Nk’uko mumaze kubimenyera, buri wa 2 na buri wa 5 igice gishya cya filime y’uruhererekane FRIENDS itunganywa na Inyarwanda Studios ku bufatanye na Camino Media kibageraho.
Nyuma y’uko mu gice cya 3 Ngiga ahimye Njuga akamuha telemusi amubeshya ko harimo icyayi ngo ashyire Gisele nyamara yashyizemo amazi y’isabune, Ese byaba byaragenze gute nyuma? Ni mu gice cya 4 ugiye gukurikira.
REBA UKO BYAJE KUGENDA NYUMA MURI IKI GICE CYA 4:
Nk’uko kandi twagiye tubigarukaho, Ku bantu bafite impungenge ko iyi film ica kuri interineti, ibi ni ibintu bisa nkaho ari bishya mu Rwanda ariko mu bihugu byateye imbere bakaba babikora cyane nka Kenya na Nigeria aho filime ica ku buntu kuri shene ya interineti, ndetse kandi tukaba twababwira ko ushobora no kuyireba kuri telefoni unyuze kuri Youtube mu gihe ufite telefoni ya Smartphone, aho waba uri hose. Iyi film kandi mu minsi micye uretse guca kuri Youtube izajya inyura ku rubuga rwa interineti rwa Inyarwanda Studios.
Mu rwego rwo kugira ngo ujye ubasha kubona iyi filime mu buryo bworoshye, ushobora kwiyandikisha kuri shene ya INYARWANDA TV kuri Youtube bityo tukajya tuyikoherereza hifashishijwe ubutumwa bwa Email.
NIBA UTARABASHIJE KUREBA IBICE BIBANZA WABIREBA HANO:
Ushobora kandi no kureba igice cya mbere hano:
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO