Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru ivuga ko televiziyo ya Fox yamaze gutegura umushinga w’igice gishya gifatwa nk’icya 10 cya filime yakunzwe na benshi 24 benshi bita mu gifaransa ‘24 Heures Chrono.’
Iki gice cyahawe izina rya 24: Legacy, ntikizagarukamo abantu bari basanzwe bazwi nka Jack Bauer, Chloe, n’abandi mwamenye mu bice byatambutse, ahubwo nk’uko icyo gihe byatangazwaga n’abayobozi ba Fox, iki gice kizaba kirimo abantu batandukanye.
Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo iyi televiziyo yashyize hanze umukinnyi w’imena benshi bakomeje kugereranya na Jack Bauer muri iki gice; uyu nk’uko The Verge dukesha iyi nkuru ibivuga akaba ari Corey Hawkins wamenyekanye nka Dr. Dre muri filime Straight Outta Compton.
Corey Antonio Hawkins niwe ntwali y'umunsi muri iyi filime ivuga inkuru imara amasaha 24 agize umunsi
Nyuma yo gutangaza ko Corey ariwe uzakina ari umukinnyi w’imena, kuri uyu munsi ikinyamakuru Deadline cyatangaje ko Miranda Otto wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ‘Homeland’ nawe yasanze mugenzi we nk’umukinnyi w’imena w’umukobwa muri iyi filime. Otto azakina ari umwe mu bahoze mu itsinda rishinzwe kurwanya iterabwoba rizwi muri izi filime nka CTU, iri tsinda rikaba ariryo Jack Bauer yakoragamo rikajya rinamuhiga ubwo yabaga yakoze ibinyuranyije n’amategeko mu gihe yakoraga akazi ko kurwanya ibitero by’iterabwoba ku butaka bwa Amerika.
Kugeza ubu haracyatoranywa abandi bakinnyi bazagaragara muri iyi filime mu gihe hari gutegurwa agace k'imbanzirizamushinga kazwi nka Pilot.
Miranda Otto ukomoka mu gihugu cya Australia abaye uwa 2 mu binjiye muri uyu mushinga
Iki gice kizaba kivuga kuri Eric Carter ariwe uzakinwa na Corey Hawkins, intwali y’intambara ivuye ku rugamba igarutse mu rugo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ibibazo ahura nabyo, bituma yitabaza agace gashinzwe kurwanya iterabwoba kazwi muri izi filime nka CTU (Counter-Terrorist Unit), kurwana ku buzima bwe ndetse no guhagarika igitero cy’iterabwoba kiba cyugarije ubutaka bwa Amerika. Miranda Otto azakina afasha Carter mu bibazo bye, iyi kipe benshi bakaba bayigereranya n'iya Jack Bauer na Chloe mu bice byatambutse.
TANGA IGITECYEREZO