Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kamena 2017 ni bwo ibyamamare nyafurika muri sinema byari byahuriye i Kigali muri Camp Kigali mu rwego rwo guhura kw’abatoranyijwe mu guhatanira ibihembo nyafurika bya filime AMAA Awards.
Uyu mugoroba bakunze kwita Gala Night wabereye mu Rwanda waranzwe no guhura kw’aba bakora sinema nyafurika batandukanye ndetse bagiye banashimira u Rwanda n’abanyarwanda ndetse na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame bakabashimira kubakira neza.
Mu mafoto kurikirana uko byari byifashe
Bagiye binjira mu byiciro bagafata ifoto y'urwibutso haheruka aba bagabo bari bategerejwe na benshi dore ko ari nabo bari bazwi na benshi.
Ibi birori bitangiye mu magambo yagiye avugwa higanjemo gushimira u Rwanda
Abakora umwuga wa sinema n'abazikina biganjemo abo muri Nigeria na Ghana nibo bari bitabiriye cyane uyu mugoroba
Nkusi Arthur ni we wari umushyusharugamba wabasekeje cyane aboneraho no kubafatiraho ifoto y'urwibutso
Osita Iheme yitegereza uko Yeek Benda abasusurutsa
Chinedu ufite telefone iriho ifoto ye
Iri tsinda ryasubiyemo indirimbo nyinshi z'aba Nigeria ryanyuze benshi
Umugande Yeek Benda yasusurukije aba bakinnyi
Aba bagabo babifotorejeho bageraho barananirwa
Abari bitabiriye baranezerewe nubwo bari bake
Benshi bajya bakeka ko aba bagabo atari bagufi cyane ariko iyo ubegereye ni bwo umenya ko ari bagufi ku buryo bugaragara
Berekanye ko no kubyina umuziki batabitinya
Kabera Eric nawe yari yitabiriye iki gikorwa
Jabiro Colin umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bari bitabiriye uyu mugoroba
Umuhanzi Uncle Austin nawe yari yitabiriye ibi birori
Umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bemeza ko asa na Osita ndetse banangana nawe yari yaje kwirebera aba bagabo
Lyidia ukomoka muri Ghana yarabyinnye baratangara
AMAFOTO: Ben Claude-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO