RFL
Kigali

Kanyombya aritegura gukora ubukwe agasezerana n'umukunzi we imbere y’Imana nyuma y'imyaka 38 babana

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:23/09/2016 14:43
3


Kayitankore Njori wamenyekanye ku izina rya Kanyombya kubera gukina muri filime Haranira Kubaho nyuma akaza kugumana iri zina, uretse gukina muri iyi filime yagiye akina no mu zindi filime nyinshi zitandukanye. Uyu mukinnyi wa filime umaze kwamamara, kuri ubu agiye gusezerana n'umugore we imbere y'Imana nyuma y'imyaka 38 babana.



Kanyombya yashakanye na Umulisa Jeanne mu mwaka mu 1978 kugeza ubu bafitanye abana 2. Nyuma yaho mu mwaka wa 2012 basezeranye imbere y'amategeko ya Leta kuri ubu uyu mugabo afite gahunda yo gusezerana imbere y’Imana n’uyu mufasha we, bakarahirira imbere y'Imana n'abakristo ko bazabana akaramata. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Kanyombya yagize ati:

Ubukwe nakoze bwari ubukwe bwo gusezerana imbere ya Leta ubu bukwe nabukoze ngira ngo mpe agaciro umufasha wanjye ubu rero hari akandi gaciro gasigaye ari nako nshaka kumuha, gukora ubukwe bwo gusezeranira imbere y’Imana  kubera ko nyine natwe turi abantu b’imana  tukaba dufite uburyo dusenga Imana, tukaba turi abakirisitu, ni ukuvuga ngo hasigaye ubukwe bumwe  ubu rero turimo gutegura kugira ngo umuntu abe yabasha gukora ubu bukwe tugatumira abantu kandi ntibijya bitinda n’umukecuru n’umusanza barabukora.

Kanyombya ni umwe mu banyarwanda bakoze ubukwe bukamamara ku buryo na n' ubu bukigurishwa

Kanyombya kuri ubu wemeza ko yakurikije  gahunda ya Leta yo kubyara bake umuntu ashoboye kurera, twanamubajije ikibazo ku bijyanye n’amenyo ye aho abantu benshi bajya bemezako ajya ahura n'abantu bifuza kuba bamugurira amenyo ariko akabyanga, avuga ko nta bundi buranga akeneye kuko ubwo afite bumuhagije.ati:

"Amenyo si ikibazo kuri njyewe nanjye mfite amafaranga nabasha kuyigurira ariko ayo bagura ni ukuyomekamo si amenyo mazima kandi bayagura bashaka uburanga njye uburanga bwanjye mfite burampagije nta bundi nkeneye.”

Kanyombya na Umulisa bitegura kujya gusezeran'imbere y'Imana 

Kanyombya witegura gusezerana imbere y’Imana, amaze kugira abuzukuru bagera kuri batatu kuko mu bana babiri afite umukuru muri bo amaze kubyara abana batatu, umukurikira akaba afite imyaka 11. Ari nabyo aheraho avuga ko we yubahirije gahunda ya Leta yo kubyara bake umuntu ashoboye kurera. Gusa kuri ubu Kanyombya yemezako ajya yishimira kurera n’abana b’impfubyi aho yagiye arera abana batandukanye ubu akaba afite undi mwana arimo kurera.

Reba hano ubukwe bwa Kanyombya ubwo yasezeranaga na Jeanne mu murenge 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Nuwo gushungerwa na mayibobo nabamotari koko
  • Wa P7 years ago
    Ark mwirata kubi! Ninde wakubwiye ko mayibobo cg abamotari atari abantu nkawe,?! Ubundi se wowe uvuga ibi waremye nde ,wazuye nde? Mujye mubanza kwigira inama mbere yo guhubuka mu nyandiko.
  • kwizera jean de Dieu7 years ago
    ni hatari kbsa kanyombya arasekeje, gusa ibyamenyobyo 2remeranya kuko nubundi ntagtereta ngo bazamwanga, ubwoc amafarangaye yabayapfuyiki?





Inyarwanda BACKGROUND