RFL
Kigali

Filime Imbabazi ya Joel Karekezi iri kugurishwa ku rubuga rwa Amazon

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:29/01/2016 16:20
0


Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo twatangaje inkuru ivuga ko umuryango wa Global Film Initiative wafashe filime Imbabazi: The Pardon ya Joel Karekezi hamwe n’izindi filime 10 zo hirya no hino ku isi ngo uzicuruze.



Kuri ubu uyu muryango ubinyujije muri Global Lens Collection wamaze gushyira hanze iyi filime ya mbere y’umunyarwanda Joel Karekezi ku rubuga rwa Amazon, rukaba ari urubuga rusanzwe rugurishirizwaho ibicuruzwa binyuranye birimo na filime.

Iyi filime ivuga inkuru y’inshuti Manzi na Karemera batandukanywa n’amoko mu gihe cya Jenoside ykorewe Abatutsi mu 1994, aho Manzi yirengagiza ubu bucuti akica umuryango wa Karemera bikaza kumukurikirana nyuma ya Jenoside, yagiye hanze mu 2013 ikaba yaragiye yerekanwa mu maserukiramuco ya filime anyuranye hirya no hino ku isi.

Iyi filime ihagaze agaciro k’amadolari y’abanyamerika 13.99 akaba angana n’amanyarwanda abarirwa mu bihumbi icumi (10,000) ku wifuza kuyigura naho kuyitira bikaba bihagaze agaciro k’amadolari 4.99, ni ukuvuga amanyarwanda abarirwa mu bihumbi bitatu Magana arindwi (3,700).

Kanda hano ubashe kugura cyangwa Gutira filime Imbabazi kuri Amazon

Reba incamake z'iyi filime:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND