RFL
Kigali

Filime y'uruhererekane FRIENDS mwari mumenyereye kubona kuri Youtube igiye kujya inyura kuri TV 10

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/09/2014 16:10
3


Filime y’uruhererekane ya FRIENDS mwari mumaze kumenyera ko inyuzwa ku rubuga rwa Youtube, kuri ubu guhera mu kwezi gutaha kwa 10 igiye kujya inyuzwa kuri televiziyo ta TV 10 ndetse ikaba ku izina ryayo hazahindukaho gato kuko izitwa “Friends (Inshuti).”



Ni nyuma y’ibyifuzo bya benshi bagiye bagaragaza ko bifuza ko yanyuzwa kuri televiziyo, kuri ubu Inyarwanda Studios ari nayo ikora iyi filime yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na televiziyo ya TV 10 ikaba igiye kujya inyuzwa kuri iyi televiziyo guhera muri uku kwezi kwa 10 nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyi studio.

Friends

Ibya Ngiga na Njuga mugiye kujya mubikurikirana kuri TV 10

“ibi ni ibintu byiza kuko noneho iyi filime igiye kugera ku bantu benshi barenze ababashaga kuyibona kuri interineti, abantu babasha kubona TV 10 ku mafatabuguzi anyuranye haba CanalSat, DStv, Gotv…  haba mu Rwanda no mu mahanga, bazajya babasha kwirebera iyi filime guhera muri uku kwa 10.” Aya ni amagambo yatangajwe n’ubuyobozi bwa Inyarwanda Studios.

REBA UDUCE 4 TWARI TUMAZE KUGERA HANZE:

REBA AGACE KA 4:

 

REBA AGACE KA 3:

Ubuyobozi bwa Inyarwanda Studios kandi bukaba bwanaboneyeho kumenyesha abari basanzwe babona iyi filime binyuze kuri Interineti ko bazongera kuyibona mu kwezi kwa 11, ariko Inyarwanda Studos ikaba ibararikira kujya bayireba kuri TV 10, bakaba kandi baboneyeho gushimira TV 10 kuri ubu bufatanye buzatuma iyi filime iri mu bwoko bw’izisekeje igera kuri benshi.

REBA AGACE KA 2:

 

REBA AGACE KA MBERE ARI NAHO FRIENDS YATANGIRIYE:

Tuzakomeza kubakurikiranira tubagezeho gahunda y'uko muzajya mubasha kuyibona kuri TV 10!

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • theogene ngoboka9 years ago
    courage turabyishimiye nabonye arikeza ariko mutugezeho igihe izatangirira gucaho byaba byiza
  • Orlane 9 years ago
    Yoooo mbega byiza wee!!! gusa mutubwire igihe izajya itangirira tutazacikanwa. kd murakoze cyane!!!
  • Abel Habimana9 years ago
    ibyo byaba ari byiza kuko benshi batamenyereyz internet





Inyarwanda BACKGROUND