RFL
Kigali

Ikiganiro na Nyiraneza wo mu Runana uhamya ko hari byinshi yungukiye mu gukina amakinamico

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:24/12/2016 8:53
17


Niba uri umukunzi w’ikinamico zitambutswa ku maradiyo waba uzi Nyiraneza ukina mu Urunana cyangwa muri menshi mu makinamico anyura kuri radiyo Rwanda akinwa n’itorero Indamutsa. Inyarwanda.com ikaba yaganiriye n’uyu mwana w’umukobwa umaze kuba icyamamare muri uyu mukino.



Amazina ye ni Mugeni  Aimée  yavukiye mu mujyi wa Kigali atuye mu karere ka Gasabo mu umurenge wa Kimironko, ni umukobwa ukiri muto ariko urangije muri Kaminuza ya KIM mu bijyanye n’ubucuruzi n’icunga mutungo.

Mugeni wamenyekanye cyane nka Nyiraneza ni umukobwa w’imfura uvukana n’undi mwana umwe w’umuhungu ubu bakaba bafite umubyeyi umwe (Mama wabo ari nawe babana)

Nyiraneza mu cyumba cya Radiyo gifatirwamo amajwi

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yadusobanuriye urugendo rwe mu mwuga wo gukina amakinamico nuko yabyinjiyemo aha yagize ati ” Uko natangiye sinavuga ko byangoye cyane kuko natangiye ndi umwana muto aho natangiriye gukinira mu Urunana mu mwaka wa 2000, aha nagiye mbikundishwa na Mama cyane kuko yabikundaga nuko rero nagiyemo bankoresha ikizami ndagitsinda ntangira gukina gutyo mu Urunana kugeza magingo aya, nyuma yaho muri 2014 naje gukora ikindi kizami mu Indamutsa naho naje gusanga nagitsinze naho ntangira gukinamo gutyo navuga ko ari rwo rugendo nakoze muri iyi nzira ndimo.” 

Nyiraneza nkuko akomeza abivuga asanga aho yifuzaga kugera cyane mu bijyanye n’uyu mwuga yarahageze. Ati ” Urebye intego nari narihaye nayigezeho. Numvaga nshaka kugera ikirenge mu cya Mukandengo Athanasie (role model) wanjye, uwo nakuze ndeberaho muri byinshi, ikindi nuko carrier (umwuga) yanjye yakwaguka ikaba international (mpuzamahanga)”

  

Nubwo akiri muto anyuzwe naho amaze kugera

Usibye kuba uyu mukobwa ari umwe mu bakinnyi b’amakinamico bamaze kubigira umwuga, ni n'umwe mu bakinnyi b’amafilime aho yakinnye muri filime y’uruhererekane City Maid itambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda, ubu akaba arimo no gukina mu y'indi filime nayo izanyuzwa kuri televiziyo.

Mu bijyanye n’uyu mwuga asanga umaze kumugeza kuri byinshi nkuko yabidutangarije muri aya magambo.

Byaramfashije mu kwiga kwanjye. Ntabwo nigeze ntera stress umubyeyi (murushya). Bimfasha mu mibanire yanjye ya buri munsi n'abandi. Byampaye kuba umukobwa ugendera ku muco, indangagaciro, n'ikinyabupfura. Mugeni wamamaye cyane nka Nyiraneza

Asaba kugirwa inama, gushimwa no kunengwa mu byo akora 

Nyiraneza asoza ikiganiro twagiranye, yaboneyeho gushimira abakunzi ba makinamico by'umwihariko abamukunda, anabasaba gukomeza kumushyigikira, kubatega amatwi, kubaha ibitekerezo byabo kuko aribyo bituma barushaho gukora cyane aho yasabye ko bazajya banengwa aho bakora nabi kugirango bikosore cyangwa aho bakora neza bakahashimirwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tity d'Or 7 years ago
    Woooow Aimée bravo
  • Nzabamwita Jean Pierre5 years ago
    Aimé uri umukobwa umaze gukura m'umutwe,m'urunana watangiye umeze nk'akajiji kubera ubwana,ariko uko iminsi yajyiye ihita Niko yakwigishaga kubera ibyo wacagamo, Ubu uri intangarugero kuko ubu warakuze,wanga amafuti kubera ibihe bibi waciyemo byo guhemukirwa n'abakakugiriye impuhwe ugahura n'ubuzima bukakaye,komera,aho ujyeze uri intangarugero kuko ntiwihebye ubu uba warapfuye wiyahuye,ariko watwaje gitwari. Ubu ufite morale.
  • Jay D Tuyigane 5 years ago
    We like you so much!!keep up our lovely sister ... njye mukunda yakinnye muri Romantic theatre cyane cyane ati actrice !!
  • Umubyeyi5 years ago
    Aimee ndagukunda cyane ukuntu ukina mu ndamutsa no kuri ntarungu kuri radio rwanda
  • kamoso5 years ago
    mutwigisha byinshi pe knd byiza nukuri
  • umuhoza Angeilique5 years ago
    Mugeni Urashoboyekbx Turakwemera
  • Ifeza5 years ago
    Komerezaho qe
  • JOSEPH NVUKIYEHE DJIMMY4 years ago
    We are to gether.Kandi turagukunda.
  • DJIMMY4 years ago
    Turagushima.
  • Dusabe Jean darc4 years ago
    hamwe n, umuryango wange turagukunda cyane twifuza number Zawe
  • Duane Jean darc4 years ago
    hamwe n, umuryango wange turagukunda cyane twifuza number Zawe
  • mugisha critia4 years ago
    muge sukonagukekaga narinziko urukobwa uteye ubwoba
  • FISTON MATHIAS3 years ago
    TURUGUKUNDA KUVA IMASISI DRC COURAGE
  • MBONYE BENJAMIN2 years ago
    NDAGUKUNDA CYANEKUBERAMBONYEIFOTOYAWE
  • Hakuzwimana Janvie 2 years ago
    Urimwiza cyane! turakwemera hano igatsibo.
  • Gervais nibitanga1 year ago
    Mugeni yubahwe ndamukunda
  • Nitwa uwamahoro clementine ndumwe mubafana bmugeni Emmy 1 year ago
    Kand afite impano nzizap nage ndashak umuter nkunga





Inyarwanda BACKGROUND