RFL
Kigali

MU MAFOTO- Urugendo rwa Kalisa Erneste (Samusure, Rurinda) kuva aba mu cyaro kugeza ubu

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:23/06/2016 11:45
7


Nikenshi uzasanga abahindutse ibyamamare baragiye banyura mu buzima busa n’ububakomereye nyamara ntihagire ubasha kumenya amateka yabo cyangwa ubuzima bagiye banyuramo kuva mu bwana kugera aho baba bageze. Kalisa Erneste (Samusure) ni umwe mu bagiye banyura mu buzima bukomeye nkuko bigaragazwa n’amafoto.



Kalisa Erneste ni umwe mu bakinnyi ba Filime nyarwanda bakomeye ndetse bakunzwe n'abatari bacye. Ubusanzwe uyu mugabo ni umusizi,umuhanzi,umusangiza magambo,nibindi. Yamenyekanye nka Samusure muri filime 'Zirara zishya'ariko magingo aya akaba azwi cyane nka Rurinda muri Filime y'uruhererekane yitwa Seburikoko.

Inyarwanda.com yegeranyije amwe mu mafoto y’uyu mugabo asobanura amwe mu mateka y'ubuzima yanyuzemo. Uyu musore yavuze byinshi birimo kuba yarakoze akazi ko mu rugo, kuba umunyonzi, kogosha abantu, gucuranga gitari yihangiye ubwe n'ibindi byinshi bigaragaraza ubuzima bugoye yanyuzemo,ariko ubu akaba ari umwen mu bantu b'icyamamare mu Rwanda.

 Kalisa Ernest

Hano Samusure yari mucoma akanogosha mu Bugarama aho bita kuri Cimerwa

Kalisa Ernest

Iyi foto yayifotoreje i Kigali aho yakoraga akazi ko mu rugo yiga no kogosha

Kalisa Ernest

Iyi foto ya Samusure ni imwe mu zifite amateka ahambaye. Hano yari atangiye kwiga gucuranga nyamara umuntu wamwigishaga ntiyemeraga kumutiza gitari ye kuko yamubwiraga ko abantu bose biga gucura baca imirya ya gitari. Byatumye afata gitari areba uko ikoze arayigana niko kwikorera iyo gitari mubona afite mu ntoki ze yakoze mu gikombe cya Nido, yemeza ko iyi gitari yikoreye yacurangaga neza.

Kalisa Ernest

Aha Samusure yaratangiye kwagura imirimo atangiye kwiga gukina komedi(comedy)

Samusure

Samusure hano yari amaze gushinga itorero ribyina mu muco nyarwanda

Kalisa Ernest

Hano Samusure ariwe Rulinda yabyinaga mu itorero rye

Kalisa Ernest

Aha yakoraga akazi k'ubusekirite muri ULK anatoza abanyeshuri baho kubyina. Hano yari kumwe n'uwo yatozaga kubyina wari warangije kwiga  

Kalisa Ernest

Umurimo wa Samusure wari umaze gutera imbere asigaye azi kogosha neza

Kalisa Ernest

Iyi foto yibutsa Samusure igihe yatangiriye gukina muri Filime dore ko yinjiye muri uyu mwuga akora ubunyonzi mu gitondo nyuma ya Saa sita agakora muri salon yo kogosha

Kalisa Ernest

Aha yari amaze gutera imbere asigaye yogosha akanafotora

Kalisa Ernest

Samusure amaze kuba umusore w'inkorokoro,iyi fito ni iyo mu minsi ya vuba

Tubibutse ko ubu Samusure ari umwe mubakinnyi bakinnye muri filime y’uruhererekane Seburikoko aho akinamo yitwa Rurinda, ubu Samusure arimo gutunganya amashusho yindirimbo ze dore ko ubu afite indirimbo zigera muri eshanu zamaze kujya hanze.

REBA HANO AMATEKA Y'UBUZIMA BWA KALISA ERNESTE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Guma guma mwana wacu
  • Jean Marie7 years ago
    Antoine de Saint Exupéry ati "Toutes les grandes personnes ont d'abord été des enfants, mais peu d'entre elles s'en souviennent". Uri umugabo sha Kali, wowe wibuka ko kera habayeho ukanatuma benshi muri twe bibuka ko ari ba "Bavakure". Ibi byakagombye kudufasha kumenya ko kugera kure atari ko gupfa bityo tugashishikarira gutera imbere no guteza imbere Igihugu. Ubu ubasha kwigurira icupa n'ikote biragaragara.
  • kibwa27 years ago
    Sho sho mwana wiwacu!! abandi bamara kutera imbere bakavuga ko bavukiye inyamirambo gusa, ko base bakoraga muri za ministeri, ariko wowe uragara inzira twabyuze!! komera btugahungabane
  • 7 years ago
    Icyo abantu bakwiye kumenya,nuko uwo ureba uyumunsi atariwe wejo....Imana yonyine niyo imenya iherezo ry'uwo yiremeye....bivuze ngo uko usa none ntibigutere iphunwe ahubwo gira intumbero yicyo ushaka kuba cyo....muvandimwe ntukihebe!!.....Kalisa we,uracyakomeza kuba uwo Imana ishaka ko ubawe.
  • Mazimpaka Jones Kennedy7 years ago
    Icyo dukwiye kumenya nuko uwo ureba uyumunsi atariwe we ejo,uko usa uyumunsi ntibikagutere iphunwe Imana yonyine niyo imenya iherezo ry'uwo yiremeye ahubwo gira intumbero mucyo ushaka kuzaba ejo Uwiteka azabigufashamo......Kalisa,ntabwo uragera aho uwiteka agushaka....benshi bazumirwa kuko uri mwitangiriro ryabyo.
  • Imena7 years ago
    Yoooo!!! Kalisa komeza ureter intambwe ntucike intege ahuvuye niho kure, ahasigaye niho hato kugirango inzozi zawe zibe impamo. Ndumva nkugiriye umutwaro iyaba nakubonaga ngo nkwibwirire akantu Keza,ongeramo imbaraga zirutaho izowakoresheje kdi ndakugira inama yokwitwara cgwa kwiyumva gistar byaku limita cyane! Ntube nkababandi ukora akaririmbo ,film 1cgw3 ngo yastaye agatangira kudepensa mubimurenze ntacyo arageraho cyane cyane Muri transport.Urangwe noguca bugufi uzagerayo God bless you.
  • 7 years ago
    hhhh samusure binyibukije ujyubanza billgets ramadhan muri defile agutwaje inyuma hhhh inyuma yewe sha harabaye ntihakabe





Inyarwanda BACKGROUND