RFL
Kigali

David Beckham yaba ariwe ugiye gukina James Bond 007

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:8/09/2015 9:55
2


Nyuma y’uko icyamamare muri Ruhago David Beckham atangarije ko ashaka kwinjira muri sinema benshi mu bayikurikiranira hafi ndetse n’abafana be bakomeje guhamya ko aberewe no gukina nka James Bond.



David Beckham kugeza ubu wagiye agaragara mu mafilime mato mato nka “The Man from U.N.C.L.E.” na “Knights of the Round Table: King Arthur” zose zashyizwe hanze n’umugabo w’inshuti ye, gusa arahamya ko ubu yumva ashaka kwinjira muri senema cyane ndetse akageragaza no gukina muri filime zikomeyen’ubwo azi neza ko ari umurimo utoroshye.

Yagize ati “ Nzi neza ko benshi mu byamamare muri siporo cyangwa ahandi, bagerageje kwinjira muri sinema bagiye bananirwa. Ariko njye kugeza ubu nakunze ibyo namaze gukora. Nzi neza ko ari umwuga ugoye ariko nzakomeza kubishyiramo imparaga, impano n’ikinyambupfura nzabigeraho.”

N'ubwo azi neza ko ari akazi katoroshye, David Beckham afite gahunda yo kugerageza kwinjira muri sinema

Ibi rero byatumye benshi bamuhanga amaso nka James Bond, ndetse benshi mu bafana batangiza igikorwa cyo kumwamamaza ku mbuga nkoranyambaga nka James Bond kuko ngo babona ariwe ukwiriye gukina muri uwo mwanya.

Kugeza ubu David arahamya ko atifuza guhita ajya ku rwego rwo hejuru kuko azi neza ko ari umurimo ugoye kandi agomba kwitoza gusa n’abafana ntibamworoheye kuko bamwifuza kuri uyu mwanya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    hahhhhaaa,check the way he's smiling.Amenyereye photoshoot yifitiye umupira!
  • Chelsea i Rubengera 8 years ago
    Nanjye nibitseho impano yogukina kd umwanya uwariwo wose pfite ubushobozi nibyiyumviro byokuba nawushobora.





Inyarwanda BACKGROUND