RFL
Kigali

Iyamuremye Hawa (Mutoni) nyuma y’igihe cyari gishize ataboneka yasobanuye aho yari aherereye

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:4/11/2016 13:18
0


Iyamuremye Hawa ni mukinnyi wa filime nyarwanda uzwi cyane ku izina rya Mutoni wamenyekanye cyane nk’umugore uteye ubwoba kubera ibyo yagiye akina. Nyuma y’igihe cyari gishize atagaragara muri filime nyarwanda yatangarije abakunzi be ibyo yari ahugiyemo.



Mutoni ni umwe mu bakinnyi bagaragaye cyane muri filime nyarwanda zitandukanye aho yakunze kugaragara muri filime Amarira y’urukundo akinamo yitwa Mutoni umugore wa Diaro. Uretse iyi filime yanakinnye muri filime Eva, Rihorwa irindi, Urugamba n’izindi.

Hawa wakinanye na Diaro ari umugabo we

Uyu mukinnyi wari umaze igihe kinini adaheruka kugaragara muri filime nyarwanda mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda yatangarije abakunzi be ko atigeze abasiga ahubwo ko yari amaze igihe kingana n’umwaka arimo kwita ku ruhinja yibarutse.

Hawa n'ubwo akina ibya gipfumu ariko yemeza ko atazi n'uko bisa

Mutoni wizeza abakunzi ba filime ko ubu yamaze gutangira indi mishinga yo gukina muri filime igiye gusohoka vuba, tumubajije uko yamenye gukina ibijyanye n’ubupfumu nk’ubizi ndetse bikanatuma benshi bamutinya adusubiza muri aya magambo ati,”Ndabizi abantu bamwe na bamwe iyo bambonye bagira ubwoba baziko nkorana n’abazimu nk’uko byagaragaye muri filime ariko nababwira ko biriya aba ari akazi njye rwose ndarengana sinzi ni uko babigenza nanjye mpura nabyo mbikina nta handi nigeze mbibona rero biba ari umukino ariko hari ababikora kuko dukina ibikorwa kandi biba arinyigisho zisanzwe dutanga kuri abo babikora.”

Hawa ni umubyeyi w’abana babiri ubana n’umugabo, akaba umwe mu bakinnyi b'abahanga babarizwa muri filime nyarwannda. Kuri ubu yemeza ko agiye kongera kwiyereka abakunzi be nyuma yo kwibaruka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND