RFL
Kigali

Connie Britton yasabye abakora sinema mu Rwanda kwishakira ibisubizo by’ibibazo byabo badateze ak’imuhana –AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/06/2015 18:19
2


Kuri uyu wa mbere nibwo umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika Connie Britton wamenyekanye muri filime zikomeye nka Nashville ari gukina ubu yahuye n’abakora sinema mu Rwanda nk’uko twari twabibatangarije mu nkuru yacu iheruka.



Abari bitabiriye uyu muhuro wabereye kuri Milles Collines bose bari bafite inyota yo kumwigiraho byinshi nk’umuntu ukomeye ndetse n’ibibazo cyane cyane byiganjemo kumubaza uburyo yafasha sinema nyarwanda, nk’uko byagiye byumvikana mu bibazo byagiye bimubazwa.

Gusa nk’uko yakomeje kugenda abisubiramo kenshi uko ibi bibazo byamubazwaga, Connie Britton nta n’umwe yigeze yizeza kumuha ifi ahubwo yasabaga muri rusange gushakisha uko bayirobera nk’uko umugani w’ikinyarwanda ubivuga ko “aho guha umwana ifi wamwigisha uko bayiroba.”

Connie Britton ku meza na Parfait Ngizwenayo mu muhuro n'abakora sinema mu Rwanda

Mu magambo yagendaga gukomeza asubiramo, Connie yagiraga ati: “nizera ko muri uru ruganda rwa sinema nabashije kubona uyu munsi, murimo muri abantu bafite ubushake n’inyota yo gukora filime. Nta muntu n’umwe uteze kuzaza ngo abubakire uruganda, nimwe ubwanyu mutezweho kwishakamo ibisubizo by’ibibazo mufite. Kuko uru ruganda ari urwanyu, inkuru ni izanyu, ni n’ahanyu ho kuzikora mudateze ko hari undi uza kubibakorera.”

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yamubazaga umugambi yaba afitiye sinema nyarwanda nyuma yo guhura n’abayikora, Connie yamusubije ati: “ni inkuru zanyu, ni uruganda rwanyu, niyo mpamvu agomba kuba mwe bo kurwubaka. Nta muntu n’umwe uzaza ngo abubakire uruganda.”

Britton yemeza ko nta muntu abakora sinema bakwiye guhanga amaso

Iki kandi cyajyanye n’ikibazo Richard Mugwaneza, akaba asanzwe nawe akora filime mu Rwanda aho yibanda cyane mu gutunganya amashusho – akaba ari nawe uri gutunganya amashusho ya filime y’uruhererekane Seburikoko binyuze mu nzu ye yitwa Samples Studios – wamugezagaho icyifuzo cyo gukorera ubuvugizi sinema nyarwanda mu kigega gishinzwe ubukungu mu muryango w’abibumbye UNDP abereye ambasaderi ku buryo iki kigega cyatera inkunga uru ruganda rukiri hasi mu Rwanda ugereranyije n’izindi, Connie nawe yamusubije amagambo kumusaba kudategera amaboko umuntu uwo ariwe wese ahubwo ko bagomba kwishakamo ubushobozi.

Aha Connie yagize ati: “dukeneye kuvuga inkuru zacu. Njye icyo nasaba ntanarebye ibyo bya UNDP, ni uko mwakwigira ku bindi bihugu nka Kenya, Afurika y’epfo,… byabashije kwizamura bitarebye inkunga zivuye hanze. Mutekereze kure, mugerageze uburyo bushoboka bwose mukore filime zanyu, mubare inkuru zanyu [mudateze ak’imuhana].”

Abakora sinema biganjemo urubyiruko, bari baje kuganira na Connie

Connie yavuze ko uburyo yatangiye n’aho ageze kuri ubu asanga yaravuye kure kandi yabifashijwemo no gukunda umwuga ndetse no kugira umuhate wo kuzamura impano ze, asaba n’abari muri uyu mwuga mu Rwanda kudacibwa integer n’ibibazo bahura nabyo cyane cyane iby’amafaranga, cyane ko yemeza ko yatangajwe no kubona ingufu n’ubushake bafite n’ubwo nta kintu yari azi kuri uru ruganda.

Iki gikapu cya Connie yakiguze mu Rwanda ku bagore bakora ubukorikori, aho avuga ko yasanze abagore bo mu Rwanda batandukanye n'abo yari asanzwe azi muri Afurika, ko bo babashije kwikorera bakikura mu bukene mu gihe usanga ikibazo abagore b'abanyafurika bafite kikiri ubukene bubugarije.

Connie yavuze ko filime yari azi ivuga ku Rwanda ari Hotel Rwanda ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ariko avuga ko ubwo yamenyanye n’abari muri uyu mwuga mu Rwanda, agiye kumenya byinshi byisumbuye.

Parfait Ngizwenayo wakiriye Connie Britton mu izina ry’abakora sinema nyarwanda yatangarije Inyarwanda.com ko aya ari amahirwe akomeye yo kwakira umuntu nka Connie ukomeye muri sinema ku rwego rw’isi, akaba yemeza ko – nk’uko  Connie nawe ubwe yabyemeye – agiye kubera ambasaderi uru ruganda ku isi kandi bikaba bizarugirira akamaro.

Soma inkuru bijyanye:

-Umukinnyikazi wa filime Connie Britton wamenyekanye muri filime zikomeye ku isi aje mu Rwanda

REBA MU MASHUSHO UKO IGIKORWA CYARI KIFASHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • inkotanyi cyane8 years ago
    None se ubwo yaje gukora iki mu Rwanda ko numva asa k'ushihura abanyarwanda?????
  • che8 years ago
    yes nimwirobere ifi, kuki mubaza niba azabafasha, no no no!!





Inyarwanda BACKGROUND