RFL
Kigali

Ibihembo 11, gukina muri filime mpuzamahanga nyinshi, bimwe mu biranga Muniru uri mu bahatanira Rwanda Movie Awards

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:1/07/2017 13:17
0


Habiyakare Muniru ni umwe mu bakinnyi 10 barimo guhatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe kurusha abandi mu irushanwa rya Rwanda Movie Awards ritegurwa na Ishusho Arts. Uyu mugabo umaze kwegukana ibihembo byinshi mu bihembo bitangirwa hano mu Rwanda ni muntu ki?



Habiyakare Muniru benshi bazi nka Nemeye muri filime Catherine yamenyekanyemo cyane. Muniru yavutse  mu 1985 ari ikinege, yavukiye mu karere ka Nyarugenge ahazwi nko mu Biryogo ari naho atuye kugeza n’ubu, aho ari umugabo w’abana babiri n’umugore.

Muniru hamwe n'abana be

Ese Muniru yatangiye gukina muri filime ryari?

Muniru yatangiye gukina muri filime mu mwaka wa 2003 aho yagiye akina muri filime mpuzamahanga zitandukanye mu zagiye zikorerwa ku butaka bw’u Rwanda, ariko aza gutangira gukina filime  nk’umwuga abitangira mu mwaka wa 2009 kugeza n’ubu akaba agikora muri uyu mwuga.

Ese muniru yakinnye mu zihe filime?

Muniru yakinnye muri filime nyinshi cyane zirimo izakorewe hano mu Rwanda zijyanye n’izivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo  nka filime: Sometime in April, Shooting dogs , Un dimanche à Kigali, Ezra, Operation Turquoise, Shake Hands with the Devil, Kinyarwanda n’izindi.

Uretse izi filime yakinnye zakozwe n'abo hanze, Muniru yaje kubigira umwuga muri 2009 amaze kubihugurirwa no kubyiga ari nabwo yatangiye gukora filime ze ndetse no kuzikorera abantu aha akaba yarakinnye muri filime Bibaho, Catherine, Igishimisha umugabo, Urugamba n’izindi.

Uretse kandi kuba umukinnyi wa filime uyu mugabo ni Umwanditsi, umuyobozi wa filime umukinnyi n’umushoramari muri filime nyarwanda.

Muniru akura amafaranga angana gute muri filime?

Nkuko abitangaza asanga atapfa kumenya amafaranga akura muri uyu mwuga kuko akenshi atabikora umunsi kuwundi aha akaba yemeza ko abikoramo iyo afite ibyo gukora byaba ntabyo akaba  yibereye mu kandi kazi.

Muniru uretse ibikorwa bya sinema akora iki mu buzima busanzwe?

Muniru uretse ibikorwa bya sinema akoramo atangaza ko ari umwe mu bagabo bakora akazi ko gusiga amarangi ku ma modoka, kuyashushanyaho akoresheje amarangi n’ibindi bijyanye nabyo.

Muniru atangaza iki kuri sinema nyarwanda?

Aha yagize ati "Buriya rero njye ntakubeshye sinavuga ngo filime zirimo kuba nziza ahubwo filime zirimo kugenda zikendera,  ahubwo ababishinzwe batagize icyo bakora mu minsi mike filime mu Rwanda zirasigara ari amateka ntazigihari. Kugeza ubu turimo kubura sinema ku buryo ubu dufite ubwoba ahubwo ko n’aya marushanwa agiye kujya abura abo ashyiramo cyangwa yanagira abo atoranya bakaba ntacyo bakoze arukubura uko babigira kuko nta muntu ugipfa gushora amafaranga ye muri filime mu gihe aziko ntacyo azakuramo urumva rero ko ntaho sinema igana."

Muniru niwe umaze guhabwa ibihembo byinshi mu bitangirwa hano mu Rwanda

Muniru ni ki avuga kuri Rwanda Movie Awards?

Icyo navuga kuri Rwanda Movie burya iyo habaho amarushanwa bituma byongera ingufu z’abakora umwuga bagakora neza bakorana imbaraga kugirango bazahabwe ibyo bihembo koko barabikoreye. Muniru

Ese Muniru ni abahe bakinnyi abona bitwaye neza kuri uyu mwanya?

Umukinnyi mbona wigaragaje akina n’ubundi muri filime ikunzwe Seburiko navuga ko uyu mukinnyi Seburikoko ni umuntu urimo kugaragaza impano cyane, navuga ko akunzwe. Mu bagore n’ubundi navuga ko Siperansiya bakinana nawe ntawamuhiga kuko aba bombi bagaragaje ubuhanga.

Ni iyihe mishinga mishya Muniru ahugiyemo?

Ubu muri iyi minsi ndimo gushaka gutangira umushinga mushya wo gukora noneho filime zisekeje (Comedy) ubu nkaba ndimo gushaka umufatanya bikorwa twakorana uyu mushinga kuko uwo twakoranaga ubu nawe yahuye n’iki kibazo cyo kubura isoko.

Ni iki  Muniru asaba kugirango Sinema nyarwanda izahuke?

Icyo nasaba nagisaba  cyane Leta igakomeza kudufasha nkuko yabitangiye ikaba yareba uko ikomeza gushyigikira uyu mwuga idufasha kurwanya abatubuzi kuko kugeza iyi saha nibo bantu bafite uruhare runini mu kwica sinema nyarwanda. Ikindi ni ugusaba ubuyobozi bwa filime nyarwanda kongera guhaguruka bagakora kuko nibakomeza kwicekekera ntacyo tuzageraho turakomeza gusubira inyuma gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND