Nikenshi uzasanga abahindutse ibyamamare baragiye banyura mu buzima busa n’ububakomereye nyamara ntihagire ubasha kumenya amateka yabo cyangwa ubuzima bagiye banyuramo kuva mu bwana kugera aho baba bageze. Kalisa Erneste (Samusure) ni umwe mu bagiye banyura mu buzima bukomeye nkuko bigaragazwa n’amafoto.
Kalisa Erneste ni umwe mu bakinnyi ba Filime nyarwanda bakomeye ndetse bakunzwe n'abatari bacye. Ubusanzwe uyu mugabo ni umusizi,umuhanzi,umusangiza magambo,nibindi. Yamenyekanye nka Samusure muri filime 'Zirara zishya'ariko magingo aya akaba azwi cyane nka Rurinda muri Filime y'uruhererekane yitwa Seburikoko.
Inyarwanda.com yegeranyije amwe mu mafoto y’uyu mugabo asobanura amwe mu mateka y'ubuzima yanyuzemo. Uyu musore yavuze byinshi birimo kuba yarakoze akazi ko mu rugo, kuba umunyonzi, kogosha abantu, gucuranga gitari yihangiye ubwe n'ibindi byinshi bigaragaraza ubuzima bugoye yanyuzemo,ariko ubu akaba ari umwen mu bantu b'icyamamare mu Rwanda.
Hano Samusure yari mucoma akanogosha mu Bugarama aho bita kuri Cimerwa
Iyi foto yayifotoreje i Kigali aho yakoraga akazi ko mu rugo yiga no kogosha
Iyi foto ya Samusure ni imwe mu zifite amateka ahambaye. Hano yari atangiye kwiga gucuranga nyamara umuntu wamwigishaga ntiyemeraga kumutiza gitari ye kuko yamubwiraga ko abantu bose biga gucura baca imirya ya gitari. Byatumye afata gitari areba uko ikoze arayigana niko kwikorera iyo gitari mubona afite mu ntoki ze yakoze mu gikombe cya Nido, yemeza ko iyi gitari yikoreye yacurangaga neza.
Aha Samusure yaratangiye kwagura imirimo atangiye kwiga gukina komedi(comedy)
Samusure hano yari amaze gushinga itorero ribyina mu muco nyarwanda
Hano Samusure ariwe Rulinda yabyinaga mu itorero rye
Aha yakoraga akazi k'ubusekirite muri ULK anatoza abanyeshuri baho kubyina. Hano yari kumwe n'uwo yatozaga kubyina wari warangije kwiga
Umurimo wa Samusure wari umaze gutera imbere asigaye azi kogosha neza
Iyi foto yibutsa Samusure igihe yatangiriye gukina muri Filime dore ko yinjiye muri uyu mwuga akora ubunyonzi mu gitondo nyuma ya Saa sita agakora muri salon yo kogosha
Aha yari amaze gutera imbere asigaye yogosha akanafotora
Samusure amaze kuba umusore w'inkorokoro,iyi fito ni iyo mu minsi ya vuba
Tubibutse ko ubu Samusure ari umwe mubakinnyi bakinnye muri filime y’uruhererekane Seburikoko aho akinamo yitwa Rurinda, ubu Samusure arimo gutunganya amashusho yindirimbo ze dore ko ubu afite indirimbo zigera muri eshanu zamaze kujya hanze.
REBA HANO AMATEKA Y'UBUZIMA BWA KALISA ERNESTE
TANGA IGITECYEREZO