RFL
Kigali

Igice cya 3 cya filime y'uruhererekane FRIENDS cyageze hanze-KIREBE HANO KU BUNTU

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:13/09/2014 7:56
6


Nyuma yo kubagezaho igice cya 1 hamwe n’icya 2 cya filimi nyarwanda y’uruhererekane ‘FRIENDS’, kuri ubu igice cyayo cya 3 nacyo cyamaze kugera ahagaragara. Nk’uko bimaze kuba nk’isezerano iyi filimi ikaba isohoka buri wa 2 no kuwa 5, ikagaragara ku buntu kuri youtube kuri shene ya ‘INYARWANDA TV’ ari nayo ibagezaho iyi filimi.



Mu gice cya Kabiri giheruka, umwuka utari mwiza wakomeje kuranga NJUGA hamwe n’umukozi wo mu rugo NGIGA yasanze kwa mukuru we. Mu gihe buri wese ashobora kwibaza uko aba basore bombi bazakomeza kubana muri uru rugo, hamaze kugera undi mushyitsi witwa Gisele, uyu akaba ari murumuna wa Maria umukoresha wa NGIGA akaba n’umugore wa mukuru wa NJUGA.

Ese muri iki gice cya Gatatu umubano wabo wari wifashe gute nyuma yo kuba byaragaragaye ko bose bifuza kugaragara neza mu maso ya Gisele, umukobwa bafata nk’ikibasumba muri uru rugo!

IREBERE HANO IBIKURIKIRA MU GICE CYA 3 CYA 'FRIENDS'

Nk’uko kandi twagiye tubigarukaho, Ku bantu bafite impungenge ko iyi film ica kuri interineti, ibi ni ibintu bisa nkaho ari bishya mu Rwanda ariko mu bihugu byateye imbere bakaba babikora cyane nka Kenya na Nigeria aho filime ica ku buntu kuri shene ya interineti, ndetse kandi tukaba twababwira ko ushobora no kuyireba kuri telefoni unyuze kuri Youtube mu gihe ufite telefoni ya Smartphone, aho waba uri hose.

Iyi film kandi mu minsi micye uretse guca kuri Youtube izajya inyura ku rubuga rwa interineti rwa Inyarwanda Studios

Kubatarabashije kureba agace ka mbere mwakareba hano

Naho kubatarabashije kureba agace ka kabiri nabo bakareba hano

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TUYISENGE9 years ago
    IYIFILME NI NZIZA PE!!!
  • Anathole9 years ago
    Nitwa Anathole mba Kicukiro nanjye nkunda gukina ntakuntu mwampa amahirwe ngakinamo?
  • coucou9 years ago
    Hahahhaa ariko se ibya bano batype bizarangira gute?Ndabona amaherezo bazicana kabisa
  • 9 years ago
    nibyiza kuba mwaradukiniye iyi firme byababyiza mugiye muduha nutundi duce bidatinze kugirango tubashe kubakunda
  • mazi9 years ago
    ni nziza ariko muzongereho basi kajye kamara nka 15 min hajyemo nkudutendo 2 wenda.murakoze
  • 9 years ago
    icyokoze muzahane uwo mugore ngo ni apoline utwara abagabo babandi.. nyiri ndumuchristu





Inyarwanda BACKGROUND