RFL
Kigali

Impunzi z'abanyasudani mu rubanza rukomeye n'ibigo 6 bikora filime muri Amerika

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/02/2015 10:53
1


“The Good Lie” ni filime ivuga ku buzima bw’impunzi z’abanyasudani nyuma go guhunga intambara yabaye muri iki gihugu, ikaba igaragaramo inkuru zishingiye ku buhamya bwagiye butangwa n’impunzi z’abanyasudani baba hirya no hino ku isi by’umwihariko Leta zunze ubumwe za Amerika.



N’ubwo iyi filime yakozwe mu rwego rwo gufasha abanyasudani bari mu bibazo kubera iyi ntambara mu nkambi bahungiyemo hirya no hino ku isi by’umwihariko muri Kenya (aho kugeza ubu amadolari ya Amerika ibihumbi 500 yatanzwe mu nkambi ya Kakuma muri Kenya), binyuze mu muryango witwa The Lost Boys and Girls of Sudan, impunzi 54 zakuweho ubuhamya bwakozwemo iyi filime zareze ibigo 6 byakoze iyi filime hiyongereyeho abantu 3 ku biti byabo bayihuriyemo kuba barabakuyemo amaronko nk’uko inkuru dukesha IndieWire ibivuga.

Muri ibi bigo 6 bikora filime byarezwe harimo Alcon Entertainment, Imagine Entertainment, Good Lie Productions, Black Label Media, Reliance Big Entertainment, Outlaw Productions n’abantu 3 ku giti cyabo aribo Deborah Jelin Newmyer na Jeffrey Silver b’abashoramari ndetse n’umwanditsi wayo ariwe Margaret Nagle.

The Good Lie

Filime The Good Lie

Muri iki kirego gifite amapaji 101 cyashyikirijwe urukiko rwa Atlanta, izi mpunzi 54 zivuga ko aba bakoze iyi filime birengagije nkana uruhare bagize mu gutunganya inkuru yayo, n’ubwo batagize uruhare mu kuyandika bakaba babarega kutubahiriza amasezerano bagiranye ndetse n’ikizere bari babahaye byose bikaba bihurizwa mu kubakuramo amaronko.

Muri iki kirego bavuga ko, ubwo hakusanywaga ubuhamya bwakuwemo inkuru y’iyi filime, abantu 3 muri izi mpunzi bicaranye na Robert Newmyer akaba yari umushoramari w’iyi filime ndetse na Margaret Nagle akaba we yari umwanditsi wayo mu mwaka wa 2003, bakemeranywa ko mu gihe bashaka gukoresha ubuhamya bwabo muri iyi filime hari icyo bagombaga kubaha. Icyo gihe bemeranyijwe ko  bagomba kuzajya bakoresha amazina y’aba bantu bari babahaye ubu buhamya ahantu hose iyi filime yagombaga gukoreshwa, ndetse no guhabwa uburenganzira nk’abanyamuryango bashinze umuryango wa Lost Boys and Girls of Sudan ufasha impunzi z’abanyasudani.

Nyuma y’uko mu mwaka wa 2005, Newmyer yitabye Imana urupfu rutunguranye, Nagle yahise yirengagiza amasezerano bari bagiranye ahita agurisha inkuru bari bakoze na Paramount Pictures, aho iki kigo cyaguze iyi nkuru kitazi amasezerano yari hagati ya Nagle n’izi mpunzi maze filime ihita itangira gukorwa, ikaba yaragiye hanze mu 2014.

N’ubwo bataremeza uburyo babyifuzamo, izi mpunzi zemeza ko zifuza guhabwa inyishyu batahawe, kubera ko ubuhamya bwabo aribwo bwakoreshejwe mu gihe hakorwaga iyi filime, aho bemeza ko iyo bataza gutanga ubuhamya iyi filime itari kuza kubaho.

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • xoxo9 years ago
    this movie is really good, but if this is the true story behind it then these white folks need to be taught a lesson.





Inyarwanda BACKGROUND