RFL
Kigali

Menya Yakuza wamenyekanye mu gusobanura filme z’Igihinde byatumye ingo nyinshi zisenyuka

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:8/08/2016 11:18
8


Benshi mu bakunzi ba filime z’ibihinde zisobanuye, bakunze kumva ijwi ry’umusobanuzi w’izi filime uzwi nka Yakuza kugeza ubu benshi banemeza ko ariwe musobanuzi ukunzwe cyane muri izi filime z’uruhererekane z’igihinde.



Usanga akenshi  n’ubwo baba bakunze kumva amajwi y’aba basobanuzi, nyamara  benshi mu bakunzi b’izi filime batazi amasura y’aba basore, ari nayo mpamvu Inyarwanda.com igenda ibagezaho bimwe mu byerekeranye n’aba basore baba bakunzwe n’umubare w’abatari bake mu bakunzi b’aya mafilime.

Amazina ye yitwa Nsengiyumva Abdoul Karim, ni umusore wavukiye i Nyamirambo kugeza na n’ubu niho atuye.Yakuza yatangiye gusobanura filime abikundishijwe n’umwe mu bagande basobanuraga izi filime mu gihugu cya Uganda, doreko akenshi ariho yakunze kuba ndetse akaba yaragiye anahigira amwe mu mashuri yize.

Yakuza usobanura Filime

Kuva icyo gihe abikunda yatangiye kubikora ariko asa n’ubyiga, nyuma y’igihe yaje kubimenyera atangira kubikora nk’umwuga ushobora kumutunga. Uyu musore yasobanuye filime nyinshi zitandukanye ariko izo yaje kumenyekanamo cyane ni Filime z’uruhererekane z’igihinde ari nazo zatumye amenyekana cyane,aha twavuga nka Chot Bahu, Punariviva ,Ashuku n’izindi.

Tuganira n’umwe mu bakunzi b’izi filime n’ubwo atashatse ko izina rye rijya hanze yadutangarije ko yamaze igihe cy’ibyumweru bitatu yaratandukanye n’umugabo we kubera gukurikirana izi filime z’uyu musobanuzi bigatuma atangira gukunda byimazeyo uwasobanuraga izi filime ariwe Yakuza kandi nyamara batari baziranye.

Njye nigeze gushwana n’umugabo wanjye birakomera  ku buryo yaje no kunsubiza mu rugo gusa nyuma namusabye imbabazi aza kumbabarira, ariko ibi byose byatewe na filime yitwa Chot bahu narebaga n’ubwo iyi filime yari nziza ariko uwayisobanuraga nawe nisanze nsigaye mukunda kandi ntamuzi no kugeza ubu byarananiye kureka kureba filime asobanura, ariko naje kubiganiraho n’umugabo kugeza ubwo nawe yaje kugeraho arazikunda ubu sinshobora kuzireba atarataha, ndamutegereza tukazirebana ariko nawe icyantangaje ni uko iyo hagize undi uyisobanura avugango twihutishe.

Tumubajije impamvu yakunze uyu musobanuzi yadutangarije ko ari umusobanuzi ubizi kandi ubiryoshya ndetse ko ikindi ari n’umusobanuzi utavuga amagambo mabi ku buryo n’umwana iyo areba iyo filime nta mpungenge ugira cyane nk’umubyeyi.

Uretse uyu twabashije kubona tukavugana, byigeze no kuvugwa cyane mu bitangazamakuru ubwo yasobanuraga filime yitwa Chot Bahu byavuzwe ko yagize uruhare mu gusenya ingo nyinshi, kwirukanisha abakozi kubera gushiririza inkono, n’ibindi. Yakuza mu kiganiro twagiranye twamubajije uko iki kibazo yacyakiriye yagize ati,”

Nibyo koko byigeze kuvugwa cyane ariko iyo ngiye gusobanura filime nanjye ngerageraza gushakira abakunzi banjye filime nziza kandi zikunzwe, rero ni benshi bakunda ibikorwa nkora, mbega no kuba bakunda uburyo nsobanura ndabyishimira kandi bikantera imbaraga, ni benshi babimbwira. Nyine ubwo navuga ko arimpano y’umuntu.

Twagize amatsiko yo kumubaza niba yarize ururimi rw'igihinde cyangwa yarabayeyo doreko akenshi usanga izi filime ziri muri uru rurimi gusa, adusubiza muri aya magambo, ati, “Njye sinize igihinde yewe si nanabayeyo ahubwo ndi Kampala nabanye n’abahinde cyane ndetse turakorana ibi byatumye ngenda nkimenya gutyo ,igihinde ubu ndakizi ariko sinavuga ko nkizi cyane ariko ndakizi.”

Yakuza asanga gusobanura Filime ari Impano

Yakuza nk’abandi bose nawe usanga akunze kongeramo uturingushyo dutandukanye cyane aha yemeza ko ariwe ushaka uburyo yabiryoshya kugira ngo n’ureba filime arusheho ku ryoherwa. Bimwe bamuziho ngo ni Yabwatse, Arafekenya n’ibindi. Yakuza asanga kugeza ubu uyu ari umwuga umutunze ndetse umaze no kumugeza kuri byinshi nkuko abyemeza gusa asanga hakirimo imbogamizi zitandukanye zirimo gutwara ibyo baba bakoze ku buntu n’ibindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy7 years ago
    murakoze cane niconkundira inyarwanda.com.urazi ingene nameipfuzaga kumubona image yiwe; iyo ndi kigali ndamuronder ngonduramutse nkamubura. niw1 muri bose bba murwagasabo pe. ahubwo nabandanye aduha ibyiza
  • Dushyizehamwe7 years ago
    Ceci juste pour votre information en attendant une demande formelle.ano ari nayo rwooose, bidasubirwaho. Ariko ni bose uko ari 3 bavukana, umwe iyo avuze , umwibeshyaho ugirango ni YANGA, ukumva bakubwiye ko ari YAKUZA cga SANKARA. mbese barashoboye bose, bafite impano imwe bose kdi biratangaje ukuntu bavuga kimwe, udushyengo tumwe, mbese hakuna tafauti (ntatandukanyiirizo). Mukomerezaho basore beza, Imana izabibafashemo mutere imbere ku mpano muhuriyeho muri abavandimwe. Biratangaje kdi biranashimishije. Mwihangiye umurimo ntihazagire uwubateraho kabisa. Courage sana. We love you so muuuuch. I'm one of yr lovers.
  • Abdoul Calim Ndabarush7 years ago
    Ndgukunda Cane Tubyire Ukuntu Twokwibikaho Kur Memory Card Indirombo Zawe Wasobanuye Uzoba Ukoze.
  • Nshimirimana Abdoul Kalin Burundi Bubanza Muzinda Tr115 years ago
    Nukuri Yakuza Aratwemez Cane Ingene Asigura Filme Tw Muhuri Atari Igihindi Cakozwe Nayakuz Ntitukirab, Ndamukundir Utujamb Twe
  • Tresor bello niyubahwe4 years ago
    dukeney kumeny es warazany umugore
  • Uwase3 years ago
    Yakuza ndamukunda bamufunguye twakwishima
  • Nijimbere gerard2 years ago
    novuga yuko yakuza aruwamber mubasobanuzi bose ndetse je ndi umurundi ndamwemera sana
  • manirafasha cklstopher1 year ago
    Mumezemute xe





Inyarwanda BACKGROUND