RFL
Kigali

Colton Haynes uzwi nka Jackson muri filime Teen Wolf yahishuye ko se umubyara yiyahuye akimara kumenya ko ari umutinganyi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/08/2016 14:23
1


Haynes w’imyaka 28 yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane Teen Wolf nka Jackson, yatangaje ko se umubyara yamaze kumenya amakuru y’uko uyu musore aryamana n’abo bahuje ibitsina agafata umwanzuro wo kunywa imiti imuhitana kubera agahinda.



Colton Haynes yahishuriye umuryango we n’abanyeshuri bigana iby’uko ari umutinganyi ubwo yari afite imyaka 14 gusa, se akimara kumva iyo nkuru yahise anywa ibinini 40 bya oxycodone ari nabyo byamuhitanye. Amaze gupfa, nyina wa Haynes n’undi muvandimwe we bagiye aho yari atuye gufata bimwe mu bintu yari atunze basanga nta yindi foto atunze uretse iya Colton Haynes yafotowe arangije amashuri yisumbuye iteretse hejuru ya firigo.

Colton Hynes muri filime 'Arrow'

Uyu musore uturuka muri Kansas akomeza avuga ko yakomeje guhisha iby’uko ari umutinganyi kugira ngo arengere inyungu z’umwuga yashakaga kujyamo wo kuba umukinnyi wa filime cyane cyane ko abantu bamubwiraga ko kwigaragaza nk’abasore basanzwe ari byo byari kumufasha kwinjira neza muri Hollywood. Haynes ngo yatangiye kwiyumvamo ko ari umutinganyi akiri umwana muto ariko agatinya kubigaragaza.

Colton muri Teen Wolf

Colton Haynes yakinnye muri filime y’uruhererekane Teen Wolf, Arrow, San Andreas n’izindi nyinshi akaba azanagaragara muri filime Triumph izasohoka umwaka utaha, azagaragara kandi no muri Season ya 2 ya filime Scream Queens izasohoka mu kwezi kwa 9 ku itariki 20.

Source: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fifi7 years ago
    agahinda kabisa!





Inyarwanda BACKGROUND