RFL
Kigali

Johnson Sungura nyuma yo kuburirwa irengero muri Sinema nyarwanda yaje kugaragara

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:31/08/2016 10:29
1


Johnson Sungura ni umwe mu bakora umwuga wa Sinema, wari umaze igihe kinini atagaragara muri Sinema nyarwanda, ndetse benshi mu bari bamuzi bakaba bajyaga bibaza byinshi kuri uyu musore wari utangiye kumenyekana mu Rwanda. Kuri ubu byamaze kumenyekana aho aherereye.



Sungura ni Umukinnyi wafilime nyarwanda akaba Umuyobozi wa filime (Director) ndetse n’Umushoramari wazo (Producer), uyu musore yagaragaye muri Filime nyinshi haba mu kuziyobora ndetse no kuzikinamo aho twavuga yakoze filime nka Bomowa akaba ari nawe uyikinamo nk’umukinnyi wayo w’imena .

Kuri ubu uyu musore wari umaze kumenyerwa muri izi filime yaje kugera igihe aburirwa irengero kuburyo benshi bari baziko, aherereye mugihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya ndetse hakaba hari nabenshi bemezaga ko, uyu musore yaba yarafungiwe muri icyo Gihugu.  Ariko ibi byose siko biri nk’uko yaje kubitangariza Inyarwanda.Com. We akaba yemezako arimo gukorera muri ibi bihugu by’abaturanyi mu rwego rwo kwagura umwuga we wo gukora Sinema. Aho  Yagize ati:

Yego navuye mu Rwanda mpita njya Tanzaniya mpakorera igihe gito mpita ntangira, undi mushinga wa Filime ariko wagombaga guhuza ibihugu bibiri aribyo u Burundi na Congo. Ubu rero navuye mu gihugu cy’u Burundi ubu ndi muri Congo, aho bita i Bukavu. Nagiye kurangiriza umushinga w’iyo filime ndimo gukora .”

Sungura yemeza ko ageze kure imishinga arimo, yo gukora Filime yitwa Messe Noir arimo gukora afatanyije n’abaterankunga bakomeye bamenyerewe mu gutera inkunga ibikorwa by’abahanzi. Aba baterankunga yavuze hakaba harimo  umunyarwanda witwa Kabamba Elie ndetse n’umukongomani witwa Prence Boxon, ufite ikigo gitunganya amafilime muri icyo Gihugu. Aba akaba aribo baterankunga b’imena barimo gufasha uyu musore kugira aho agera muri Sinema.

Film Messe Noir Sungura Arimo gukora akanayikinamo

Ifatwa ry'amashusho ry'iyi Filime ririmo gukorwa n'umuterankunga we Prence uri kuri camera

Tumubaza niba yarigeze gufungwa ho nyuma yahoo aviriye mu Rwanda yagize ati,”Reka Sinigeze mfungwa ahubwo urabona Sungura amaze kumenyekana rero nkigera Tanzaniya naguze moto y’amapine atatu  bita Bajaji  nza kugirana ikibazo n’umuntu twayiguze mujyana kuri police rero kubera kujya kuri police cyane muri ibyo bibazo abambonyeyo nibo baje bakavuga ko nafunzwe kandi atariko kuri.”

Yakomeje atubwira ko kuri ubu yavuye Tanzaniya naho amaze kuharangiza Filime yari yaratangiyeyo nyuma akaza kuyisubika.

Kamba Elie urimo kugenzura (Manager) wa Sungura

Sungura kuri ubu arateganya ko iyi filime nirangira azayicururiza muri ibi bihugu ariko akazanayizana mu Rwanda n’abanyarwanda bakabona umusaruro w’ibyo yari ahugiyemo.

Imyambarire izaranga Bamwe mu bakobwa barimo gukina muri iyi filime 

Yakomeje yemeza ko nyuma y’izi filime kandi afite gahunda yo gusubukura umushinga wa filime ye yitwa Bomowa Kuri ubu yasubitse kubera akazi kenshi afite muri iyi minsi. Asoza ikiganiro twagiranye yihanganishije umuryango wa Mbaba Olivier aho nawe yatewe agahinda n’urupfu rw’uyu mugabo, Sinema nyarwanda iheruka guhomba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • josue7 years ago
    verry good my director





Inyarwanda BACKGROUND