Niba uri umukunzi w’ikinamico zitambutswa ku maradiyo waba uzi Nyiraneza ukina mu Urunana cyangwa muri menshi mu makinamico anyura kuri radiyo Rwanda akinwa n’itorero Indamutsa. Inyarwanda.com ikaba yaganiriye n’uyu mwana w’umukobwa umaze kuba icyamamare muri uyu mukino.
Amazina ye ni Mugeni Aimée yavukiye mu mujyi wa Kigali atuye mu karere ka Gasabo mu umurenge wa Kimironko, ni umukobwa ukiri muto ariko urangije muri Kaminuza ya KIM mu bijyanye n’ubucuruzi n’icunga mutungo.
Mugeni wamenyekanye cyane nka Nyiraneza ni umukobwa w’imfura uvukana n’undi mwana umwe w’umuhungu ubu bakaba bafite umubyeyi umwe (Mama wabo ari nawe babana)
Nyiraneza mu cyumba cya Radiyo gifatirwamo amajwi
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yadusobanuriye urugendo rwe mu mwuga wo gukina amakinamico nuko yabyinjiyemo aha yagize ati ” Uko natangiye sinavuga ko byangoye cyane kuko natangiye ndi umwana muto aho natangiriye gukinira mu Urunana mu mwaka wa 2000, aha nagiye mbikundishwa na Mama cyane kuko yabikundaga nuko rero nagiyemo bankoresha ikizami ndagitsinda ntangira gukina gutyo mu Urunana kugeza magingo aya, nyuma yaho muri 2014 naje gukora ikindi kizami mu Indamutsa naho naje gusanga nagitsinze naho ntangira gukinamo gutyo navuga ko ari rwo rugendo nakoze muri iyi nzira ndimo.”
Nyiraneza nkuko akomeza abivuga asanga aho yifuzaga kugera cyane mu bijyanye n’uyu mwuga yarahageze. Ati ” Urebye intego nari narihaye nayigezeho. Numvaga nshaka kugera ikirenge mu cya Mukandengo Athanasie (role model) wanjye, uwo nakuze ndeberaho muri byinshi, ikindi nuko carrier (umwuga) yanjye yakwaguka ikaba international (mpuzamahanga)”
Nubwo akiri muto anyuzwe naho amaze kugera
Usibye kuba uyu mukobwa ari umwe mu bakinnyi b’amakinamico bamaze kubigira umwuga, ni n'umwe mu bakinnyi b’amafilime aho yakinnye muri filime y’uruhererekane City Maid itambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda, ubu akaba arimo no gukina mu y'indi filime nayo izanyuzwa kuri televiziyo.
Mu bijyanye n’uyu mwuga asanga umaze kumugeza kuri byinshi nkuko yabidutangarije muri aya magambo.
Byaramfashije mu kwiga kwanjye. Ntabwo nigeze ntera stress umubyeyi (murushya). Bimfasha mu mibanire yanjye ya buri munsi n'abandi. Byampaye kuba umukobwa ugendera ku muco, indangagaciro, n'ikinyabupfura. Mugeni wamamaye cyane nka Nyiraneza
Asaba kugirwa inama, gushimwa no kunengwa mu byo akora
Nyiraneza asoza ikiganiro twagiranye, yaboneyeho gushimira abakunzi ba makinamico by'umwihariko abamukunda, anabasaba gukomeza kumushyigikira, kubatega amatwi, kubaha ibitekerezo byabo kuko aribyo bituma barushaho gukora cyane aho yasabye ko bazajya banengwa aho bakora nabi kugirango bikosore cyangwa aho bakora neza bakahashimirwa.
TANGA IGITECYEREZO