Mu minsi ishize byatangajwe ko kubera ibibazo by’ihohotera mu muryango we, Harrison Wright muri filime y’uruhererekane Scandal yirukanwemo, atazongera kugaruka muri iyi filime mu gihe igice cyayo cya 4 kiri mu nzira.
Mu kumukuramo, umwanditsi w’iyi filime yemeje ko bahisemo kumwica (muri filime), akarangirira aho yari ageze. Ubwo benshi mu bakunzi b’iyi filime bibazaga uburyo bizakorwa kugira ngo Harrison Wright wari inshuti akaba n’umukozi wa Olivia Pope mu ikipe y’intaneshwa (Gladiators) akurwe muri iyi filime yari yaramaze kumenyekanamo, Shonda Rhimes yashyize atangaza uburyo byakozwe kugira ngo akurwemo.
Harrison Wright (Columbus Short) yarapfuye muri filime Scandal
Ubwo umunyamakuru wa TV Guide mu bibazo byinshi yamubazaga uburyo abakunzi b’iyi filime bafata ahazaza ha Harrison Wright, niba bakwibwira niba yarapfuye, cyangwa se hari ukundi bazabigenza bakamukuramo, yamusubije ati: “ Ni byiza ko bamenya ko Harrison Wright yapfuye! Wright yararangiye.”
Harrison Wright (Columbus Short) akuwe muri iyi filime igeze ku gice cyayo cya 4 kizatangira kwerekanwa kuri shene ya ABC isanzwe icaho guhera kuwa 25 Nzeli, nyuma y’uko avuzweho ibibazo by’ihohotera yashinjijwe n’umugore we Tuere Tanee McCall (SOMA INKURU IVUGA IKI KIBAZO).
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO