Umunyarwanda umaze kumenyekana cyane muri Sinema nyarwanda; Nsanzamahoro Dennis bakunda kwita Rwasa kubera imwe muri filime nyarwanda yakinnye yitwa iri zina, yamaze kwandika filime y’igitangaza igiye gukinamo ibyamamare muri sinema birimo Irene Uwoya (Oprah) na Vicent Kigozi.
Iyi filime itegerejweho kubaka amateka muri Sinema nyarwanda ndetse no muri Afrika, yitwa “What goes around” ikaba izakinwamo n’abakinnyi bakomeye muri sinema ya Tanzania, abo mu Rwanda ndetse no mu gihugu cya Nigeria. Mu byamamare bizwi cyane muri sinema, hazaba harimo Irene Uwoya bakunda kwita Oprah na Vicent Kigozi bo muri Tanzania, Desmond Elliot wo muri Nigeria na Judith Heard wo mu gihugu cya Uganda.
Vicent Kigozi na Irene Uwoya uzwi nka Oprah baheruka kuzana mu Rwanda
Iyi filime izaba irimo n’abakinnyi bamenyerewe muri sinema nyarwanda nka Frankie Joe unazwi muri muzika no mu marushanwa ya Big Brother Africa yahagarariyemo u Rwanda, hakazaba harimo Charly usanzwe nawe ari n’umuririmbyikazi, ikazanagaragaramo Liane Umuhoza na Ladouce.
Icyamamare Desmond Elliot wo muri Nigeria nawe azagaragara muri iyi filime
Nk’uko Dennis Nsanzamahoro yabitangarije Inyarwanda.com, igice kinini cya filime “What goes around” kizakinirwa mu Rwanda no mu gihugu cya Tanzania, hanyuma agace gato kakazakinirwa mu mujyi wa Lagos wo muri Nigeria. Izaba ifite ibice bine, buri gice kikazaba gifite isaha imwe n’iminota 46.
Dennis Nsanzamahoro bakunda kwita Rwasa niwe wanditse iyi filime igihe kuba mpuzamahanga
Iyi filime izatwara akayabo k’amadolari y’Amerika 420.000 (arenga miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda), umushinga wayo ukaba ugeze kure ndetse babifashijwemo n’abaterankunga, kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga cyamaze kuboneka. Biteganyijwe ko ikorwa ryayo rizatangira muri Gashyantare umwaka utaha wa 2016.
TANGA IGITECYEREZO