RFL
Kigali

Kamanzi Didier uri mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe avuga iki ku irushanwa arimo?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:17/06/2017 11:53
0


Kamanzi Didier bakunze kwita Max Well, uri mu bagabo 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu marushanwa ya Rwanda movie award ategurwa na Ishusho arts ni muntu ki mu buzima busanzwe? Twaganiriye.



                      Kamanzi Didier yavutse ryari, avukira he?

Kamanzi yavutse kuwa 11 Ugushyingo 1985, uyu musore wavukiye mu gihugu cy’u Burundi yavutse mu muryango w’abana  6 abahungu 2 n'abakobwa 4 aho avuka ari uwa gatatu muri uwo muryango, ariko nk’abandi banyarwanda bose bari barahejejwe ishyanga yaje gutahuka kuri ubu akaba atuye mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo.

Yinjiye mu mwuga wo gukina filime ryari?

Uyu musore yatangiye umwuga wo gukina filime mu mwaka wa 2010 aho yamenyekanye cyane ku izina rya Max Well Manzi muri filime Rwasa yakinnyemo ari umupolisi.

Kamanzi amaze kugaragara mu zihe filime?

Kamanzi ni umwe mu basore bamaze kugaragara muri filime nyinshi zitandukanye aho amaze gukina muri filime nka: Inzozi, Rwasa, Ryangombe, Rwasibo, Igitekerezo, Catherine, Urugamba, Teta, Icuraburindi, Gica, City Maid n’izindi.

Didier uretse gukina filime?

Aha Didier Kamanzi yari mu ikipe y'igihugu ya Rugby

Aha yagize ati,”Uretse gukina film nsanzwe ndi umunyabugeni, nshushanya amatableau nkaba nkina no muri equipe national (Ikipe y’igihugu) ya Rugby hano mu Rwanda.”

Ese Didier afata ate uyu mwuga?

Aha yagize ati, “Mu byukuri filime ntabwo nyifata nk'akazi gahoraho kuko ntikaragezaho kanyinjiriza mu kwezi, ariko mu bihe biri imbere ndakeka bizaba umwuga.” Akomeza agira ati,” Umwuga wa cinema n'ikintu nubaha cyane kandi nakunze ku buryo ntateze kuzawureka kuko nasanze ariho isi yanjye ibarizwa kandi n'umwuga uhenze ku isi mu gihe waramuka uteye imbere mu gihugu cyacu byatunga benshi, muri make n'umwuga ngereranya na zahabu."

Ese Didier abona ate iri rushanwa?

Didier afatanyije na bagenzi be bagiye bakura ibihembo hanze mu mukino wa Rugby

Uburyo irushanwa ndibona nuko harimo impinduka kuko hajemo amaraso mashya mu bahatanira ibihembo bityo bikaba ari byiza ku bashyashya bari mu irushanwa kuko bibatera imbaraga zo gukomeza impano yabo kandi bakanumva ko bashoboye,naho ku rundi ruhande abasanzwemo navuga bamaze kwandika izina bituma batirara bakarushaho gukora cyane bityo industry yacu igatera imbere.

Ni iki Didier avuga ku wo abona yatwara iki gihembo mu bo bahanganye?                     

Hhh icyo kibazo ndumva kitoroshye gusa ku bijyanye na people choice (ukunzwe n’abaturage) yahabwa ugikwiriye hakurikijwe amategeko aba yagenwe nta marangamutima, naho best actor  (umukinnyi mwiza) haramutse hariho akanama nkemurampaka nabwo kamurikiwe abahanganye mu irushanwa ubwo icyo gihe kakora akazi kako kigahabwa ugikwiriye.

Ni iki asaba abakunzi be?

Aha yagize ati " Icyo nasaba abafana banjye ni ugukomeza kunshyigikira kuko ntateze kuzabatenguha bagakomeza kuntora kandi nkaba mbakunda cyane,Imana ibahe umugisha, Murakoze."

Uko batora Didier

Gutora uyu musore ku wakwifuza kumutora akoresheje telefone njyendanwa ni ukujya ahandikira ubutumwa ukandika ijambo GABO ugasiga akanya ukandika 5 ukohereza kuri 5000 naho kumutora kuri interinete ni ukwandika www.rma.inyarwanda.com ukareba ahanditse Kamanzi Didier ugakanda ahanditse voting.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND