RFL
Kigali

CITY MAID S2EP7: Gatari yamenye aho Nikuze ari mu gihe Nana yabwiye Nick ko yamuteye inda-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/09/2018 17:36
0


Muri ya filimi y’uruhererekane CITY MAID tubagezaho ibice byayo uko bikurikirana muri iki gice tugiye kubagezaho Gatari amenya aho Nikuze aba naho Nana akabwira Nick ko yamuteye inda.



Iki gice ni S2EP7, gitangira kwa Pizzo hari ukomanga yajya gufungura agasanga ni Jossy umwishongoraho cyane avuka ko ahimishijwe n’uko adafunguriwe na Nikuze we adatinya no kwita ipusi. Uyu mukobwa ahita abwira Pizzo ko yamuteye inda atwite ariko nyuma akamubwira ko yamubeshyaga yari aje kumwaka amafaranga.

Akimara kuhava, Pizzo ahamagara Nikuze kuri telefoni ariko akabura umwitaba kuko iba yarasigaye kwa Mama Beni ahari ibikapu n’indangamuntu bya Nikuze. Mama Beni ufite agahinda kenshi asaba Mugabo kutamugarukira mu rug ahubwo akamureka agahangana n’ibiri kumugora wenyine. Pizzo ntarekera aho avugisha Nick ku buryo amenya amakuru ya Nikuze. Nyuma yo kumenya ko hari ibintu bya Nikuze byasigaye kwa Mama Beni ajya kubitora ariko agahabwa telefoni gusa.

Pizzo ashyirwaho Gatari nka Maneko yo kugira ngo aho Nikuze aba hamenyekane nubwo Mama Nick agerageza kumutesha ariko Gatari ntacika integer. Ubwo Nana yahamusangaga, amubeshya byinshi kuri urwo rugo yinjiyemo ariko nawe agatungurwa no gusanga Nikuze ari umukozi wo kwa Nick maze Nana akajyana Nick mu cyumba cye aho amubwirira ko atwite amusaba ko bashaka icyo gukora bikiri mu maguru mashya. Nick amusaba ko bayikuramo Nana akamubera ibamba, ahubwo akamusaba ko yamurongora bakabana nk’umugore n’umugabo mu rugo.

Kanda hano urebe City Maid S2Ep7






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND