RFL
Kigali

FESTICAB 2015: Afurika y’uburasirazuba ntiragera ku rwego rwo gukora filime ndende nzima

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:5/05/2015 14:05
0


Tariki 30 Mata nibwo byari biteganyijwe ko iserukiramuco rya sinema mu Burundi FESTICAB risozwa gusa kubera ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu, ntiryabashije no gukomeza nyuma y’uko ibi bibazo bivutse rimaze iminsi 2 gusa ritangiye, gusa ntihabuze gutangazwa abatsindiye ibihembo.



Nyuma y’uko urutonde rw’abatsindiye ibihembo muri iriserukiramuco rushyizwe ahagaragara n’akanama nkemurampaka kari kayobowe n’umunya-Tanzania Martin Mhando usanzwe ayobora iserukiramuco rya filime rya Zanzibar, icyaje kugaragara ni uko mu bihembo byose byatanzwe nta gihembo cya filime ndende yo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba yahembwe mu gihe izahatanaga zari:

September ya Mark Wambui kuva muri Kenya

The Superstition yaParesh Gondaliya na Aaron Ziwa kuva Uganda

Daddy’s Wedding ya Honeymoon Alodji kuva Tanzania

Aha iya 4 bari bayigize Crossing Lines ya Samuel Ishimwe ariko kwari ukwibeshya kuko ubusanzwe ari filime ngufi.

Mu kudaha filime ndende n’imwe igihembo, umuyobozi w’akanamankemurampaka ka filime zo mu karere yagize ati: “akanama nkemurampaka kahisemo kudaha igihembo na kimwe filime ndendeyo muri aka karere kuko twasanze nta n’imwe ifatika haba mu nkuru n’imyubakire ya filime. Ni ngombwa ko igihembo kijyana n’ubuhanga, ibi bikaba aribyo duteze ku bakora filime muri aka karere. Iyi ikaba ariyo mpamvu akanama nkemurampaka kasanze mu kudahemba filime n’imwe ari ugufasha abakora filime gutekereza ku kubaka inkuru ya filime ndetse n’imiyoborere yayo. Ntabwo filime igirwa n’amashusho gusa, kuko kugira ishusho nziza udafite inkuru yubakitse neza, nta mikinire myiza ndetse nta buhanga filime yawe ifite ntacyo bimaze.”

Muri ibi bihembo byatanzwe, mu gihe abanyarwanda bariboherejeyo filime bari 5, filime Crossing Lines ya Karemangingo Ishimwe Samuel niyo yabashije kwegukana igihembo cya filime ngufi nziza muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba n’ubwo ubwo hatangazwaga urutonde rwa filime zatowe yari yashyizwe mu kiciro cya filime ndende.

Soma izindi nkuru bijyanye:

-Filime 5 z’abanyarwanda mu iserukiramuco rya FESTICAB mu Burundi

-Burundi: kubera ikibazo cy’umutekano muke, iserukiramuco ryaFESTICAB ryahagaritswe

Mutiganda Janvier







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND