Mu myaka sinema nyarwanda imaze, hari benshi bayikurikirana bagiye bayinenga byinshi ndetse n’abayikora ubwabo bakabyivugira ariko ntihagire igikorwa ngo bicike.
Guhera muri uyu mwaka wa 2015, ntabwo hakwiye ko amakosa yakozwe akwiye kongera kwisubiramo nk’aho atigeze amenyekana kandi azwi, dore ko nta munsi bwira atavuzwe.
Muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2015, ni igihe buri wese uri muri ururuganda rwa sinema nyarwanda yagakwiye gusubiza amaso inyuma akareba aya makosa yakusanyijwe n’inyarwanda.com kimwe n’andi tutavuze, maze agafata umwanzuro wo kuyakosora ku giti cye, dore ko ari nayonzira yo kugana ku BUNYAMWUGA abantu bahora baririmba.
1. Inama zidatanga imyanzuro
Ni kenshi muri iyi myaka yose ishize hagiye hatumizwa inama zo kwigiramo ibibazo bivugwa muri sinema nyarwanda, ndetse bikaba byarabaga byitezwe ko izi nama zifatirwamo imyanzuro ihamye izamura uru ruganda, ariko icyagiye kigaragara muri izi nama zose, ni uko zagiye zisozwa ntamwanzuro zifatiwemo. Aha benshi mu bazitabiriye bagiye bataha binuba ndetse badatinya kuvuga ko bateshejwe igihe cyabo aho bamwe ndetse batatinyaga no kuvuga ko batazongera kugaruka muri izi nama kuko ari izo kubarira umwaya.
Mu by’ukuri, inama ni nziza kuko ituma ibibazo bibonerwa ibisubizo, ariko ikibi ni ugukora inama ikamara amasaha n’amasaha ariko igasozwa bigaragara ko abayijemo bataye igihe cyabo.
Iki gikwiye kutazongera kubaho, niba abateguye inama bazi ko izajya isozwa nta mwanzuro ufashwe, bazabyihorere!
2. Ubwambuzi buvugwa ku ba producers
Abashoramari ba filime muri iyi myaka yose ishize bagiye bavugwaho kutubahiriza amasezerano bagiranye n’abo bakoresheje by’umwihariko ABAKINNYI bakinisha muri filime zabo.
Mu by’ukuri, ni kenshi iki kibazo cyagiye kivugwa ndetse kiza kuba nk’indirimbo aho bamwe basigaye babifata nk’ibisanzwe, ariko uru ruganda ntirwatera imbere iki kibazo kigihari.
Gikwiye gucika guhera muri uyu mwaka wa 2015 kuko ntaho cyaba kiganisha uru ruganda!
3. Ukwiyemera no kutubahiriza amasezerano bivugwa ku bakinnyi
Ukomye urusyo n’ingasire ntisigara! Uko byagiye bivugwa ko abashoramari bambura abakinnyi bakinisha muri filime zabo, abakinnyi nabo bagiye baregwa umuco mubi wo gusinya amasezerano barangiza bakayarengaho, aho zimwe mu ngero dufite ari uko abakinnyi bamwe iyo bamaze gufata amafaranga ya AVANCE, ahita yumva ibye n’uwayamuhaye byarangiye.
Ibindi byagiye bivugwa hano ni ugukererwa kw’abakinnyi kuri set (ahakinirwa filime), kandi bizwi ko IGIHE ARI AMAFARANGA, abandi bakagorana aho bamwe ngo badatinya no kubwira abakoresha babo kubategera amamodoka ahenze nka V8, kubakodeshereza HOTEL,…
Mu gihe mukeneye gutera imbere, ndetse na sinema nyarwanda igatera imbere, ni mwubahirize amasezerano mwagiranye n’abakoresha! Erega ntawe muri gukorera, nimwe ubwanyu mwikorera!
4. Piratage
Ku isi ntahantu hataba iki kibazo cyane cyane muri izi nganda z’imyidagaduro. Muri Nigeria, mu ruganda rwa sinema ruzwi nka NOLLYWOOD, iki ni ikibazo cya mbere kiri mu birubangamiye, ariko ntibibabuza gusarura!
Icyo aha dushaka kugarukaho, ni ukurengera kwagiye kugaragara muri sinema nyarwanda muri iyi myaka ishize, aho noneho iki kibazo cyafashe indi ntera, noneho kigera mu bakora sinema ubwabo.
Aha urugero rwa hafi ni abaproducers Uwizeyimana Josiane, Irunga na mugenzi wabo bafashwe ndetse bagezwa imbere y’ubutabera baregwa gushimuta ibihangano bya bagenzi babo basanzwe bakorana muri sinema Jado Kabanda na Munyawera Augustin!
Ese mbibarize, ibi bintu bikirangwa muri sinema yacu, ubwo mwizeye ko yatera imbere? Ntibikwiye kongera kuvugwa rwose!
5. Gushishura
Duhereye kuri filime RWASA, filime IGITEKEREZO, filime CATHERINE, n’izindi, ni ibintu bigaragarira amaso y’umuntu uyirebye wese ko hari filime y’inyamahanga yahimbiweho, aribyo benshi bita GUSHISHURA.
Mu Rwanda dufite inkuru nyinshi zo kubara, ariko igitangaje ni uko tuzirenza ingohe tukajya gushishura iz’abandi ndetse kandi tukanazikora mu buryo bufifitse nibura ntitugerageze gushyiramo ubwenge ngo tuzikore neza!
Aha niho tuzahora tunengerwa rero! Iki nacyo ntigikwiye kuzongera kuvugwa muri sinema nyarwanda uhereye muri uyu mwaka.
6. Kutamenya ko sinema ari uruganda rw’ubucuruzi
Benshi binubira ko filime zabo zihera mu maduka, cyangwa se ku mihanda aribyo bita GUSHYA, rimwe na rimwe bagashakira ikibazo aho kitari! Ese ni gute filime izasohoka ari wowe wenyine uyizi ukaba ushaka amafaranga ayivuyemo? Keretse nuyigurira!
Icyo hano dushaka kugarukaho, ni uburyo bwo kwamamaza no kumenyekanisha IBIKORWA BYAWE. Hari umugani w’ikinyarwanda ugira uti: “umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina”. Ese mukeka ko abamamaza ibikorwa byabo ari uko bafite amafaranga menshi yo gupfusha ubusa?
Hari uburyo bwinshi bwo kwamamaza kandi bukwiye guhabwa agaciro, nko kuri radio, televiziyo, ibinyamakuru byandika haba kuri interineti ndetse n’iby’impapuro, imbuga nkoranyambaga,… aha niho hakwiye kugaragarira ko muri ABACURUZI koko!
Aha n’ubwo twibanze ku bakora filime, ariko n’abazikina nabo ntitwabasiga. Namwe muri abacuruzi b’impano zanyu! Ese byagutwara iki ikigo cy'ubucuruzi kiguhamagaye kikaguha akazi ko kucyamamariza? Ariko se baba bakuvanye he batarakumenya? Ushobora no gusanga batareba filime zanyu, ariko bakubonye cyangwa bakumvise mu kinyamakuru runaka, bakumva uburyo abantu bagukunze, kuki bataguhamagara ngo mwicare muganire ku kazi?
Guhera muri uyu mwaka wa 2015 ni muhumuke!
Si ibi gusa bikwiye gucika muri uyu mwaka muri sinema nyarwanda, nawe waba ufite ibindi ubona! Ese wowe ni iki ubona gikwiye gucika muri sinema nyarwanda tutavuze haruguru?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO