RFL
Kigali

Impinduka muri Rwanda Film Festival, ntikibaye uyu munsi !

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:22/07/2016 17:45
0


Nyuma yaho benshi mu bakunzi ba filime bari biteguye kwitabira Iserukiramuco nyarwanda rya Filime (Rwanda Film Festival) riba buri mwaka, ku nshuro yaryo ya 12 byari biteganyijwe ko riba uyu munsi kuwa Gatanu taliki ya 22 Nyakanga 2016 ariko ubu rikaba rimaze kwimurirwa ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu taliki ya 23 Nyakanga 2016.



Mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi mukuru wa Rwanda Cinema Centre, Kabera Eric yabatangarije imyiteguro y’iki gikorwa aboneraho no kubamurikira bamwe mu bashyitsi baje kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gikorwa kizamara icyumweru, kibera mu mu mijyi itatu itandukanye ariyo Rwamagana, Rubavu na Kigali. Iki kiganiro kandi kitabiriwe na Ntihabose Ismael, Umuyobozi w’ Inama y’igihugu y’abahanzi.

Mu kiganiro n'abanyamakuru baboneyeho gusobanua gahunda zose za Rwanda Film Festival

Ku bijyanye no kuba uyu munsi wahindutse wo gufungura iki gikorwa dore ko cyari giteganyijwe kuba kuri uyu wa 22 Nyakanga,  Eric Kabera yagize ati,”Mu byukuri hari ikintu cya mbere na mbere cy’ingenzi ntabwo ari uguhindura umunsi gusa, ariko ni ukumenya ko mu mikorere no mu mitegurire bigenda neza rero twasanze tubihinduye tukabishyira muri Weekend ari byo bizabera abantu byiza kurusha uko twari kubikora uyu munsi. Ari nabyo bizongera kudufasha kubisoza ku italiki ya 30  z’uku kwezi.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa b'Iri serukiramuco na Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abahanzi 

Yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gutangira imyiteguro yo gufungura iri serukiramuco rizabera kuri Kigali Convention Centre guhera ku isaha ya Saa kumi nebyiri z’umugoroba ( 6:00 Pm).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND