RFL
Kigali

Kumva ko nyina agiye gukinana filime n’umugabo afana bakorana imibonano mpuzabitsina, byatumye amufuhira bikomeye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/11/2015 13:39
1


Umukinnyi wa filime Kate Winslet wamenyekanye nka Rose muri filime Titanic avuga ko ubwo umukobwa we Mia w’imyaka 15 y’amavuko yamenyaga ko agiye gukina filime akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo afana byamuteye ishyari cyane.



Ni muri filime The Dressmaker, aho Kate akinana n’umukinnyi wa filime Liam Hemsworth ari inshoreke ye. Ubwo Kate yabwiraga umukobwa we usanzwe ari umufana w’uyu musore w’imyaka 25 ko bazakinana bakora imibonano mpuzabitsina, umukobwa we yarafushye cyane abifata nk’aho nyina agiye kumuca inyuma ku mugabo akunda. Ibi Kate akaba yarabitangaje mu kiganiro The One Show cyo kuri televiziyo ya BBC nk’uko Closer dukesha iyi nkuru kibivuga.

“Aho nkina nkorana imibonano mpuzabitsina na Liam byavugishije benshi, ariko by’umwihariko umukobwa wanjye Mia w’imyaka 15.” Kate Winslet mu kiganiro The One Show. Kate w’imyaka 40 y’amavuko yakomeje agira ati, “ubwo namubwiraga ko nzakina ziriya scenes, byaramurakaje cyane. Njye nabifashe nko gufuha.”

Kate Winslet na Liam Hemsworth muri filime The Dressmaker batumye umukobwa wa Kate afuha bikomeye

Kate kandi yakomeje atangaza ko mbere atari azi uyu musore ukomoka mu gihugu cya Australia, ko yamumenye amubwiwe n’umukobwa we Mia kuko ari umufana we cyane akaba amukundira uko akina muri filime Hunger Games.

“[Liam] Namumenye  kubera umukobwa wanjye, umukunda cyane kubera uko akina muri filime Hunger Games. naho ubundi iyo bitaba uko ntawe nari nzi.” Kate Winslet.

Iyi filime The Dressmaker ivuga inkuru yo mu mwaka w’1951 aho Tilly (Kate Winslet), umudozikazi kabuhariwe agaruka mu gace k’iwabo ka Dungatar muri Australia avuye mu gihugu cy’ubufaransa aje kwita kuri nyina w’indembe, ndetse no kwihorera ku bantu baba baratumye ahunga, ubwo ku myaka 10 bamubeshyeraga ko yishe umuntu. Ikaba izasohoka mu mpera z’uyu mwaka.

REBA INCAMAKE ZA THE DRESSMAKER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • v8 years ago
    Woah that nice I like this movie.......it interesting





Inyarwanda BACKGROUND