RFL
Kigali

Icuruzwa rya filime NURU GIZANI mu Rwanda ryimuriwe mu kwezi kwa 9

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/08/2014 12:47
0


Mu gihe Nambajimana Prosper yari yatangarije abanyarwanda ko filime NURU GIZANI yakoreye mu gihugu cya Tanzaniya azaza kuyicururiza mu Rwanda muri uku kwezi kwa Nyakanga dusoje ariko amaso agahera mu kirere, Inyarwanda.com yongeye kumwegera maze tumubaza aho byahereye.



Ubwo twamubazaga aho iki gikorwa cyahereye, Prosper yadusubije muri aya magambo: “Nateganyaga kuzaza kuyicuruza mu kwa 7, ariko ntabwo byankundiye bitewe n’undi mushinga ndimo wa filime ngomba kuzatangira mu kwezi kwa 9. Ubwo byatumye mpita nimura gahunda ya NURU GIZANI nayo nyishyira mu kwezi kwa 9, nkazaza kuyerekana mu Rwanda icyo gihe aho kuba mu kwa 7 nk’uko nari nabiteguye.”

NURU GIZANI

Nambajimana Prosper (wambaye ingofero) ayobora umukinnyi w'imena w'iyi filime Salum Said mu ifatwa ry'amashusho ya NURU GIZANI

Ubwo Nambajimana yadutangarizaga ibyo kuza gucururiza iriya filime mu Rwanda, twamubajije uburyo azayicuruzamo atubwira ko ari ibanga ariko kuri ubu ntibikiri ibanga, akaba yemeye kudutangariza uburyo izacuruzwamo.

Yagize ati: “Ndateganya kuyerekana mu bice bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, maze nkanagurisha amakopi (DVD).”

NURU GIZANI

Iyi filime Nuru Gizani igaragaramo ibikorwa binyuranye bidasanzwe nko kugendera ku nkweto z'amapine, bukaba aribwo buryo uyu musore aba akoresha mu kwiba

Iyi filime NURU GIZANI, ikubiyemo inkuru y’umusore uba ari umujura ariko akaza kwiba igitabo cy’ijambo ry’Imana (Bibiliya), akaza no gufatwa agafungwa. Mu gihe ari muri gereza, asoma iki gitabo kikamuhindura mushya, ariko akaza kutoroherwa no kwitandukanya na bagenzi be baba barakoranaga mu kazi k’ubujura.

REBA INCAMAKE YA NURU GIZANI:

Iyi filime ishingiye kuri filime ngufi yitwa Holy Bible “Bibiliya Yera” yakozwe na Prosper ikaza gutwara igihembo cya filime ngufi mu iserukiramuco rya filime za Gikirisitu mu mwaka wa 2012. Iyi filime iri mu rurimi rw’igiswahili, ikaba ifite amagambo yiyandika (subtitle) yo mu Kinyarwanda n’icyongereza.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND