RFL
Kigali

John Kwezi niwe watorewe kuyobora Urugaga rwa Sinema mu Rwanda by’agateganyo-Amafoto

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:19/08/2016 19:10
1


Ibi bibaye mugihe hari hitezwe impinduka zikomeye muri Sinema dore ko n’ubundi izi mpinduka zije kubaho hatorwa umuyobozi mushya w’Urugaga nyarwanda rwa Sinema, gusa ikije kubera benshi nk’agashya ni ukuba bari biteze ko uri butsinde, ari bube umuyobozi mukuru ariko bikaba byarangiye utowe agizwe uw’agateganyo mu buryo butari bwitezwe na be



Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 19 Kanama 2016 nibwo hari hateganyijwe amatora yo kuzuza imyamya yaburaga mu rugaga nyarwanda rwa Sinema ndetse no kuza gushyiraho umuyobozi mukuru w’uru rugaga wagombaga kuza gusimbura bwana Ntihabose Ismael kuri ubu uhagarariye Inama y’Igihugu y’ Abahanzi by’agateganyo doreko no muri iyi Nama y’Abahanzi naho hateganywa amatora y’ugomba kuyiyobora vuba aha.

Nk’uko byari biteganyijwe ko aya matora yari butorerwemo imyanya igeze kuri itatu ariyo: Umwanya wa Perezida, Umwanya wa Visi perezida wa Kabiri mu bya Tekinike n’umubitsi w’uru rugaga rwa Sinema.

Byarangiye hatowe imyanya ibiri gusa ariyo: Umuyobozi mu kuru, n’Umubitsi w’Urugaga nyarwanda rwa Filime (Federasiyo) naho umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe ibya Tekinike, ukaba wasubibitswe, dore ko uwo mwanya uzatorwa cyangwa ntutorwe bitewe n’uko uyu muyobozi ugiyeho yakomeza kuba Perezida akaba aribwo watorerwa, ariko avuye ku buyobozi bukuru uyu mwanya ukaba utatorwa kuko uyu wari watowe ariwe wahita afata uyu mwanya, wa Visi Perezida wa kabiri utatowe.

Benshi bari biteze ko uyu mwanya wa Perezida, John Kwezi yaje gutsindira ari buwuhamane. Ariko byaje kurangira ubaye uw'agateganyo, nyuma yo kubona ko bwana Ntihabose Ismael usimbuwe kuri uyu mwanya ku mpamvu z’uko ubu ari ku mwanya w’ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abahanzi. Iyi komite yatoraga ku bufatanye n’inteko nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ari nayo inareberera sinema muri Rusange, baje gusanga Ismael yaragiye akora neza inshingano zo kuyobora uru rugaga, baza gusanga batakwemera ku muhomba.

Baje kwemeza ko gihe cyose yaba adatowe mu matora ateganywa mu minsi mike yo kuzatora umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi yagaruka muri uru Rugaga, akaba yakomeza kuruyobora bivuzeko John Kwezi aribwo yahita amanuka agafata umwanya wa Visi Perezida wa 2 w’uru rugaga, baza gusanga Ismael aramutse atowe muri Iyi nama y’Igihugu y’abahanzi byaba ari byiza ari naho, uyu muyobozi mukuru watowe yakomeza kuyobora uru rugaga  ari nabwo hahita hatorwa uyu mu Visi Perezida wa kabiri ushinzwe i byatekinike.

John Kwezi watorewe kuyobora Urugaga nyarwanda Rwa Sinema

Mu bakandinda bahataniraga kuyobora uyu mwanya wa Perezida, w’urugaga nyarwanda rwa Sinema hari hatanzwe abakandida 2, ku byifuzo by’amahuriro baturukamo, ko ari bo babahagararira mu kwiyamamariza uwo mwanya doreko ntawari waremerewe kwiyamamaza, ahubwo batoranywaga n’ihuriro akaba ari naryo ryabatanze nk’abakandida.

 

Dusabimana Israel wiyamamarizaga kuba Visi Perezida

Uwamahoro Audile nawe wiyamamarizaga umwanya wa Visi Perezida wa 2

Naho ku mwanya w’uwari kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa kabiri ari nawo wasubitswe ushobora kuzatorerwa cyangwa ntutorerwe bitewe n’impamvu twasobanuye hejuru hari hatanzwe abakandida babiri aribo Dusabimana Israel wari watanzwe n'ihuriro ry’abayobora amafilime (Directors) na Uwamahoro Audile ubarizwa mu ihuriro ry’abanditsi b’amafilime.

Niragire Marie France watorewe umwanya w'umubitsi muri uru rugaga

Sekitu Jelome wahatanaga na Marie France

Naho ku mwanya w’umubitsi we waje no gutorwa hari hatanzwe abakandida babiri aribo Niragire Marie France wari watanzwe n’Ihuriro ry’abakina Filime (Actors) ari nawe watorewe kuba umubitsi w’uru rugaga aho yaje gutsinda Sekitu Jerome bahatanaga kuri uyu mwanya  we wari watanzwe n’ihuriro ry’aba kora abacuruza filime n’abazikora.

Umunyamabanga Mukuru wa RALC Vuningoma James nawe yakurikiranye aya Matora

Harerimana Ahmed Umunyamabanga mukuru wa Federasiyo Niwe wayoboye aya Matora

Ntihabose Ismael wicaye hagati wari usanzwe ayobora Federasiyo kuri ubu uyobora Inama y'Igihugu y'Abahanzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karambizi 7 years ago
    Isamael rwose uri intwari pe! ntako utagize kdi watuguriye neza cyane udufasha ntanyungu! aho kugeza twe dukora film twumva tugufitiye ideni pe. ubundi ikitwa cinem mu rwanda cyari mumabako y abantu bamwe abandi ugirango na abakozi babo cy abana babo. ariko uburiganya, ubusumbane ndetse n' ubwirasi bwa bamwe waraje byose ubihuriza hamwe. Ministere yaduhohoteraga, itubeshya ijoro na amanywa yarangiza igafasha aboyishakiye, byarashize twese batwakira kimwe, abazungu bazakudusuzugurira mu mwuga wacu nakunze ukuntu uca bugufi ukabashyira kuri table imwe natwe nubwo bwmwe bavugaga ngo ntituzi icyongereza ariko vraiment byarakunze ubu twe na GIZ turumvikna ntago bakiza ngo bafate ibyo bishakiye . gusa uri umugabo/umusore ufite ubushobozi n ubushishozi pe singutaka ngo uzamfashe kuko ntanubwo dusanzwe tuziranye cayne ariko nsaziye mumwuga wa cinema kdi ndawukunda. John Kwezi, amahirwe menshi cyane uzakomereze aho uwo mugenzi wawe yari atugejeje kdi rwose ntiyari umuntu mubi kdi nabonye yicisha bugufi mwegere mufatanye kuko ndabizi akunda les artistes pe. Merci





Inyarwanda BACKGROUND