RFL
Kigali

MU MAFOTO: Dore uko ibirori byari byitabiriwe n’ibyamamare nyafurika muri sinema birimo Osita na Chinedu byagenze

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:26/06/2017 19:10
2


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2017 ni bwo ibyamamare nyafurika muri sinema byari byahuriye i Kigali muri Camp Kigali mu rwego rwo guhura kw’abatoranyijwe mu guhatanira ibihembo nyafurika bya filime AMAA Awards.



Uyu mugoroba bakunze kwita Gala Night wabereye mu Rwanda waranzwe no guhura kw’aba bakora sinema nyafurika batandukanye ndetse bagiye banashimira u Rwanda n’abanyarwanda ndetse na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame bakabashimira kubakira neza. 

Mu mafoto kurikirana uko byari byifashe

 

 

 

 

Bagiye binjira mu byiciro bagafata ifoto y'urwibutso haheruka aba bagabo bari bategerejwe na benshi dore ko ari nabo bari bazwi na benshi.

Ibi birori bitangiye mu magambo yagiye avugwa higanjemo gushimira u Rwanda

 

 

Abakora umwuga wa sinema n'abazikina biganjemo abo muri Nigeria na Ghana nibo bari bitabiriye cyane uyu mugoroba

Nkusi Arthur ni we wari umushyusharugamba wabasekeje cyane aboneraho no kubafatiraho ifoto y'urwibutso

Osita Iheme yitegereza uko Yeek Benda abasusurutsa

Chinedu ufite telefone iriho ifoto ye

Iri tsinda ryasubiyemo indirimbo nyinshi z'aba Nigeria ryanyuze benshi

Umugande Yeek Benda yasusurukije aba bakinnyi

Aba bagabo babifotorejeho bageraho barananirwa 

Abari bitabiriye baranezerewe nubwo bari bake

Benshi bajya bakeka ko aba bagabo atari bagufi cyane ariko iyo ubegereye ni bwo umenya ko ari bagufi ku buryo bugaragara

Berekanye ko no kubyina umuziki batabitinya

Kabera Eric nawe yari yitabiriye iki gikorwa

Jabiro Colin umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bari bitabiriye uyu mugoroba

Umuhanzi Uncle Austin nawe yari yitabiriye ibi birori

Umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bemeza ko asa na Osita ndetse banangana nawe yari yaje kwirebera aba bagabo

Lyidia ukomoka muri Ghana yarabyinnye baratangara

AMAFOTO: Ben Claude-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ntakigenda, uyu se warumunsi waba nyeghana na nigeria
  • 6 years ago
    show biz yitwa ko inaniwe ya mbere niyi ya kigali itangazabinyoma byo turararmbiwe





Inyarwanda BACKGROUND