino ku isi, hakaba harimo filime nka "NYIRANGOGO VOLCANO" igaragaza urugendo rw’abantu buriye ikirunga cya Nyiragongo, "RWENZORI MOUNTAIN"  y’abantu buriye umusozi wa Rwenzori, "SRI LANKA FROM MOUNTAIN TO SEA", "WILDLIFE IN RWANDA - 2008" y’abantu batembereye muri pariki y’akagera n’ibirunga,…

Simon Barroo, umwarimu muri iki kigo akaba n’umwe mu bategura iki gikorwa avuga ko kuri iyi nshuro ya 4 bahisemo kugishyira hanze ya Ecole Belge, mu rwego rwo kwereka abanyakigali ko hari ikindi kintu gishya, ko hari ubundi bwoko bushya bwa filime, ndetse bukazaba ari uburyo bwiza bwo guhura no kuganira nka kimwe mu bikorwa byateguwe bizaba nyuma yo kureba izi filime.

Bwana Simon Barroo ari kumwe na Prince Munyaneza bakorana mu gutegura iki gikorwa, ubwo basobanuriraga umuyobozi w'urugaga nyarwanda rwa sinema iby'iri serukiramuco

Iri serukiramuco rizatangira ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho kwinjira bizaba ari amafaranga 3000 y'u Rwanda ku muntu mukuru, naho ku bana bato bari munsi y’imyaka 12 kwinjira bikaba ari ubuntu, naho amafaranga azava muri iri serukiramuco akazahabwa umuryango Afrique en Marche ukora ibikorwa byo gufasha abafite ubumuga.

Urugaga nyarwanda rwa sinema ruvugira abakora sinema mu Rwanda rwemera ko iki gikorwa ari ingirakamaro kuri bo, kuko kizafungura imipaka ku mitekerereze y’ubwoko bwa filime zakorwaga, abantu bakabasha kubona ko hari n’ubundi bwoko bwa filime umuntu yakora kandi bukagira akamaro haba mu mwuga ndetse no mu mibereho. Uretse ibyo kandi, ngo uyu uzaba ari umwanya wo guhura n’abandi bantu bazaba baturutse hirya no hino mu buryo bwo kumenyana ndetse no kwagura imipaka, aha bikaba biteganyijwe ko hazaza n’uwakoze filime When God Went Away ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Urugaga rwa sinema rwasezeranyije abategura iri serukiramuco kuzabafasha mu bikorwa by’imyaka izakurikiraho ku buryo iri rizaba rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye ku rwego mpuzamahanga.

INCAMAKE Z'AMAFILIME AZEREKANWA MURI IRI SERUKIRAMUCO

 

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND