RFL
Kigali

MU MAFOTO-Dore ibyumba byerekanirwamo filime byubatse mu buryo butangaje ku isi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/01/2015 12:03
3


N’ubwo umuco wo kurebera filime mu byumba byabugenewe utaratera imbere mu Rwanda, ibyumba byerekanirwamo filime ni hamwe mu hantu haganwa n’abantu benshi mu bihugu uyu muco wateye imbere, aho ndetse igipimo cy’amafaranga filime yinjije kibarwa hagendewe ku yavuye muri ibi byumba.



Ibi bituma abantu bakora ubu bucuruzi bahimba udushya mu myubakire y’ibyumba byabo, aha hakaba harakusanyijwe ibyumba 15 bya mbere ku isi bikoze mu buryo budasanzwe, ndetse bifite ubwiza butangaje kurusha ibindi ku isi.

DORE URUTONDE RW’IBI BYUMBA:

1. Olympia Theater, Greece

Iki cyumba giherereye i Athenes mumurwa mukuru w'igihugu cy'uburegeki nicyo cyumba cya mbere cyatowe nk'icyumba cyumbatse mu buryo budasanzwe, aho nk'uko bigaragara ku mafoto abantu bareba filime biryamiye ku bitanda byubatse muri iki cyumba.

2. Sci-fi Dine-in Theater, Disney’s Hollywood Studios

Iki cyumba giherereye i Hollywood mu nyubako ya Disney (inzu isanzwe izwi mu gutunganya filime) nicyo cyatowe nk'icyumba cyerekanirwamo filime cya 2 cyubatse mu buryo butangaje ku isi. Muri iki cyumba nk'uko bigaragara kuri aya mafoto, abantu bareba filime bicaye mu ntebe zikozwe nk'imodoka.

4. The Paramount Theater, Oakland, California

5. Hot Tube Cinema, London

Muri iki cyumba giherereye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, abantu birebera film bibereye mu mazi ashyushye.

6. Movie Theater In Paris

Iki cyumba giherereye i Paris mu Bufaransa, imiterere yacyo ihinduka bitewe na filime bari kureba. Aha ubwo barebaga filime Life of Pi ikinirwa mu bwato/mu nyanja, bari mu bwato.

7. Egyptian Theater, American Cinematheque, Los Angeles

8. Orinda Theater, California

9. The Paramount Theater, Oakland, California

10. Grauman’s Chinese Theater, Los Angeles

Nk'uko bigaragara kuri uru rutonde, ibyumba bya cinema byinshi biri kuri uru rutonde biherereye mu mujyi wa Los Angeles, California gusa ibi bikaba bidatangaje dore ko uyu ufatwa nk'umurwa mukuru wa sinema ku isi, unaherereye mu gihugu gifite uruganda rwa filime rwa mbere ku isi "Hollywood".

Ese wowe ni ikihe cyumba cyagutangaje?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • F9 years ago
    Olympia theater
  • ruhu9 years ago
    kwa Mayaka c????
  • clemence9 years ago
    igihinduka bitewe na movie muri kureba





Inyarwanda BACKGROUND